RFL
Kigali

MU MAFOTO 100: Injira mu birori by'abafana ba APR FC bishimira igikombe cya shampiyona

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/04/2024 11:19
0


Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda cya 2023-2024 nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports igitego 1-0.



Ni mu mukino wo ku munsi wa 27 wa Primus National League wabaye tariki 20 Mata 2024 kuri Kigali Pelé Stadium. 

APR FC yasabwaga kuwutsinda cyangwa kunganya ubundi igaterura igikombe dore ko n'abafana bayo bari baje biteguye ibirori nk'aho hari abari bambaye imishanana banafite ingoma, hari abari gufana mu buryo budasanzwe ndetse hari n'igitambaro kinini cyane kiriho ikirango cy'Intare bari bafite cyanditseho amagambo agira ati "APR FC, Dominating Since 93".

Byaje kurangira ikipe y'Ingabo z'igihugu ibigezeho itsinda Kiyovu Sports igitego 1-0 cya Mugisha Gilbert ku munota wa 52. 

Yegukanye iki gikombe irusha amanota 12 Rayon Sports iyikurikiye mu gihe habura imikino 3 ngo shampiyona ishyirweho akadomo.

Ni igikombe cya 5 cya shampiyona itwaye yikurikiranya naho kikaba icya 22 yegukanye muri rusange.


Abafana ba APR FC mu mikenyero


Byari ibirori Kur Kigali Pelé Stadium 


Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya Mugisha Gilbert 


Thierry Froger yegukanye igikombe cya shampiyona mu mwaka we wa mbere muri APR FC 


Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga 


Abakinnyi 11 ba Kiyovu Sports bari babanje mu kibuga 





Abafana ba APR FC bari bazanye ingoma 









Mbere yuko umukino utangira habanje gufatwa umunota umwe wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Abafana ba Kiyovu Sports nabo bari baje bambaye imyenda ifite amabara y'icyatsi nk'ayo ikipe yabo yambara 


Abafana ba APR FC bavuza ingoma nyuma yo kwegukana igikombe 




Abafana ba APR birukankana igitambaro kinini bari bazanye nyuma yo kwegukana igikombe 



Ruboneka Jean Bosco yagiye kwishimana n'abafana nyuma yo kwegukana igikombe 



Niyomugabo Claude nawe yagiye kwishimana n'abafana 







Pavel Ndzira nawe yagiye kwishimana n'abafana 




Mugisha Gilbert asuhuza abafana nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona 









Abafana beretse urukundo Alain Bacca ubwo yajyaga kubasuhuza



Niyigena Clement ashimira abafana babafashije kwegukana igikombe 













































Ushaka kureba andi mafoto menshi yaranze uyu mukino nyura hano

AMAFOTO: Ngabo Serge -InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND