RFL
Kigali

Rwamagana: Hibutswe abishwe bajugunywa mu mazi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:23/04/2024 19:58
0


Mu Murenge wa Gishari ku kiyaga cya Muhazi, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abishwe bajugunywe mu mazi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Kuwa Mbere Tariki ya 22 Mata 2024, ku kiyaga cya Muhazi ku mwaro wa Kavumu mu Murenge wa Gishari, mu Karere ka Rwamagana, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abishwe bajugunywe mu mazi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu buhamya bwa Mutegwaraba Domithille wari utuye muri Segiteri Gati yabarizwaga muri  Komini ya Muhazi, yavuze ko Abatutsi barokokeye kuri komini Muhazi, bahungiye ku mwaro wa Kavumu kugira ngo bagerageze kwambuka bakajya muri komini ya Murambi yari yamaze kugerwamo n'Ingabo za RPA, ariko nubwo hari bake bagize amahirwe yo kwambuka, benshi batabashije kwambuka biciwe ku mwaro wa Kavumu n'interahamwe zanakoreshaga ubwato.

Mutegwaraba yavuze ko ku mwaro wa Kavumu, interahamwe zahiciye abantu barimo abageragezaga no kwihisha mu mazi, nyina n'abo mu Muryango we biciwe ku mwaro wa Kavumu ndetse nawe bamutemye inshuro ebyiri bakamusiga bakeka ko yapfuye.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, mu Ijambo rye yavuze ko imyaro imaze kumenyekana yiciweho Abatutsi bajugunywe mu mazi "Hari umwaro wa Kabare ku kiyaga cya Muhazi, Mabare ku kiyaga cya Mugesera mu Murenge wa Rubona;

Umwaro wa Kavumu Gishari ku kiyaga cya Muhazi, umwaro wa Muhondo ku kiyaga cya Muhazi mu Murenge wa Munyiginya, numwaro wa Karenge ku kiyaga cya Mugesera mu murenge wa Karenge."

Mu Ijambo rya Senateri Kanyarukiga Ephrem yasabye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka abishwe bajugunywe mu mazi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko bafite umukoro wo kubaka Ubumwe bw'Abanyarwanda.

Yagize ati: "Kwibohora nyako ni mu mutwe, tubohoke, twibohore, twe guheranwa n'amateka mabi n'amacakubiri, twiyubake kandi twubake umuryango mugari, twubake ubumwe bw'abanyarwanda. Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ituma twiyumva nk'Abanyarwanda. Ntiduheranwe n'amateka mabi, dutekereze kubaka u Rwanda rushya, twirinda abahembera urwango n'ingengabitekerezo ya Jenoside."


Hon Kanyarukiga Ephrem ni umwe mu bayobozi bitabiriye iki gikorwa cyo #Kwibuka30 

Mu Karere ka Rwamagana hari inzibutso 11 za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ziruhukiyemo imibiri 84,000 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994. Biteganyijwe ko ku mwaro wa Kavumu wazashyirwaho ikimenyetso cy'amateka ya Jenoside ndetse hamuritswe igishushanyo mbonera kigaragaza imiterere y'icyo kimenyetso cy'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.




Hamuritswe umushinga w'igishushanyo mbonera cy'ikimenyetso cy'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


Hunamiwe inzirakarengane zishwe zijugunywe mu mazi muri Jenoside yakorewe Abatutsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND