RFL
Kigali

Batinda gushaka! Byinshi ku bagabo bakuriye mu bukene bukabije

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:23/04/2024 10:18
0


Ubushakashatsi bwerekanye ko abagabo bakuriye mu bukene bashobora kugeza imyaka myinshi ari ingaragu ndetse n’igihe bashatse bagahorana urwikekwe mu mitima yabo no kudatuza n'iyo ubuzima bwabo bwahinduka bwiza.



Ikigo cy’ubushakashatsi cya IFS cyatangaje ko hakozwe ubushakashatsi ku bagabo bakuriye mu bukene, abenshi bakagaragaza imico yo kwiburira icyizere mu bandi bagabo, gushaka abagore bava mu miryango iciriritse kuko bumva nta bandi babemera, ndetse abenshi bagasazana kudatuza muri bo bikanga ubukene n'iyo baba barabaye abaherwe.

Ubukene bwibasira imiryango rimwe na rimwe buba uruhererekane bukitwa karande ariko bikagira ingaruka zigaragarira buri wese zirimo no kwangirika mu mitekerereze.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abavukiye ndetse bakanakurira mu miryango ikennye batinye gushaka abagore ukurikije abo mu kigero cyabo bakuriye ahishoboye.

Chris Belfield, impuguke mu by'ubukungu muri IFS, yagize ati: "Usibye kugira amafaranga menshi, twasanze abakomoka mu miryango ikize bakunze kuba bafite n'akazi, mu gihe abakene bo baba bafite n’ubwoba bwo kwegera abakire cyangwa gutereta umugore ukomokayo kuko bumva basuzuguwe".

Aba bagabo bakuriye mu miryango idakize bakunze kurwara indwara zifite aho zihuriye n’intekerezo nka stroke, ndetse abashoboye gusingira ubukire bakabaho badatuje kubera ubwoba bwo gusubira mu buzima bubi banyuzemo nk'uko bitangazwa na MentalHealth Faundation.

Byatangajwe ko bahorana ikibazo cyo kwigereranya n’abandi bakize bakabaho bahanganye n’abandi aho kwishimira ubukungu buhambaye bagezeho nyuma yo guca muri byinshi. Ibi bibazo bishobora no kubatera guhungabana k’ubwonko igihe badatuje mu ntekerezo. 

Uku kudatuza gukomoka kuri byinshi bibibutsa aho bavuye nk’imiryango yabo ibakeneyeho ubufasha nabo batari bihaza mu byo bakeneye, igihe bumvise inkuru zisa n’izabo, igihe batekereje ko babuze ubukire babonye basubira mu bukene nka kera, bikabahangayikisha bikomeye bikangiza n'intekerezo.

Ibi kandi bibatera kumva ko bari munsi y’ibirenge by’abo bahura nabo bakize, bigatuma biheza, cyangwa bakagaragaza imico imwe n'imwe ituma babacishamo ijisho.

Iyo bigeze ku bagore bakuriye muri ubu buzima bivugwa ko barangwa no kubika utuntu twose, bahisha utuntu twose twiza babonye, bakitwa ibisambo.

Abagabo bo benshi bahitamo kuba ingaragu bagasaza badashatse cyangwa bagashaka mu myaka y'ubukuru myinshi nk'uko BBC ibitangaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND