Umuhanzi Audace Munyangango [Auddy Kelly], ari ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu iserukiramuco ryiswe “All My Friends Are Stars Music Festival” rigamije kugaragaza abasitari bashya kandi bagezweho batuye mu gihugu cya Suède, mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu ibikorwa by’abo no kubagaragaza.
Iri
serukiramuco ryatangijwe n’abanyamuziki Nicholas Sosin na Americk Lewis bo muri
Leta Zunze Ubumwe bo mu Mujyi wa New York bagiye muri Gothenburg mu mwaka w’2011,
bakorwa ku mutima n’imiterere y’uyu Mujyi wo muri Suède biyemeza kugira uruhare
mu iterambere ry’abo, ariko cyane cyane binyuze mu guteza imbere impano z’abahanzi,
izo mu bugeni, cinema n’ibindi.
Ni
iserukiramuco ngaruka mwaka, ndetse kuri iyi nshuro rigiye kuba ku nshuro ya
cyenda. Rizahuza abatuye muri uyu mujyi wa Gothenburg n’abandi bo mu y’indi
mijyi. Abashaka kwitabira biyandikisha banyuze kuri Email cyangwa se bakagura
amatike.
Rirangwa n’ibikorwa
binyuranye bifasha abahanzi kugaragaza ibibarimo, kandi hagashyirwa imbaraga mu
guteza imbere umuco w’ibihugu binyuranye.
Mu kiganiro
yagiranye na InyaRwanda, Auddy Kelly yavuze ko yishimiye gutumirwa muri iri
serukiramuco ku nshuro ye ya mbere, kandi yiteguye kuzagaragaza u Rwanda ku
rwego mpuzahamahanga.
Ati “Ni
iserukiramuco rigamije gushimira no kugaragaza abasitari bashya muri Suède
yitwa ‘All my friends are stars’. Nkaba nagize amahirwe yo kwisanga muri abo
bahanzi ndetse barantumiye kandi nkaba ndi mu no mu bahanzi bazaririmba.”
Iri
serukiramuco rizaba tariki 11 Gicurasi 2024, ari nabwo Auddy Kelly azaririmba
mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Göteborg.
Muri 2023,
iri serukiramuco ryaranzwe n’ibitaramo bitatu byabaye mu bihe bitandukanye. Ku
wa 5 Kanama 2023, iri serukiramuco ryabereye mu Mujyi wa Timmervik, ku wa 31
Kanama 2023, ryabereye mu Mujyi Frihamsdagarna, n’ho tariki 1 Nzeri 2023,
ryabereye muri Göteborg Kulturkalas.
Icyo gihe ryaririmbyemo abanyamuziki barimo: Lara Kaynar, Dina Grundberg n’abandi, ndetse rigaragaramo amatsinda y’ababyinnyi arimo nka World Music Culture Club n’abandi.
Auddy Kelly
yaherukaga gushyira hanze indirimbo 'Here for you' iri kuri Album ye. Asobanura
ko buri ndirimbo igize iyi album yayanditse imuvuye ku mutima, kuko yashakaga
kumvikanisha ibiri muri we atabasha kubonesha amaso.
Avuga ko
iyi album yayihaye igihe mu ikorwa ryaryo bitandukanye n’ibindi bikorwa
by'umuziki byabanje mu rugendo rw’umuziki we nk’umuhanzi wigenga.
Ayisobanura
nk’amarangamutima ye atabasha gushyikira ari nayo mpamvu Album yayise ‘Aho
Ntabona’. Yavuze ati “Hari igihe ubura amagambo yo kuvuga ugahitamo kuririmba.
Impamvu nayise ‘Aho ntabona’ ni uko ari imwe mu ndirimbo nanditse mu gihe gito
kandi navugaga ubuzima bwanjye, nayise gutyo kugira ngo nzahore nibuka impamvu
y’iryo zina.”
Akomeza ati
“Ni album navuga ko nahaye umwanya kurusha ikindi gihe kandi ifite indirimbo
zitangaje zifite amagambo n’ubutumwa bukomeye bw’ubuzima hamwe n’urukundo
ndetse nkagaruka no ku Mana cyane.”
Auddy Kelly
ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko atumiwe mu iserukiramuco rikomeye muri Suède
Auddy yavuze
ko yiteguye guserukira neza umuziki w’u Rwanda muri iri serukiramuco rigiye
kuba ku nshuro ya cyenda
Iri
serukiramuco ‘All My Friends Are Stars Music Festival’, Auddy Kelly azaririmbamo rigamije kwakira abahanzi bashya muri iki gihugu
Iri
serukiramuco rizaba tariki 11 Gicurasi 2024 mu Mujyi wa Gothenburg
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HERE FOR YOU’ YA AUDDY KELLY
TANGA IGITECYEREZO