RFL
Kigali

Iburasirazuba: Barinubira ubujura bukabije bubugarije

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:23/04/2024 20:48
0


Abaturage bo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Rwamagana na Kayonza, bavuga ko ubujura bukabije bukomeje kwiyongera.



Abaturage batuye mu bice bitandukanye by'Intara y'Iburasirazuba, bavuga ko bugarijwe n'ubujura burimo ubw'amatungo ndetse n'ubuciye icyuho. Abaturage baganiriye na InyaRwanda.com bavuga ubujura bw'amatungo bumaze gufata intera abandi bakagaragaza hari abajura batobora inzu bagacucura abaturage.

Abatuye mu Murenge wa Musheri mu karere ka Nyagatare, bavuga ko hari bugarijwe n'abajura bacukura inzu zikorerwamo ubucuruzi buciriritse, bakiba ibicuruzwa byabo ariko hari n'abavuga ko hari n'abatobora inzu zituwemo n'abaturage bakabiba.

Abatuye mu Murenge wa Musheri basanga mu Murenge wabo hakenewe inzego z'umutekano kugira ngo zihashye abajura babiba.

Mu Murenge wa Rwimbogo mu karere ka Gatsibo, abahatuye bavuga ko hari ubujura bw'amatungo bukabije ariko banibwa mu nzu zabo. Abatuye uwo Murenge bavuga ko hari insoresore ziba abaturage no ku manywa y'ihangu.

Umwe mu baturage yagize ati: "Mu mudugudu wacu hari abajura benshi ku buryo no ku manywa biba, ubu ntushobora kujya guhinga ujyanye n'umugore, umwe ajya mu murima undi agasigara arinze urugo."

Mu Murenge wa Ruramira, Nyamirama na Mukarange mu karere ka Kayonza, babwiye InyaRwanda.com ko hari ubujura bukabije. Abatuye utugari twa Nkamba muri Ruramira na Kayonza mu Murenge wa Mukarange, bavuga ko hakenewe kongerwa imbaraga mu guhashya abajura babangamira iterambere ryabo.

Abaturage bo mu Murenge wa Nyamirama mu kagari ka Musumba bavuga ko ubujura bw'amatungo bwatumye bahitamo kongera kurarana nayo.

Abaturage batuye mu mirenge ya Kigabiro na Rubona mu karere ka Rwamagana babwiye InyaRwanda.com ko hari ubujura bukabije bw'amatungo.

Abo baturage bavuga hari abafite ibyokezo byotsa inyama bakorana n'abajura. Abaturage bavuga ko hari ahantu hazwi ko amatungo yibwa akajyanwa bakayagura ku giciro gito.

Abaturage bavuga ko ahitwa ku gasi ka Mwulire, ahitwa Sibagire ndetse na Karenge hari abantu bazwiho gucuruza amatungo yibwa, banavuga ko hari ubucuruzi bw'amatungo magufi bacuruza ayo bagura n'abajura bayiba bakayagurisha.

Abaturage bo mu Murenge wa Karenge bavuga ko hari umugabo ufite icyokezo ukorana n'abajura biba akayajyana kuyagurisha i Kabuga mu mujyi wa Kigali.

Mu kwezi gushize Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun yabwiye Radiyo Ishingiro ko ubujura bw'amatungo bukomeje kwiyongera muri iyo Ntara.

Sp Twizeyimana Hamdun yagaragaje ko mu mezi atatu ya 2024 mu Ntara y'Iburasirazuba hafashwe abajura 57 bakekwaho kwiba amatungo. Inka 16 nizo zibwe, hibwa ihene 106, ingurube 10, inkoko 103, inkwavu 23 n'intama 3.

Mu kiganiro Intara y'Iburasirazuba yagiranye n'itangazamakuru kuwa Kane tariki ya 4 Mata 2024, Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha "RIB" mu Ntara y'Iburasirazuba, Hubert Rutaro, yavuze ko abagura ibyibwe bari mu batiza umurindi abajura.

Rutaro yavuze ko icyaha cy'ubujura gikunze kuza ku isonga mu byaha bitatu bikunze kugaragara mu Ntara y'Iburasirazuba. Yagize ati: "Ubujura ni icya gikunze kuza ku mwanya wa mbere cyangwa uwa kabiri kuko bikunda guhinduka. Ubwo bujura buba burimo ubukomeye n'ubworoheje."

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, ubwo yagarukaga ku mutekano yavuze ko umutekano mu Ntara wifashe neza ndetse n'abari ibibazo bizaganirwaho.

Mu ntara y'Iburasirazuba kandi hari uduce tubamo utubari ariko tukanavugwaho kuba indiri y'abajura bajujubya abaturage twahawe amazina ya Mongoriya (Mongolia). 

Utwo duce harimo ahazwi nka Mongoliya mu mujyi wa Rwamagana, hakaba Mongoliya ya mbere n'iya Kabiri ziherereye mu Murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND