RFL
Kigali

Jude Bellingham yegukanye igihembo cy'umuvubuka mwiza muri Laureus awards

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:23/04/2024 8:35
0


Jude Bellingham mu bihembo bidasanzwe bya Laureus Awards, yegukanye igihembo cya "Breakthrough of the Year" igihembo gihabwa umusiporotifu mushya wagize umwaka udasanzwe.



Umwongereza ukinira Real Madrid, umaze igihe abica bigacika yegukanye Laureus World Sports Breakthrough of the Year, igihembo cyo muri Laureus Awards aho batora mu mikino itandukanye ikinwa ku isi, batitaye ku mupira w'amaguru gusa.

Igihembo cya Laureus World Sports Breakthrough of the Year cyegukanywe na Jude Bellingham, kigenerwa umukinnyi wigaragaje bidasanzwe, ariko ibyo akabikora ataramenyekana cyane, mbese akiri mushya.

Jude Bellingham w'imyaka 20 y'amavuko, kuva muri Brussia Dortmund ajya muri Real Madrid, byasabye Miliyoni 89£.

Akigera muri Real Madrid yayihetse bidasanzwe, kuko kugeza ubu amaze kuyitsindira ibitego 17 muri Shampiyona ya Esipanye, ndetse akaba ari nawe washimangiye intsinzi ebyiri za El Clasico.

Umukino wa mbere wahuje FC Barcelona na Real Madrid, Jude yatsinze ibitego bibiri kuri kimwe cya Barcelona, no ku mukino wa kabiri akaba yarabonye igitego cya gatatu cyatumye Real Madrid itsinda ibitego bitatu kuri bibiri bya Barcelona.

Mu cyumweru gishize, Jude Bellingham yanafashije Real Madrid gutsinda Manchester City, iyisezerera kuri Penaliti muri kimwe cya Kane muri UEFA Champions League.

Uretse Jude Bellingham, muri Laureus World Umunya Serbia Novak Djokovic yegukanye The Laureus World Sportsman of the Year, igihembo gihabwa umugabo witwaye neza muri Siporo, ubwo Novak Djokovic akina Tennis.

Umunya Esipanye Aitana Bonmati ukinira FC Barcelona mu bagore, nawe yabonye igihembo cya Women's Equivalent, igihembo gihabwa umugore wahize abandi muri Siporo zitandukanye.

Ikipe y'igihugu ya Esipanye mu mupira w'amaguru mu bagore, yatowe nk'ikipe y'umwaka, nyuma y'uko mu byo yagezeho harimo n'igikombe cy'isi cyabereye muri Australia na New Zealand. 

Uko abakinnyi bagiye babona ibihembo muri Laureus Awards:


Sportsman of the Year (Umugabo wahize abandi muri Siporo): Novak Djokovic

Sportswoman of the Year (umugore wahize abandi muri Siporo): Aitana Bonmati

Team of the Year (ikipe y'umwaka): Spain women’s football team

Breakthrough of the Year (umukinnyi mushya wigaragaje): Jude Bellingham

Comeback of the Year (Umukinnyi umukinnyi wabonye intsinzi nziza ariko mbere yari yabanje gutsindwa): Simone Biles (gymnastics)

Sportsperson of the Year with a disability (Umukinnyi mwiza ufite ubumuga): Diede de Groot (tennis)

Sport for Good award (Urwego rwa Siporo rwakoze bikorwa by'urukundo):  Fundacion Rafa Nadal


Novak Djokovic yegukanye igihembo cy'umugabo mwiza naho Aitana Bonmati yegukana icy'umugore mwiza


Ikipe y'igihugu ya Esipanye mu bagore yatowe nk'ikipe nziza muri siporo zitandukanye 


Jude Bellingham yahawe igihembo cy'umukinnyi mwiza mushya 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND