RFL
Kigali

Arsenal yanyagiye Chelsea ikomeza kuryamira umwanya wa mbere

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:23/04/2024 23:12
0


Ikipe ya Arsenal yanyagiye Chelsea mu mukino wo ku munsi wa 34 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza ikomeza kuyobora urutonde.



Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Kabiri Saa tatu z'ijoro kuri sitade ya Arsenal ya Emirates Stadium.

Umukino watangiye wihuta cyane ubona buri kipe ifite inyota yo gutsinda igitego hakirikare. 

Ku munota wa 4 gusa Arsenal yahise itanga Chelsea iyiterekamo igitego cya 1 gitsinzwe na LĂ©andro Trossard ku mupira yahawe na Declan Rice.

Arsenal yakomeje kwatsa umuriro ishaka igitego cya 2 ndetse abarimo Kai Havertz bakabona uburyo imbere y'izamu gusa ntibabubyaze umusaruro.

Ku munota wa 14 Chelsea yabonye uburyo bwa mbere buremereye imbere y'izamu ku mupira Conor Gallagher yahaye Noni Madueke, gusa aratinda uramucika.

Umukino wakomeje gukinwa wihuta cyane ikipe y'abarashi igacungira ku makosa y'abakinnyi ba Chelsea ubundi ikazamukana umupira yihuta gusa yagera imbere y'izamu gushyira umupira mu nshundura bikagorana.

Igice cya mbere cyarangiye Chelsea kwishyura byanze ikiyobowe na Arsenal n'igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Arsenal yaje ishaka igitego cya 2 maze ku wa 51 iba yakibonye gitsinzwe na Ben White ku ishoti ryarekuwe na Declan Rice maze Thomas Partey akozaho ukuguru uramusanga.

Nyuma y'iminota 6 Martin Odegaard yazamuye umupira muremure ashaka Kai Havertz aba arawufashe asigaranye na Marc Cucurella aramusifa aba yateretsemo igitego cya 3.

Kai Havertz watsindaga ikipe yahoze akinira ku munota wa 65 yatsinze igitego cya 4 ku mupira yahawe na Bukayo Saka, ubundi areba uko umunyezamu ahagaze arekura ishoti.

Ku wa 70 Ben White yatsinze igitego cya 5 cya Arsenal ku mupira yahawe na Martin Odegaard. 

Umukino warangiye Chelsea yananiwe gutsinda n'icy'impozamarira inyagiwe ibitego 5-0. 

Arsenal yakomeje kuba ku mwanya wa mbere n'aminota 77 mu gihe Chelsea yo iri ku mwanya wa 9 n'amanota 47.

Kai Havertz yishimira ibitego yatsinze 


Leandro Trossard yishimira igitego cya 1 yatsinze 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND