Umunyarwenya wo muri Kenya Mca Tricky, Doctall Kingsley uri mu bakomeye mu gihugu cya Nigeria ndetse n'abanyarwenya bo mu Rwanda barimo Rusine Patrick na Dr Nsabi bategerejwe mu iserukiramuco ry’urwenya “Iwacu Summer Comedy” rigamije gufasha Abanyarwanda n'abandi kwishima mu mpeshyi ya 2024.
Shizirungu
Seka Seth [Seth] uri mu bagize Zuby Comedy uri gutegura iri serukiramuco yabwiye
InyaRwanda ko yatumiye umunyarwenya Mca Tricky kubera ko bamaze kuba inshuti,
kandi amaze gutaramira mu Rwanda inshuro eshatu.
Ati
"Ni ukuvuga ngo Mca Tricky tumaze kuba abavandimwe n'ubundi dusanzwe dukorana,
amaze no kugira umubare munini w'abakunda ibihangano bye mu Rwanda, kuko amaze
kuhaza inshuro zigera muri eshatu."
Yavuze ko
gutumira umunyarwenya Dr Kingsell yashingiye ku kuba ari umunyarwenya 'ukunzwe hano
mu Rwanda'. Ati "Ni umunyarwenya ukunzwe cyane hano mu Rwanda, kandi
ukunda n'u Rwanda muri rusange."
Seth yavuze
ko abantu bakwiye kwitega ibintu bidasanzwe muri iri serukiramuco, kuko rizahuza
abanyarwenya bo mu Rwanda n'abo mu mahanga. Kandi agaragaza ko yatumiye ashingiye
ku bafite amazina akomeye.
Ati
"Izaba irimo abanyarwenya bo mu Rwanda n'abo mu mahanga, rero icyo abantu
bakitega ni urwenya rwiza, kandi rutomeye ruhagije. Kuko abanyarwenya bazaba
barimo bose ni abanyarwenya bakuru, bamaze igihe muri uru ruganda rwa 'Comedy'.
Iri
serukiramuco ryiswe “Iwacu Summer Comedy” rigamije muri rusange
gufasha Abanyarwanda n'abandi kuzishimira impeshyi ya 2024 binyuze mu
gutaramirwa n'abanyarwenya bakomeye.
Iri
serukiramuro rizajya riba buri mwaka. Kuri iyi nshuro ya mbere abanyarwenya bo mu
Rwanda bamaze kwemeza kuzaryitabira barimo umunyarwenya akaba n'umunyamakuru
RusinePatrick, Dr Nsabi uzwi cyane muri filime zo ku muyoboro wa Youtube,
Killaman uherutse gukora, Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen- Z Comedy
n'abandi.
Doctall
Kingsley watumiwe i Kigali ni umwe mu barwenya bagezweho Nigeria ifite muri iki
gihe. Hamwe n'imbuga nkoranyambaga na internet, uyu musore yabaye ikimenyabose,
benshi bisunze 'Smart phone' zabo ntibakura ijisho ku bihangano bye ashyira
hanze buri gihe.
Amajwi
akoresha aherekeza ubutumwa aba ashaka gutanga, uburyo inshuti ze zimwunganira,
ni bimwe mu bituma akomera mu ruganda rwa ‘Comedy’ muri iki gihe.
Uyu musore
wabonye izuba mu 1990 yaherukaga gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere
binyuze mu gitaramo "Upcoming Diaspora" cy'umunyarwenya Japhet
Mazimpaka, cyabaye ku wa 29 Ukwakira 2023.
Mca Tricky agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya kane. Ni umwe mu banyarwenya bakomeye
muri Kenya ahanini binyuze mu gitaramo cy’urwenya Churchill Show agaragaramo
buri cyumweru, gikunzwe cyane muri iki gihugu bitewe n’uburyo asetsamo.
Iri
serukiramuco ry'urwenya 'Iwacu Comedy Festival' rizaba muri Gicurasi no Kamena 2024
TANGA IGITECYEREZO