RFL
Kigali

Ni iby’igiciro kinini - Umuhire Eliane avuga ku kuba yashyizwe mu Kanama ka ‘Festival de Cannes’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/04/2024 7:29
0


Umukinnyi wa filime Eliane Umuhire yatangaje ko ari ibyishimo bikomeye kuba yashyizwe mu bazaba bagize akanama nkemurampaka k’iserukiramuco “Festival de Cannes” kagizwe n’abahanga mu ngeri zinyuranye z’ubuhanzi.



Yabitangarije InyaRwanda, kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mata 2024, ni nyuma y’uko Komite ishinzwe gutegura iri serukiramuco itangaje ko ari ku rutonde rw’akanama nkemurampaka k’iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya 77, aho rizabera mu Bufaransa.

Eliane Umuhire wamenyekanye muri filime zinyuranye, yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri we, ariko kandi byabaye amata abyaye amavuta, kuko asanzwe ari umukunzi ukomeye w’ibikorwa bibera n’ibiherekeza iri serukiramuco mu gihe rimara riba.

Ati “Ni ibyishimo kuba mu Kanama Nkemurampaka ka ‘Festival de Canes’ cyane ko ari iserukiramuco nkunda, kandi ngomba icyubahiro. Iyo ngiye mu Mujyi wa Cannes n’iryo serukiramuco rya mbere njya kurebamo filime. Mbanzi ko filime mbonamo ari filime ziri ku rwego rwiza.”

Yavuze ko asanzwe anitabira ibikorwa by’amaserukiramuco y’andi akomeye ku Isi arimo nka “Quinzaine des réalisateurs” ndetse na “Un Certain Regard.”

Ati “Ni amajonjora ahitamo filime za mbere cyangwa se filime za kabiri z’abazitunganyije. Ni ikintu gifasha mu kugaragaza abatunganya filime bashya ndetse na filime nshya zikamenyekana.”

Akomeza ati “Hariho abantu baba bazanye filime zikoze mu bwoko butandukanye  kandi nicyo gituma Sinema yacu ikomeza gutera imbere, kuko tudakomeza kubona filime zikorwa n’abantu bamwe, ahubwo hagenda haza amaraso mashya y’abakora filime. Rero kugira uruhare mu Kanama nkemurampaka kuri izi ngingo zose ni iby’igiciro gikomeye.”   

Umuhire yashyizwe mu kanama nkemurampaka kazibanda cyane ku gice kizwi nka “Critics’ Week (Semaine de la critique)’’ cy’iri serukiramuco. 

Abagize akanama muri iki gice bita cyane ku kuvumbura impano nshya, kandi bagahitamo filime ndende zirindwi zihatana mu iserukiramuco ndetse n’izindi 10 ngufi, ihize izindi igahembwa.

Umuhire azatangira akazi tariki 15 kugeza ku wa 23 Gicurasi 2024. Ni mu gihe iserukiramuco nyirizina rizaba guhera tariki 14 Gicurasi kugeza ku wa 25 Gicurasi 2024.

Mu busanzwe mu gice cya ‘Semaine de la Critique’ nta kanama nkemurampaka kifashishwaga, ahubwo komite itegura iri serukiramuco yahitagamo abanyamakuru ndetse n’abantu bitabiriye akaba aribo bahitamo filime ndende n’ingufi yahize izindi.

Mu Kanama Nkemurampaka, Umuhire azaba ari kumwe n'Umufaransakazi Sylvie Pialat usanzwe ari umwanditsi wa filime, Umubiligi Virginie Surdej, Umunya-Espagne uyobora filime, Umunyamakuru w’umusesenguzi w’Umunya-Canada ndetse na Rodrigo Sorogoyen del Amo uzaba uhagarariye Akanama Nkemurampaka.

Umuhire yatangiye kwamamara guhera mu 2017. Kugeza ubu amaze kugaragara muri filime nyinshi zagiye zituma yegukanye ibihembo mu maserukiramuco atandukanye akomeye mpuzamahanga.

Muri filime yagaragayemo harimo ‘‘Birds are singing In Kigali’’, ‘‘Trees of Peace’’ y’Umunyamerika Alanna Brown iyi iri kuri Netflix, ‘‘Bazigaga’’ yanamuhesheje igihembo kuri ubu n’izindi nyinshi.

Mu 2023, yegukanye igihembo cy’umukinnyi wa filime mu Iserukiramuco ribera mu Bufaransa, abikesha filime yitwa ‘Bazigaga’ yakomowe ku nkuru ya Zula Karuhimbi warokoye abarenga 100 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iserukiramuco rya Clermont-Ferrand International Short Film Festival iyi filime yari ihatanyemo, ryatangiye ku wa 27 Mutarama 2023 rigomba gusozwa kugeza ku wa 4 Gashyantare.

Iki gihembo Umuhiwe yahawe gitangwa na FranceTV (France 2, France 3 na France 5); hamwe na Unifrance.

Umuhire Eliane yashyizwe mu bazaba bagize akanama nkemurampaka ka Festival de Cannes
 

Iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya 77 rizabera mu gihugu cy’u Bufaransa


Umuhire Eliane yabwiye InyaRwanda, ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba yashyizwe mu Kanama Nkemurampaka 


Kuva mu 2017, Umuhire akomeje kwamamara ku rwego mpuzamahanga binyuze mu kwiyegurira Cinema


Umuhire Eliane aherutse gukina muri filime 'De Grace"

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND