RFL
Kigali

Malaysia: Indege za Gisirikare zaragonganye zipfiramo abantu 10

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:23/04/2024 11:29
0


Abasirikare 10 bari mu myitozo bapfiriye mu ndege ebyiri zagonganye zikagwa mu muhanda na pisine.



Mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki ya 21 Mata 2024 mu gihugu cya Malaysia, ni bwo habaye impanuka y'indege ebyiri z'igisirikare zagonganiye mu kirere ahagana Saa tatu n'iminota 50 muri Malaysia akaba hari Saa cyenda na mirongo itanu zo mu rukerera rwo kuwa mbere ku masaha yo mu Rwanda.

Iyihe mpanuka yabereye mu mujyi wa Lumut ubarizwamo ikigo cy'Umutwe w' Ingabo zirwanira mu mazi. Igisirikare cya Malaysia cyatangaje ko abari mu ndege zombi barimo gukora imyitozo ya Gisirikare bose bahise bapfa, imirambo yabo ijyanwa mu bigo bya Gisirikare.

Igisirikare cyatangaje ko hashyizweho itsinda rigomba gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.

Bivugwa ko imwe muzi izo kajugujugu, izwi nka HOM M503-3 yarimo abantu barindwi  yaguye mu muhanda. Indi izwi nka Fennec M502-6 yarimo aba bandi batatu, yaguye muri pisine (piscine).

Muri kwezi gushize, kajugujugu y’igisirikare cya Maleziya gishinzwe umutekano ku mipaka nayo yakoze impanuka igwa mu nyanja.

Ivomo: Sharjah24.ae 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND