RFL
Kigali

Abatutsi bajugunwe mu musarani ari bazima: Ibyaranze uyu munsi mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:24/04/2024 21:58
0


Tariki nk’iyi muri Mata mu 1994 ubwo hakorwaga Jenoside igihugu cyuzuye imiborogo, muri Perefegitura ya Gitarama, Abatutsi bakomeje kwicwa bigizwemo uruhare na bamwe mu bihaye Imana n'abategetsi mu nzego zitandukanye.



Ku ya 24 Mata mu 1994, ubwicanyi bwarakomeje, bwakorerwaga Abatutsi bwarakomeje hirya no hino mu gihugu,  Abatutsi bicwa n'Interahamwe zihagarikiwe n'abategetsi mu nzego zitandukanye. Bamwe zabanje kubashorera zibicira kure y'aho zari zibasanze.

Abatutsi bari barahungiye i Kabgayi mu iseminari nto ya St Léon, mu ishuri rya St Joseph, mu iseminari nkuru ya Philosophicum, no mu bitaro, bakomeje kwicwa urusorongo n'Interahamwe, zikabicira mu bigo imbere, hanze yabyo, ndetse no mu ishyamba rya Kabgayi.

Abatutsi biganjemo abagore n'abana bari bajyanywe i Kabgayi bashorewe n'Interahamwe zibicira mu Bibungo bya Mukinga, ku itegeko rya Majoro Karangwa Pierre Claver wari ukuriye iperereza muri Jandarumori y'lgihugu. Bishwe batwikishijwe lisansi abandi bajugunywa mu misarani ari bazima.

Abatutsi bari bahungiye ku rusengero rwa ADEPR Mbuye bishwe n'Interahamwe zihagarikiwe na Mafurebo Daniel wahoze ari Konseye wa Segiteri ya Mbuye na Resiponsabure wa Selire Nyakarekare witwaga Misago Emmauel a.k.a Rusumo. 

Bishwe n'abaturage, hanyuma bajugunwa mu cyobo bamenagamo amayezi y'inka hafi y'ibagiro.

Interahamwe zishe Abatutsi zihagarariwe n'abategetsi bo mu nzego zitandukanye zirimo n'urw'abihaye Imana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND