RFL
Kigali

NBA Playoffs: Los Angeles Lakers yanze gusezererwa idakozemo

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:28/04/2024 9:36
0


Kuri uyu wa Gatandatu, ubwo hakinwaga imikino ya Kane muri NBA Playoffs, Los Angeles Lakers yabonye intsinzi yayo ya mbere imbere ya Denver Nuggets.



Los Angeles Lakers yari yaratsinzwe mu mikino itatu ya mbere ibanza, umukino wa kane yatsinze Denver Nuggets amanota 119 ku 108, ihita ibona intsinzi ya mbere muri eshatu za Denver Nuggets.

Gutsinda uyu mukino, Los Angeles Lakers yabigezeho mu gace ka mbere n'aka kabiri, mu gihe aka gatatu katsinzwe na Denver Nuggets, naho aka Kane amakipe yombi akanganya amanota 28.

Mu gace ka mbere, Los Angeles Lakers yatsinze amanota 28 kuri 23 ya Denver Nuggets, aka kabiri itsinda 33 kuri 25 ya Nuggets.

Agace ka gatatu, Denver Nuggets niyo yagatsinze n'amanota 32 kuri 30 ya Los Angeles Lakers, naho aka Kane amakipe yombi anganya amanota 28.

 Bisobanuye ko Los Angeles Lakers niramuka igumye kwitwara neza, igatsinda umukino wa Gatanu n'uwa Gatandatu, amakipe yombi azahita anganya intsinzi eshatu, bityo hakiyambazwa umukino wa Kabindwi wa Kamarampaka.

Ubwo Los Angeles Lakers yanze gusezererwa rugikubita, kuri Kayesa Center Boston Celtics yatsinze Miami Heat mu mukino wa gatatu mu Burasirazuba.

Gutsinda uyu mukino wa Miami Heat, Boston Celtics yahise igira intsinzi ebyiri, mu gihe Miami Heat yo imaze gutsinda umukino umwe.


Mu kazi gakomeye cyane, Los Angeles Lakers yatsinze umukino wa kane muri NBA Playoffs 


Los Angeles Lakers biracyayisaba indi mikino itatu ngo isezerere Denver Nuggets, Denver Nuggets yo ikaba isabwa intsinzi imwe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND