RFL
Kigali

Peace Cup: Bugesera FC yakubitishije Rayon Sports inkuba itagira amazi yikomereza ku mukino wa nyuma

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:23/04/2024 15:00
0


Ikipe ya Bugesera FC yakatishije itike y'umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro nyuma yo gusezerera Rayon Sports muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro.



Uko umukino wagenze  umunota ku munota:


Muri rusange Bugesera FC isezereye Rayon Sports ku kinyuranyo cy'ibitego 2-0 nyuma yuko no mu mukino ubanza yari yatsinze igitego 1-0

Umukino urangiye Bugesera FC yariri imbere y'abafana bayo kuri sitade y'akarere ka Bugesera itsinze Rayon Sports igitego 1-0 ihita ikatisha itike yo kugera ku mukino wa nyuma 

Umukino wongereho iminota 4 


89' Rutahizamu Ani Elijah azamukanye umupira neza awushyira kwa Ssentongo Farouk asigaranye  n'umunyezamu ariko aratinda birangira nta cyo awumajije 

84' Rayon Sports irimo irarwana n'iminota isigaye ngo irebe ko yakwishyura, uwitwa Kanamugire Roger azamuye umupira agira ngo usange Paul Gomes gusa Niyongira Patience awufata nta nkomyi

74' Serumogo Ally azamuye umupira muremure maze umunyezamu wa Bugesera FC arazamuka arawurenza gusa yikubita hasi biba ngombwa ko abaganga bamwitaho

71' Umutoza wa R|ayon Sports,Julien Mette akoze impinduka mu kibuga akuramo  Ishimwe Ganijuru Elie na Charles Bbale  hajyamo Paul Gomes na Youssef Rharb

Ku wundi mukino wo kwishyura wa 1/2 w'igikombe cy'Amahoro uri kubera kuri Kigali Pele Stadium,ikipe ya Police FC yatsinze Gasogi United igitego 1-0

67' Tuyisenge Arsene ahaye umupira Charles Bbale bari mu rubuga rw'amahina arekura ishoti gusa rinyura impande y'izamu

Kuri ubu kugira ngo Rayon Sports ikatishe itike y'umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro irasabwa gutsinda ibitego 2

60' Bugesera FC ikoze impinduka mu kibuga hajyamo Isingizwe Rodrigue asimbuye Tuyihimbaze Gilbert

56' Nyuma yo gutsindwa igitego Rayon Sports irimo irasahaka uko yakwishyura gusa Charles Bbale arimo arabatenguha,Ngendahimana Eric amuhaye umupira ari mu rubuga rw'amahina  ariko kuwukina biramunanira 

50' Bugesera FC ifunguye amazamu ku mupira warurenguwe na Stephen Bonney awuha Farouk nawe arawumusubiza azamura ishoti riragenda rijya mu izamu Khadime Ndiaye ntiyamenya uko byagenze

48' Bugesera FC ibonye kufura nziza ku ikosa Mugisha Francois akoreye Farouk maze iterwa na Stephen Bonney gusa umunyezamu wa Rayon Sports arishyira muri koroneri

Igice cya kabiri kiratangiye

Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya 0-0

Igice cya mbere cyongeweho umunota umwe

44' Rutahizamu wa Bugesera FC,Ani Elijah arase igitego kidahushwa ku mupira yarahawe na Ruhinda Farouk gusa agiye kurekura ishoti arawamurura

42' Rayon Sports ibonye kufura nziza ku ikosa Nshimiyimana David akoreye  Tuyisenge Arsene maze iterwa na Muhire Kevin gusa ntiyagira icyo ibyara

37' Kaneza Augustin azamuye umupira mwiza washoboraga guteza ibibazo Rayon Sports ashaka Olivier gusa Ganijuru Elie aratabara awushyira muri koroneri itagize icyo ibyara

35' Rayon Sports iri gusatira ngo irebe ko yabona igitego,uwitwa Muhire Kevin azamukanye umupira acenga akandagira mu rubuga rw'amahina awushyira  kwa Charles Bbale gusa birangira awusubije inyuma

30' Bugesera FC irase uburyo buremereye bwashoboraga kuvamo igitego ku mupira mwiza Ani Elijah yarazamukanye awushyira kwa Ruhinda Farouk maze arekura ishoti gusa riragenda rinyura hepfo y'izamu


25' Rayon Sports yaribonye igitego habura gato ku mupira Muhire Kevin yashyize umupira ku mutwe gusa umunyezamu wa Bugesera FC aratabara awukuramo

22' Ngendahimana Eric  hasi nyuma yo kugongwa na Ani Elijah

17' Rutahizamu wa Bugesera FC,Ani Elijah arimo arakorerwaho amakosa cyane,nubu ari koreweho na Nsabimana Aimable umusifuzi atanga kufura gusa ntiyagira icyo ibyara

12' Bugesera FC ibonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Ani Elijah aba ari nawe uyitera ayinyuza munsi y'urukuta gusa Khadime Ndiaye ayikuramo nta nkomyi

10' Abakinnyi ba Rayon Sports bari kugerageza gukina imipira miremire bashaka rutahizamu wabo,Charles Bbale gusa ba myugariro ba Bugesera FC bahagaze neza bari kuyikuraho itaramugeraho

7' Nsabimana Aimable ahaye umupira Charles Bbale gusa arawutindana bituma umunyezamu wa Bugesera FC,Niyongira Patience amugeraho awutera nabi arawurenza

5' Umukino uri gukinirwa mu kibuga hagati gusa abakinnyi ba Bugesera FC urabona bakina nta kibazo bafite bitewe nuko baziko bafite igitego 1 batsinze mu mukino ubanza

2' Charles Bbale abonye umupira muremure ari mu rubuga rw'amahina gusa umunyezamu wa Bugesera FC awumukuraho nta cyo awubyaje

1' Umukino utangiye Rayon Sports ishaka gutungurana gusa abakinnyi ba Bugesera FC bahagarara neza

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga:

Khadime Ndiaye

Nsabimana Aimable

Mugisha Francois 

Kanamugire Roger

Ishimwe Ganijuru Elie 

Muhire Kevin

Serumogo Ali

Ngendagimana Eric 

Bbaale Charles

Iraguha Hadji

Tuyisenge Arsene

Abakinnyi 11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga:

Niyongira Patience

Ani Elijah 

Stephen Bonney

Ntakirutimana Theotime

Niyomukiza Faustin

Kaneza Augustin

Nshimirimama David

Ssentongo Farouk

Dukundane Pacifique

Tuyihimbaze Gilbert

Dushimimana Olivier


Umukino ubanza wakinwe kuwa Gatatu taliki 17 Mata 2024 ukaba warabereye kuri Kigali Pelé Stadium warangiye Bugesera FC itsinze igitego 1-0 cya Ssentongo Farouk ku munota wa 27.

Imibare yerekana ko iyi ari inshuro ya 5 aya makipe yombi agiye guhura muri iyi mikino y'igikombe cy', Amahoro. 

Umukino wa mbere wabahuje mu gikombe cy'Amahoro wabaye tariki ya 27/03/2013 hakaba hari muri 1/8 . Waje kurangira Bugesera FC yatozwaga na Banamwana Camarade isezereye Rayon Sports yatozwaga na Didier Gomes Da Rosa iyitsinze ibitego 2-1 umukino wabereye kuri Stade Amahoro I Remera.

Iki gihe byateje impaka dore ko Bugesera FC yavuzweho gukoresha amarozi kugira ngo ibashe gutsinda kubera abafana ba Rayon Sports basanze inkoko y'isake mu mudoka y'iyi kipe.

Umukino wa Kabiri wabaye tariki ya 26/04/2022 ubwo hari muri 1/4 uza kurangira Rayon Sports itsinze Bugesera FC Igitego kimwe ku busa, kikaba ari igitego cyatsinzwe na Musa Esenu.

Umukino wo kwishyura ari nawo wa gatatu wabaye Tariki ya 03/05/2022 kuri sitade y'akarere ka Bugesera, ukaba wararangiye Rayon Sports itsinze ku bitego 2-0 bya Musa Esenu na Willy Essomba Leandre Onana.

Bugesera FC yageze muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro isezereye Mukura VS muri 1/4 mu gihe Rayon Sports yo yari yasezereye Vision FC.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND