Gilbert Gabiro Girishyaka [Gabiro Guitar] umaze imyaka irenga 10 mu kibuga cy’imyidagaduro birumvikana ko yabonye byinshi, yagaragaje ko kugeza ubu inzu ziremereye mu muziki nizihugira mu matiku ntakabuza nazo zizaburirwa irengero kuko ari nyinshi zagiye ziza zigataha.
Imyaka igiye kurenga ibiri 1:55AM ibaye inzu
nshya yinjiye ku isoko ry’imyidagaduro nyarwanda, ikaba yarazanye n’amafaranga yatumye
ibasha gutwara Element Eleeeh umwe mu bahanga mu gutunganya umuziki bakuye muri
Country Records.
Iyi Country Records nayo yabaye nk’igikingi
gikomeye mu kurera abacuzi beza b’umuziki uhereye kuri Eleeeh, Kiiiz, Kozze na
Pakkage.
Ikirenze ku byo gutunganya umuziki, 1:55AM
yahise izana itangira ibijyanye no kureberera inyungu z’abahanzi aho kugeza ubu
ifite Bruce Melodie, Kenny Sol, Ross Kana na Element.
Mu bihe bitandukanye hagiye
humvikana amakimbirane ashingiye ku buhangange, birumvikana no kuba 1:55AM
yaratwaye Element wari ugeze mu bihe byo kungukira Country Records.
Ubwo inyaRwanda yaganiraga na Gabiro Guitar
washyize hanze indirimbo ‘Dans Le Bon’, uyu muhanzi yavuze ko ubundi ihangana ritagamije
inyungu nta kintu rimaze.
Uyu muhanzi uri mu barambye mu muziki nyarwanda, atanga urugero rw’uburyo muri Uganda bamaze
kumenya ko bashobora kubyaza umusaruro ubu buryo naho mu Rwanda kenshi bizamo na munyangire.
Ageze ku ihanga rya Country Records na 1:55AM,
Guitar yagize ati: ”Ntekereza ko bari gutera imbere bose hamwe, ariko nihazamo
za munyangire zimwe z’abanyarwanda ntabwo bizakunda, ntabwo bizaryoha, bizarangira
nabo batanze urubuga kuko nabo ntabwo uru rubuga ari urwabo bonyine.”
Gabiro Guitar yasaga ni ukomoza ku kuba mu myaka amaze yarabonye byinshi birumvika kuko mu Rwanda habayeho Super Level, Monster Records, The Mane Music n’izinzi zose zamuciye mu maso zagiye zivugisha benshi ariko byagiye birangira zisubiye inyuma kubera impamvu rimwe na rimwe zidashinga.
KANDA HANO WUMVE UNAREBE DANS LE BON
TANGA IGITECYEREZO