RFL
Kigali

Doctall Kingsley, Tricky na Rusine bagiye guhurira mu iserukiramuro ry’urwenya

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/04/2024 19:31
0


Umunyarwenya wo muri Kenya Mca Tricky, Doctall Kingsley uri mu bakomeye mu gihugu cya Nigeria ndetse n'abanyarwenya bo mu Rwanda barimo Rusine Patrick na Dr Nsabi bategerejwe mu iserukiramuco ry’urwenya “Iwacu Summer Comedy” rigamije gufasha Abanyarwanda n'abandi kwishima mu mpeshyi ya 2024.



Shizirungu Seka Seth [Seth] uri mu bagize Zuby Comedy uri gutegura iri serukiramuco yabwiye InyaRwanda ko yatumiye umunyarwenya Mca Tricky kubera ko bamaze kuba inshuti, kandi amaze gutaramira mu Rwanda inshuro eshatu.

Ati "Ni ukuvuga ngo Mca Tricky tumaze kuba abavandimwe n'ubundi dusanzwe dukorana, amaze no kugira umubare munini w'abakunda ibihangano bye mu Rwanda, kuko amaze kuhaza inshuro zigera muri eshatu."

Yavuze ko gutumira umunyarwenya Dr Kingsell yashingiye ku kuba ari umunyarwenya 'ukunzwe hano mu Rwanda'. Ati "Ni umunyarwenya ukunzwe cyane hano mu Rwanda, kandi ukunda n'u Rwanda muri rusange."

Seth yavuze ko abantu bakwiye kwitega ibintu bidasanzwe muri iri serukiramuco, kuko rizahuza abanyarwenya bo mu Rwanda n'abo mu mahanga. Kandi agaragaza ko yatumiye ashingiye ku bafite amazina akomeye.

Ati "Izaba irimo abanyarwenya bo mu Rwanda n'abo mu mahanga, rero icyo abantu bakitega ni urwenya rwiza, kandi rutomeye ruhagije. Kuko abanyarwenya bazaba barimo bose ni abanyarwenya bakuru, bamaze igihe muri uru ruganda rwa 'Comedy'.

Iri serukiramuco ryiswe “Iwacu Summer Comedy” rigamije muri rusange gufasha Abanyarwanda n'abandi kuzishimira impeshyi ya 2024 binyuze mu gutaramirwa n'abanyarwenya bakomeye.

Iri serukiramuro rizajya riba buri mwaka. Kuri iyi nshuro ya mbere abanyarwenya bo mu Rwanda bamaze kwemeza kuzaryitabira barimo umunyarwenya akaba n'umunyamakuru RusinePatrick, Dr Nsabi uzwi cyane muri filime zo ku muyoboro wa Youtube, Killaman uherutse gukora, Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen- Z Comedy n'abandi.

Doctall Kingsley watumiwe i Kigali ni umwe mu barwenya bagezweho Nigeria ifite muri iki gihe. Hamwe n'imbuga nkoranyambaga na internet, uyu musore yabaye ikimenyabose, benshi bisunze 'Smart phone' zabo ntibakura ijisho ku bihangano bye ashyira hanze buri gihe.

Amajwi akoresha aherekeza ubutumwa aba ashaka gutanga, uburyo inshuti ze zimwunganira, ni bimwe mu bituma akomera mu ruganda rwa ‘Comedy’ muri iki gihe.

Uyu musore wabonye izuba mu 1990 yaherukaga gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere binyuze mu gitaramo "Upcoming Diaspora" cy'umunyarwenya Japhet Mazimpaka, cyabaye ku wa 29 Ukwakira 2023.

Mca Tricky agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya kane. Ni umwe mu banyarwenya bakomeye muri Kenya ahanini binyuze mu gitaramo cy’urwenya Churchill Show agaragaramo buri cyumweru, gikunzwe cyane muri iki gihugu bitewe n’uburyo asetsamo.

Seth yavuze ko iri serukiramuco rigamije gufasha Abanyarwanda n'abandi kwishima mu mpeshyi ya 2024
Umunyarwenya Doctall Kingsley agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya kabiri nyuma yo kwigaragaza mu gitaramo cy'umunyarwenya Japhet
Umunyarwenya Mca Tricky uri mu bakomeye mu gihugu cya Kenya, agiye kongera gutaramira i Kigali
Umunyarwenya akaba n'umunyamakuru, Rusine Patrick ategerejwe mu iserukiramuco ry'urwenya
 

Iri serukiramuco ry'urwenya 'Iwacu Comedy Festival' rizaba muri Gicurasi no Kamena 2024






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND