RFL
Kigali

Chairman wa APR FC yashimiye Ingabo z'igihugu anavuga ku byo kugura abakinnyi bashya -VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/04/2024 9:07
0


Chairman wa APR FC, Colonel Richard Karasira yashimiye Ingabo z'igihugu zamugiriye icyizere cyo kuyobora APR FC anakomoza ku byo kugura abakinnyi bashya bakomeye kugira ngo mu mwaka utaha w'imikino bazarusheho kwitwara neza.



Ibi yabigarutseho kuwa Gatandatu ubwo ikipe ya APR FC yegukanaga igikombe cya shampiyona ya 2023-2024 nyuma yuko itsinze ikipe ya Kiyovu Sports igitego 1-0 cya Mugisha Gilbert.

Ubwo Chairman wa APR FC yaganiraga n'itangazamakuru yishimiye kuba yegukanye igikombe mu mwaka we wa mbere ari umuyobozi, ashimira Ubuyobozi bw'Ingabo bwamugiriye icyizere, ashimira abafana ndetse anavuga ko rwari urugendo rutoroshye.

Ati" Ni ibintu bishimishije cyane kuba ari igikombe cya mbere ntwaye nka Chairman w’iyi kipe ikomeye.

Kuba baratugiriye icyizere bakayiduha ni ibintu bishimishije cyane mboneraho no gushimira ubuyobozi bwacu bw’Ingabo. 

Nkongera nkanashimira abakinnyi cyane ni bo bantu bakomeye kuri twebwe n’abatoza n’abafana bagiye badushyigikira muri uru rugendo twari turimo. 

Ni urugendo navuga ko rutari rworoshye kubera ko gutangirana umwaka w’imikino hafi 30% by’abakinnyi bashya n’abatoza bashya n’abayobozi bashya, ibyumweru 2 winjira mu mikino Nyafurika.

Ni ibintu bitari byoroshye ariko murabona ko twagiye dufata umurongo kuko kugera magingo aya tutaratsindwa, ni ibintu bishimishije cyane mbese tunateganya ko twakora ibishoboka byose tukarangiza umukino tutanatsinzwe.

Ni urugendo navuga ko rutari rworoshye kubera ko amakipe yose dukina nayo yose aba ameze neza yatwiteguye bihagije, ubona aza tugakina ukayatsinda 1 byagoranye ariko umukino ukurikiyeho bakamukubita nka 4."

Ku bijyanye n'imikino Nyafurika nyuma yuko mu mwaka ushize bitwaye neza, yavuze ko bakiri kwiyubaka bazagenda bareba aho bafite intege nke bakazongera bityo APR FC ikongera kugira izina rikomeye.

Ati” Turacyubaka, twinjiye muri politiki twari tumaze imyaka 12 tutarimo, twe turatekereza ko hari inzira turimo. 

Ndaterekereza ko uko twari tumeze mu mwaka ushize atari ko tumeze ubu. Hari byinshi natwe twibonyemo dutekereza ko twari dufitemo intege nke aho niho tuzagenda dushakisha uko twuzuza aho dufite intege nke bityo turebe ko twahagararira igihugu cyacu ndetse n’ikipe APR FC ikongera ikagira izina nkuko byahozeho kera muri Afurika ubona ari abantu bubashywe. Rero niyo ntego."

Richard Karasira yakomeje avuga ko umusaruro bari biteze muri uyu mwaka atariwo babonye bitewe nuko igikombe cyose gikinirwa bifuzaga ko bagitwara ariko bakaba bashoboye kwegukana igikombe cya shampiyona gusa ndetse anavuga ko umwaka nurangira bazicara bakareba bagakora".

Abajijwe ku bijyanye n'ibivugwa ko hari abakinnyi APR FC yaba irimo iravugana nabo barimo abo muri Tanzania yagize ati” Iyo umwaka w’imikino urangiye hari abantu basoza amasezerano mukareba uko umusaruro wagenze byaba ku bakinnyi byaba ku batoza.

Rero ntabwo twari twajya muri ibyo byose ariko gushakisha abakinnyi tubirimo. Tubirimo hari aho tubigeze gusa ntakirakorwa ariko aho uvuze (muri Tanzania) ntabwo turahajya nta nubwo tuzahajya".

Mu mpeshyi y'umwaka ushize ni bwo Colonel Richard Karasira yagizwe Chairman wa APR FC asimbuye Gen Mubarakh Muganga wagizwe Umugaba Mukuru w'Ingabo. 

 ">

">

Amashusho: Munyantore Eric-InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND