RFL
Kigali

Muhire Kevin yageneye ubutumwa abafana ba Rayon Sports anavuga ku byo kuganira na Bugesera FC-VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/04/2024 10:13
0


Kapiteni w'ikipe ya Rayon Sports, Muhire Kevin yageneye ubutumwa abafana ba Rayon Sports abasaba kubashyigikira anagaruka ku byavugwaga ko baba baraganiriye na Bugesera FC kugira ngo bitsindishe.



Ku munsi w'ejo ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatsindiraga Bugesera FC ku kibuga cyayo ibitego 2-1 mu mukino wo ku munsi wa 27 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ni umukino wakinwaga nyuma yuko Bugesera FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino ubanza wa 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro.

Nyuma y'uyu mukino, Kapiteni wa Murera Muhire Kevin, yageneye ubutumwa abafana ba Rayon Sports abasaba kujya kubashigikira agira ati "Abakunzi ba Rayon Sports bareke gucika intege kubera ko ikipe igira ibihe bibi n’ibihe byiza.

Rero navuga ko mu gihe turi mu bihe bibi ntibakwiye gutererana ikipe ahubwo bakwiriye kutuba ahafi. Navuga ko benshi badutereranye ariko navuga ko burya ntabwo umukinnyi acika intege ahubwo arakomeza agakora kugeza ku munota wa nyuma. 

Navuga ko turiteguye, umukino wo kuwa kabiri turawiteguye kandi turabizeza ibyishimo nk'uko bikwiye, baze ari benshi badushyigikire tuzabaha ibyishimo.

Turabizeza ibyishimo uko bikwiye, baze ari benshi badushyigikire natwe tuzabaha ibyishimo". 

Ku byavuzwe ko Rayon Sports yaganira na Bugesera FC ubundi bakitsindisha yagize ati "Nta kuganira guhari, nibo batubanje igitego turagenda tuganira hagati yacu nk’abakinnyi kubera ko ni ukwiyemeza kwacu nk'abakinnyi n’abatoza kugira ngo dukureho igisuzuguriro bari baduzuguye".

Rayon Sports izasubira gukina na Bugesera FC kuwa Kabiri w'icyumweru gitaha mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro. Murera irasabwa gutsinda ibitego 2-0 kugira ngo ikomeze ku mukino wa nyuma.

">

 ">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND