RFL
Kigali

Byinshi ku ndwara ya “Transverse Myelitis” yibasira urutirigongo

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:23/04/2024 12:57
0


Indwara ya “Myelitis” ifata mu rutirigongo [Spinal Cord] igatera uburibwe bukabije mu mubiri ihereye ku bice byegereye aho yafashe bitewe n’ibice by’urutirigongo.



Iyi ndwara ifata urutirigongo rugasa n’urwafashwe n’ubushye cyangwa hakokera mu buryo bitera uburibwe no mu zindi ngingo. Itera kuribwa umugongo cyane ku buryo nk’abakuze bashobora kwibeshya ko ari umugongo ukunze kubarya bageze mu zabukuru kandi barakomeretse urutirigongo batabizi.

Ubu bushye cyangwa gukomereka gushobora kwibasira kimwe mu bice bigize urutirigongo, ntiharamenyekana ikintu nyamukuru cyabitera. 

Bimwe mu bice bihura n’uburibwe byihuse harimo kuribwa igice cy’umugongo, gucika intege amaboko n’amaguru, kuribwa mu ruhago ndetse no gucika intege kw’amara ntakore neza nk'uko bisanzwe.

Iyi ndwara ya Transverse Myelitis ishobora guterwa n’udukoko dutandunye harimo akitwa Entrorovirus, imyanda “Infection” n’ibindi. 

Verywellhealth itangaza ko imyitozo ngororamubiri ikenewe ku bantu barwaye iyi ndwara harimo gutwara igare, imyitozo igorora umugongo, amaboko ndetse n'amaguru.

Bitangazwa ko iyi ndwara idapfa gukira no kuvurwa mu buryo bworoshye, gusa icyafasha uwayirwaye ni ugusobanukirwa ko ayifite bityo akamenya imirire akwiriye gukoresha, n’imyotozo ngororamubiri yamufasha. 

Igihe byamenyekanye ko umuntu ayirwaye, bifata amezi menshi kuyivura umuntu akurikiranwa na muganga.

Abahanga batangaza ko iyi ndwara benshi batamenya ko bayirwaye, bababara umugongo bagashaka izindi mpamvu zishobora kuwutera nko kwicara cyane imbere y’imashini [Mudasobwa], gukora imirimo y’ingufu, kubagwa, n’ibindi.

Urutirigongo nk'uko rumanutse ruzengurutswe n’andi magufa. Ubu buribwe bushobora gufata mu gace gato karwo ntibihite bimenyekana bikaba byatera n’ubundi burwayi. 

Ikibi cy’iyi ndwara ishobora gushyira mu gihirahiro umuntu ntahite amenya ko ayirwaye bitewe n’ubundi buribwe itera mu ngingo umuntu akaba yakwivuza ibyo atarwaye.

Kimwe mu bintu byagarutsweho gishobora gutera ubu burwayi bw’urutirigongo harimo ikiyobyabwenge kitwa Heroin benshi bakunze kunywa binyuze mu kwitera inshinge ku mubiri.

Umuntu ukunze kuribwa umugongo mu buryo budasobanutse akwiriye kwihutira gupimisha urutirigongo rwe bakareba ko nta gice cyarwo gifite ubu burwayi mbere yo kuremba cyangwa kuba umurwayi uhora hasi udakira.


Gutindana ubu burwayi mu rutirigongo bashobora kugira ikibazo cya paralysis [Ibice bimwe na bimwe ntibikore], kwangirika amara, uruhago rugataka ubushobozi bwo kubika inkari n'ubundi buribwe bwa karande bushobora gufata izindi ngingo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND