RFL
Kigali

Bamwe bahuzwe igitsinagabo! Ibyamamare ku isi byakomerekejwe no gufatwa ku ngufu

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:23/04/2024 16:38
0


Benshi bubatse izina mu myuga itandukanye barenga imbogamizi nyinshi bahinduka baherwe, nyamara bavuga ko bagendana igikomere cyo kuba barakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato.



Ibyamamare birimo abakinnyi ba filime, abahanzi ndetse n’abandi bakomeye, bahuye n’iki kibazo cyo gufatwa ku ngufu bikabahindukira igikomere kitabava ku mitima. Twaguteguriye urutonde rw’ibyamamare byatangaje ko bigendana igikomere cyo gufatwa ku ngufu:

           1.     Lady Gaga


Umuhanzikazi Stefani Joanne Angelina Germanotta uzwi nka Lady Gaga, ni umuririmbyi w’umunyamerika akaba n'umukinnyi w’amafirime. Yamenyekanye mu myidagaduro akundwa muri America no ku Isi yose, binyuze mu buhanga agaragaza aririmba n’umwihariko yagaragaje mu gukina amakinamico na filime.

Lady Gaga, umuhanzikazi w'icyamamare, afite igikomere cyo kuba yafashwe ku ngufu bakamusambanya ku myaka 20. The Economic Times itangaza ko Lady Gaga yafashwe ku ngufu agahohoterwa n’umu producer utunganya [indirimbo] ndetse agasiga amuteye inda.

            2.     Queen Latifah


Dana elain Ownens wamamaye nka Queen Latifa, ni umwe mu byamamare byahuye n’ikibazo cyo gufatwa ku ngufu. Ubwo yavugaga ku buzima bw’agahinda yanyuzemo nyuma yo guhohoterwa agafatwa ku ngufu, yavuze ko byamusigiye n’ingaruka. 

Zimwe mu ngaruka zamugezeho zirimo kwanga igitsinagabo igihe kirekire kubegera bikamufata igihe kitari gito kuko yababonaga nk’abagome bose. Ati: "Ntabwo nirinze kubivugaho! Ibyo byambayeho nabishyinguye mu mutima wanjye."

Arakomeza ati: "Nari umwana, kandi nta mbaraga nari mfite kugira ngo nikure muri iki kibazo. Nyuma nifuzaga rwose ko nagira imbaraga n'ubumenyi bwo kugira icyo mvuga mu ruhame ntanga ubu buhamya ndetse ndinda ko hagira abandi bangavu bafatwa ku ngufu nkanjye”.

          3.     Madonna


Madonna Louise Ciccone ni umuririmbyi w’umunyamerika, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyi wa filime. Yafashwe ku ngufu afite imyaka 19, ariko abitangaza nyuma y’imyaka myinshi bimukomeretsa mu kiganiro na Howard Stern.

Yasobanuye ko yafashwe ku ngufu n’umusore yakundaga ndetse akamwizera amufata nk’umuvandimwe. Ubwo yari akeneye amafaranga yo kwishyura ishuri ryamwigishaga kubyina, yabuze ubwishyu, uyu musore aramwishyurira. 

Yamuhamagaye kumusanga iwe, Madonna nawe agenda nk’usanga inshuti ye, niko kumukingirana amufata ku ngufu. Madonna yanze gutangaza ibyamubayeho mu buyobozi, ahubwo agumana icyo gikomere.

             4.     Monique Angela Hicks 


     Monique wamamaye nka Mo’Nique ni umunyarwenya w’umunyamerika akaba n’umukinnyi wa filime w’umwirabura. Uyu mugore yakuranye agahinda kenshi ko guhohoterwa na musaza we ku myaka irindwi. 

Ubwo yamaraga kumuhohotera yarihuse abibwira ababyeyi ko musaza we mukuru yamufashe ku ngufu, musaza we arahakana, babifata nk’iby'abana.

Ubwo yari ageze mu myaka y’ubukumi, yakomeje kubangamirwa n’izi ntekerezo. Abaye umwe mu batwara igihembo cya Golden Globe, yabigarutseho avuga ko yafashwe ku ngufu mu bwana, ababyeyi be bakabyirengagiza.

           5.     Teri Hatcher


Teri Lynn Hatcher yamamaye mu buhanzi burimo kuririmba ndetse no gukina filime ku mugabane wa America.

Mu nkuru ibabaje cyane, uyu mukinnyi wa filime yatangaje ko se wabo [Uncle] yamufashe ku ngufu afite imyaka itanu, na nyuma amaze gukura akajyanwa mu nkiko ashinjwa gufata ku ngufu umwana w’imyaka 14 bari baturanye.

Izi nkuru uko ari ebyiri zamuteye ihungabana agerageza no kwiyahura yifiza ko ubuzima bwe burangira binyuze mu maboko ye, ariko Imana ikinga akaboko.

          6.     Annalynne McCord


Annalynne McCord ni umukinnyi wa filime ukomoka muri America wamamaye no muri filime z’uruhererekane zinyuzwa kuri tereviziyo.

Uyu mukinnyi wa filime, inkuru ye yo gufatwa ku ngufu irababaje cyane, kuko yatangaje ko yabyutse agasanga aryamye mu buriri bw’umugabo wari inshuti ye magara, asa n’uwataye ubwenge.

Uyu mugabo ushobora kuba yaramunywesheje ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge, yaramuhohoteye aramusambanya.

        7.     Gabriella Uninon


Uyu mugore nawe yamamaye muri filime z’abanyamerika zikinirwa Hollyhood. Ubwo yari afite imyaka 19, yabonye akazi mu ruganda rukora inkweto, nyuma umukozi bakoranaga aza kumwinjirana ahantu amufata ku ngufu.

Yatangaje ko byamugizeho ingaruka mu mitekerereze akiyanga ndetse agakurana agahinda mu mutima we yumva asa n’uhungabanye.

         8.     Ashley Judd


Umunyamerikakazi Ashley Judd yakuriye mu muryango w’abanyamuziki, yamamara mu njyana ya Country Music. Ubwo yari afite imyaka 14 yafashwe ku ngufu.

Yatangaeje ko mu ruganda rwa muzika yahuye n’iki kibazo cy’abashaka kumufata ku ngufu akirwanaho, icyakora akabasha kubacika bataramuhohotera bakabana bacengana.

           9.     Oprah Winfrey


Uyu mugore Winfrey yamamaye nk’umunyamakuru kuri televiziyo muri Amerika, umwanditsi w’ibitabo, umukinnyi wa filime akaba n’umuhanga mu kuzitunganya. Ubwo yari afite imyaka 9, yafashwe ku ngufu n’umuntu wo mu muryango we.

Yagarutse ku burenganzira bw’abakobwa kenshi igihe bahohotewe, atanga inama ko bakwiriye kuvuga ibyo bakorewe bagahabwa ubutabera.

        10.        Evan Rachel Wood


Evan Rachel Wood yatangaje inkuru y’akababaro mu buzima bwe avuga ko yafashwe ku ngufu ubugirakabiri. Ubwo yasobanuraga ku guheranwa n’akababaro yagize igihe kinini nyuma yo gufatwa ku ngufu, yaje kubona nta maherezo aza kwiyakira, atangira kuganiriza bamwe uko yiyumva, aza kongera kwishima araruhuka.


Source: Healthier   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND