RFL
Kigali

Amatike y'imikino ya nyuma ya BAL yashyizwe hanze, Perezida wayo atanga ikaze i Kigali

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:28/04/2024 9:58
0


Amatike y'imikino ya nyuma ya Basketball Africa League izabera i Kigali muri BK Arena yashyizwe hanze, Perezida wayo Amadou Gallo ashishikariza abafana kuyagura ndetse anabaha ikaze I Kigali.



Guhera tariki ya 24 z'ukwezi gutaha kwa 5 kugeza tariki ya 1 z'ukwezi kwa 06 nibwo mu nzu y'imikino n'imyidagaduro ya BK Arena hazaba hakinirwa iyi mikino ya nyuma ya BAL izaba ari kampamaramaka kugira ngo haboneke amakipe 2 asanga andi 6 azaba yavuye mu matsinda ya Kalahari, Nile na Sahara ubundi hakinwe iya 1/4 kugeza hamenyekane iyegukana igikombe.

Iyi izaba ari inshuro ya 4 yikurikiranya imikino Nyafurika muri Basketball izaba ibereye  mu Rwanda . Ku munsi w'ejo nibwo Urwego rw'igihugu rushinzwe iterambere, RDB rubinyujije ku rubuga rwayo rwa X, ryatangaje ko amatike y'iyi mikino yamaze kujya hanze kuri ubu uyashaka akaba yayagura.

Aya matike ari kugurishirizwa ku rubuga rwa BAL.NBA.com ndetse Ticqet.rw. itike ya make ku mikino ya Kamarampaka ni ibihumbi 2500 naho iyamenshi ni 49500 Frw.

Ibi byiciro ni nako bimeze mu mikino ya mbere ya 1/4 izakinwa tariki 26 gusa muya 2 izakinwa tariki 27 ho biratandukanye kubera ko itike ya make ni 1600 naho iya menshi ikaba 31500 Frw. 

Ibi biciro ninako bihagaze mu mikino ya 1/2 gusa mu yo gushaka umwanya wa 3 ntabwo ariko bimeze kubera ko ho itike ya make ni amafaranga ibihumbi 2800 naho iya menshi ni ibihumbi 56250 Frw.

Itike y'amake ku mukino wa nyuma ho ni ibihumbi 2900 naho iy'amenshi ni ibihumbi 58 by'amafaranga y'u Rwanda.

Perezida wa BAL,Amadou Gallo Fall yahaye ikaze abafana i Kigali ndetse anabashishikariza kugura amatike.

Yagize ati "Tunejejwe no guha ikaze abafana ndetse n'abashyitsi bacu i Kigali, mu Rwanda ku nshuro ya kane yikurikiranya y'imikono ya Kamarampaka ndetse n'iya nyuma ya BAL.

Turashishikariza abafana bacu baturuka muri Afurika ndetse no ku Isi yose, harimo na Banyafurika baba hanze y'ibihugu byabo kugura amatike yo kwirebera iri rushanwa rya basketball ndetse n'imyidagaduro ku rwego rw'isi.

Imikino ya nyuma ya BAL ikomeje gutanga imbaraga, guhuza abaturage no kuzamura Afurika. ”

Igikombe cya BAL giheruka cyegukanwe na Al Ahly yo mu Misiri itsindiye AS Douanes yo muri Senegal ku mukino wa nyuma.


Ikipe ya Al Ahly niyo yegukanye igikombe cya BAL giheruka 



Amatike y'imikino ya nyuma ya BAL izabera i Kigali kuri ubu ari ku isoko







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND