RFL
Kigali

Umubyeyi wa Cheslie wabaye Nyampinga w’Amerika yahishuye byinshi ku rupfu rw’umukobwa we rwahungabanije Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:23/04/2024 12:53
0


Hari ku Cyumweru tariki 30 Mutarama 2022, ubwo humvikanaga inkuru y’inshamugongo ivuga ko Cheslie Kryst wabaye Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika 2019, yiyahuye asimbutse inzu yo guturamo [Apartment] agahita yitaba Imana



Mu gitabo 'By the Time You Read This' cyanditswe na Cheslie Kryst afatanyije na Mama we, hakubiyemo ikihishe inyuma y’urupfu rwe rwashenguye imitima ya benshi, ndetse n’urugamba rukomeye yarwanye mbere y’uko yitaba Imana mu 2022.

Urupfu rw’uyu mukobwa, rwashenguye abakurikiraniraga hafi ubwiza bw’uyu mukobwa yakundaga kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga yakoreshaga. Cheslie, yiyahuye ku ya 30 Mutarama 2022 habura amezi atatu ngo yuzuze imyaka 31.

Kryst yari asanzwe ari umunyamategeko warahiriye gutanga ubutabera muri Amerika. Afite impamyabumenyi ebyiri y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza zirimo Wake Forest University na Kaminuza yo mu Majyepfo ya Carolina. Uyu mukobwa yari asanzwe anakora kuri Televiziyo yitwa Extar. 

Abazi neza Cheslie barimo n’umubyeyi wamwibarutse, April Simpkins bahamya ko uyu mukobwa yari arwaye indwara y’agahinda gakabije, kandi ari wa muntu uhorana ubwoba bw’uko adashobora kuba mwiza ku kigero gihagije.

Mbere y’uko yitaba Imana, Cheslie yandikiye urwandiko nyina amusaba gushyira mu bikorwa icyifuzo cye kimwe cyo gushyira hanze igitabo cye yari yaranditse.

Mu gitabo cye, Kryst yatangaje ko yahungabanyijwe bikomeye n’igitutu cyazanye n’ikamba yambitwe mu 2015, aho yari ahanganye n’ijwi rihora ryisubiramo mu mutwe we ry’uko adatunganye bihagije. 

Yakomeje avuga ko intsinzi yagize mu buzima yaje imusaba kuba intungane kuko yumvaga agomba guhagararira urubyiruko, abakobwa ndetse n’abiraburakazi bashakaga kwinjira muri iri rushanwa ariko bakimwa uruvugiro.

Simpkins ufite imyaka 56 y’amavuko, yashyize mu bikorwa icyifuzo cy’umukobwa we, kandi yizeye ko kizagera no ku bandi bahanganye n’ibibazo byo mu mutwe. Ku musozo w’iki gitabo, uyu mubyeyi yongeyeho amasomo yigiye ku mukobwa we mu gihe cyose yamaze amuririra.


Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru People, Simpkins yagize ati: “Nari mbizi ko ari ngombwa gusangiza abandi ibi, kandi nari mbizi neza ko hari n’abandi biyumva nk’uko niyumvaga icyo gihe.”

Muri Gicurasi 2019, nibwo Kryst yagizwe Miss USA afite imyaka 28, aca agahigo ko kuba Nyampinga wa mbere wa Amerika ukuze mu bigeze kwambikwa iri Kamba bose. Akimara gutsinda, uyu mukobwa yahise atangira guhura n'ibibazo kuri interineti.

Muri iki gitabo cye, hari aho Kryst yagize ati: “Nyuma y’amasaha macye ntowe, nagombaga gusa ‘emojis ziruka’ nari narasubije abandika ibitekerezo kuri paji yanjye ya Instagram. Abantu barenze umwe banyoherereje ubutumwa bambwira ngo niyahure.

Ibi byose byiyongereye ku mutekano mucye nari maranye igihe kirekire, ntangira kumva ko abantu bandi iruhande bose bazi byinshi kundusha, ko abanda bose ari beza ku kazi kanjye, ndetse ko ntari nkwiye iri Kamba. Abantu ntibatinze kumenya ko ndi uburiganya, nanjye ntangira kumva ko koko nishushanya kandi Atari mu marushanwa gusa.”

Yakomeje avuga ko mu byumweru byakurikiyeho ibitangazamakuru byakomeje kumwandikaho ibintu byinshi, yajya no mu biganiro n’itangazmakuru agatangira kuganzwa n’ibitekerezo biteye ubwoba no kumva ko adashoboye. Nyuma y’ibi biganiro, yiyumvaga nk’uwatsinzwe, akishinja ibyaha by’uko atashoboye gutekereza ku bisubizo yatanze n’amagambo yakoresheje.

Yahishuye ko ibyiyumviro nk’ibi yabigiraga na mbere y’uko atorerwa kuba Miss USA, ariko avuga ko mu gihe cy’amarushanwa nyirizina, ho yabirwanyaga akagerageza gutekereza ibintu byiza by’imbaraga, ariko ngo ibyo ntibyaje kuramba.

Mu gitondo cyo ku ya 30 Mutarama 2022, April Simpkins yanditse ko aribwo yakiriye inyandiko ibabaje ya Kryst ikubiyemo ubutumwa bugira buti: “Mbere na mbere umbabarire. Igihe uzabonera ibi, ntabwo nzaba nkiriho ukundi kandi biri kumbabaza cyane kukwandikira ibi bintu kuko ndabizi neza ko birakubabaza cyane. 

Ubwonko bwanjye ntibushobora kwandika ibiburimo, kuko nongeye kubisoma ndataka cyane mvuye ahantu mu bugingo bwanjye ntari nziko hanabaho. Ninanirwa kubwira umubiri wanjye ngo humeka ndahita mfa.”

Simpkins yavuze ko mu uhango wo gushyingura Cheslie yakomeje kwibwira ati: "Ngomba kurenga ibi vuba kuko umuryango wanjye ntugomba kunshyingura nyuma yo kubura Cheslie. Iryo niryo jambo ry’inkomezi ryamfashije uwo munsi. Iyo nza gupfa se ninde wari kubwira Isi ibi bintu byose nari nzi ku mukobwa wanjye?”

Akomoza ku rwibutso afite ku mukobwa we yagize ati: “Umukobwa wanjye yari indwanyi nubwo yagiye. Buri munsi yahoraga ahanganye n’agahinda gakabije, kugeza igihe Atari agishoboye kurwana. 

Nubwo inzira zose zagerageje kumwambura umunezero, binyuze mu guhora arwaye umutwe udakira, kwigunga, kubura ibyiringiro, guhorana agahinda no kumva ko adakwiriye, yahoraga ashaka uburyo yamwenyura, agakunda kandi agatanga.

Buri munsi nagiranye nawe ni impano y’ukuri nahawe n’Imana.  Cheslie ntabwo yankoreye ibi cyangwa abikorere undi muntu uwo ari we wese. Yumvise ububabare budasanzwe kandi akeneye ko buhagarara. Namenye neza ko urupfu rwe atari icyemezo gishingiye ku marangamutima. Yanyoherereje ubwo butumwa bwa nyuma mu rwego rwo kumpumuriza no kunsobanurira uburemere bw'ububabare yari afite.”

Iki gitabo bise ‘By the Time You Read This: The Space Between Cheslie's Smile and Mental Illness,’ kizasohoka ku ya 23 Mata, naho amafaranga azava muri iki gitabo azashyirwa muri Fondasiyo ya Cheslie C. Kryst, yita kuri gahunda z’ubuzima bwo mu mutwe haba ku rubyiruko n’abakuze.


Kryst Cheslie yatorewe kuba Miss USA 2019

Mu gitabo yasize yanditse, yahishuye agahinda gakabije n'igitutu yazaniwe n'ikamba yambitswe

Muri iki gitabo yahishuye ko yahoranaga ubwoba no kumva ko atari mwiza bihagije ku buryo yakwambikwa ikamba



Ubutumwa bwa nyuma yashyize kuri Paji ye ya Instagram, asaba amahoro n'iruhuko ridashira

Umubyeyi we nawe yavuze uko urupfu rw'umukobwa we rwamushenguye ariko akiyemeza gukomera kugira ngo azahamirize isi ubuzima bwa Cheslie


April Sumpkins, nyina wa Cheslie ari hafi gushyira hanze igitabo yafatanyije n'umukobwa we mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyifuzo cye

                     






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND