RFL
Kigali

Ikipe yo muri Morocco yatashye idakinnye kubera amakimbirane ari hagati y'igihugu cyabo na Algeria

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:22/04/2024 8:09
0


Umukino ubanza wa 1/2 wa Confederation Cup wagombaga guhuza ikipe ya RS Berkane yo muri Morocco na USM Alger yo muri Algeria ntabwo wakinwe kubera amakimbirane ari hagati y'ibi bihugu.



Ibi byose byatangiye kuwa Kane ubwo iyi kipe ya RS Berkane yageraga ku kibuga cy'indege muri Algeria.

Abakinnyi b'ikipe ya RS Berkane bari baje bambaye imyambaro iriho ikarita ya Morocco n'agace ka Sahara y'Iburasirazuba maze basabwa ko bahisha iyi karita cyangwa bagahindura imyenda maze barabyanga bituma bamazwa amasaha 10 bari ku kibuga cy'indege.

Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika, CAF yaje gusaba ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Algeria gukorana n'abayobozi ubundi bagasohora indi myenda Ikipe ya RS Berkane igomba kwambara.

Iyi kipe yo muri Morocco yaje kwemererwa kujya muri hoteli ubundi ya myenda yabo bari bazanye irafatirwa. 

Ku munsi wejo amakipe yombi yagiye aho umukino wagombaga kubera maze USM Alger ijya mu kibuga kwishyushya ariko RS Berkane yo ntiyajyayo nyuma yo gusanga imyenda bakorewe itariho ikarita y'igihugu cyabo ndetse n'agace ka Saharan kandi iyo basanzwe bakinisha biba biriho ndetse bakaba baranabyemerewe na CAF kuyikinisha.

Byaje kurangira TS Berkane yanze gukina burundu isubira ku kibuga cy'indege isubizwa ya myambaro yabo yafatiriwe ubundi ifata rutimikirere yisubirira iwabo.

CAF yatangaje ko uyu mukino ubanza wa 1/2 wa CAF Confederation Cup wasubitswe bityo ko inzego z'ibishinzwe zizafa umwanzuro.

Algeria na Morocco basanzwe bafitanye ibibazo bishingite kuri Politiki. 

Algeria ifasha agace ka Sahara y’Iburengerazuba kwigobotora ubukoroni bwa Morocco kandi yo ikita ubutaka bwayo.

Muri 2021, Algeria yashinjije Morocco kugira uruhare mu bitero byiterabwoba byagabweho. Usibye ibi kandi no mu mwaka ushize Morocco yanze kwitabira imikino ya CHAN yabereye muri Algeria.


RS Berkane yahisemo gusubira iwabo nyuma yo kwanga kwambara imyambaro itariho ikarita ya Morocco n'agace ka Sahara y'Iburasirazuba 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND