Umukozi w'Umurenge wa Remera mu mujyi wa Kigali yatewe ibyuma ajyanwa mu bitaro ariko apfirayo .
Umukozi ushinzwe Ibikorwa remezo n'imicungire y'ubutaka mu Murenge wa Remera mu karere ka Gasabo witwa, Elyse Ndamyimana yatezwe n’abagizi ba nabi bamuteragura ibyuma bimuviramo urupfu.
Amakuru dukesha Umuseke.rw avuga ko ubwo bugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryo ku wa 19 Mata 2024 ubwo Ndamyimana Elyse yatemaguwe n'abo bagizi ba nabi ubwo yatahaga.
Bivugwa ko nyakwigendera yateraguwe ibyuma mu ijosi no mu misaya, abaturage bamugezeho bwa mbere bamujyanye kwa muganga ariko apfira mu Bitaro bya Kacyiru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Déo Rugabirwa, yavuze ko ibyo byabaye hagati ya saa Tatu na saa Yine z’ijoro, mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo abahitanye nyakwigendera bashyikirizwe ubutabera .
TANGA IGITECYEREZO