RFL
Kigali

Kwibuka30: Munezero Adeline yavuze ku ngaruka zigera ku rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside n'icyo rusabwa

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:23/04/2024 17:37
0


Umubyinnyi w’imbyino gakondo akaba na rwiyemezamirimo ukomeye, Munezero Lisa Adeline, yavuze ko urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ruhura n’ingaruka za yo zirimo n'ihungabana, ariko kandi rukwiriye guhaguruka rukiga amateka.



Munezero Adeline, umubyinnyi w’Itorero ry'Igihugu "Urukerereza" ndetse na Inganzo Ngari, yakomoje ku ngaruka n’imbogamizi urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ruhura na zo, mu butumwa bukomeye yatanze mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro na inyaRwanda, yagize ati: “Abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, duhura n’imbogamizi nyinshi mu mibereho yacu. Dufite ubumenyi bucye ku miryango yacu, ku mateka yacu no ku mateka y'umuco wacu, kuko twatakaje benshi mu bari bagize imiryango yacu, abavandimwe, inshuti n’abaturanyi.”

Mu butumwa bwe, Munezero witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2019, yakomeje avuga ko ibi byose bitera uru rubyiruko kutiyumvanamo, ihahamuka n’inkovu zo mu mitekerereze, nubwo mu by’ukuri batigeze bahura n’akarengane nk'ako abari bahari icyo gihe banyuzemo.

Ati: “Nubwo tutigeze dukorerwa iryo hohoterwa mu buryo buziguye, turacyumva inkuru ndetse n’ubuhamya bw’ababyeyi bacu, abavandimwe n’igihugu, kandi uku guhura n’ihungabana bigira ingaruka ku marangamutima yacu.”

Yibukije urubyiruko ko abazabakomokaho nibakenera kumenya amateka ya ba sekuru na ba nyirakuru, uko barokotse n’uko abanyarwanda bongeye kwiyubakira igihugu, nta bandi bazabibaza kuko ni bo bazaba bafite nk'ababyeyi babo.

Ati: “Tugomba kwigira ku mateka tugakwirakwiza amasomo y’amahoro n’ubwiyunge, agaciro k’uburezi no gushyigikira abanyarwanda, mu rwego rwo guca ukubiri n’ihohoterwa no guteza imbere imibereho myiza, kwihangana n’imbaraga zo gukira, nk’uko benshi muri twe bagaragaje ubushake n’imbaraga bidasanzwe byo kubaka umuryango nyarwanda no kwimakaza amahoro.”

Ni ingenzi cyane ku rubyiruko kwibuka no kuzirikana uruhare rwabo mu kubaka ejo hazaza h’ibisekuru bizaza kuko ari bo bazabigisha amateka yose yaranze igihugu.

Munezero yagize ati: “Kwita ku nshingano zacu zo kurinda igihugu cyacu no kubaka ejo hazaza heza h'abana bacu n'abuzukuru bacu ni ngombwa, kandi amateka yacu yatweretse ko urubyiruko rufite imbaraga zo kugira icyo ruhindura.

Mu gihe dukomeza kujya mbere, ni inshingano zacu kumenya neza ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Nimuze twese dufatanye kubaka ejo hazaza heza h'abana bacu n’ah’igihugu cyacu.”

Munezero kandi, asanzwe ari ni n’umwanditsi w’ibitabo umaze kwagura imbibi. Kimwe mu bitabo bye kitwa ‘Umwana Nyamwana,’ kikaba gikubiyemo ubutumwa bushishikariza abana kwiga amateka y'igihugu cyabo cy'u Rwanda, abibutsa ko bitagenewe abantu bakuru gusa.

Mu mwaka ushize, Munezero Lisa Adeline ari muri ba rwiyemezamirimo bahawe ibihembo mpuzamahanga ku bwo guhugura no gutinyura urubyiruko mu bijyanye no kwikorera, bikaba byaratangiwe mu gihugu cy’u Bufaransa. 

Igihembo yahawe cyitwa “Grand Prix Spécial de la formation professionnelle au Rwanda”. Yagihawe ku bwo guhugura urubyiruko ku bijyanye no kwikorera, akaba yaratangiye kubikora mu 2022, abinyujije  muri kompanyi ye yise ML Traders Ltd. 


Munezero Adeline yavuze ko urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside na rwo ruhura n'ingaruka za yo

Munezero yasabye urubyiruko kwigira ku mateka kugira ngo bashobore kubaka igihugu cyiza kibereye abazabakomokaho     






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND