RFL
Kigali

Amabendera yururukijwe muri Kenya! Byinshi kuri Gen Ogolla wapfanye n'abasirakare 9 mu mpanuka y'indege

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/04/2024 9:28
0


Gen Francis Ogolla wari umugabo w’intwari nk'uko Perezida William Ruto yabigarutseho atangaza urupfu rwe n’icyunamo cy’iminsi itatu, yari agiye kwizihiza ibinyacumi 4 yari a maze ari umusirikare w’ibikorwa muri Kenya.



Kuwa 18 Mata 2024 nibwo inkuru y'icamugongo yamenyekanye ko ku isaha ya saa 13:20 ku masaha yo mu Rwanda, Umugaba w’Ingabo za Kenya, Gen Francis Ogolla n'abo bari kumwe bakoze impanuka y’indege.

Nyuma Perezida wa Kenya, William Kipchirchir Samoei Arap Ruto yatangaje ko iyi mpanuka yaguyemo abasirikare 10 barimo Gen Francis Ogolla, yavuze ko yari intwari asaba ko amabendera yururutswa ko iki gihugu kinjiye mu bihe bidasanzwe by’’icyunamo cy’iminsi itatu.

Iyi ndege ikaba yarimo abantu 12 babiri bakaba aribo barokotse, itsinda rya gisirikare rifatanyije n’izindi nzego bakaba bahise batangira iperereza ku mvano y’uru rupfu.

Umukobwa wa Gen Ogolla, Lorna yashyize hanze ubutumwa bw’akababaro, agaragaza ko Se yari umugaba w’ibikorwa kurusha amagambo kandi ko asoje urugendo rwe akora ibyo yari amaze imyaka 40 akora neza nk’umusirikare urinda ubusugire bw’igihugu.

Lorna yagize ati”Data yari umuyobozi w’icyubahiro waharaniye gushyira mu bikorwa  inshingano ze kandi wumvaga buri umwe akishyira mu mwanya we, yitabye Imana azize mu mpanuka y’indege.”

Akomeza agira ati”Yarimo akora ibyo yakoraga neza, agerageza guha umutekano ukwiye Kenya mu myaka 40. Umunsi umwe nzabara inkuru y’uburyo yigishaga akoresheje ibikorwa atari amagambo.”

Tukaba twifuje kugaruka ku mateka yihariye ya  Gen Francis Omondi Ogolla waabonye izuba kuwa 12 Gashyantare 1962.

Yinjiye mu gisirikare kuwa 24 Mata 1984 nyuma y’imyitozo n’amasomo ya gisirikare y’ibanze yahawe ipeti rya 2nd Lieutenant hari kuwa 06 Gicurasi 1985, yinjira mu mutwe w’ingabo zirwanira mu kirere.

Mu nyuma yahawe amasomo mu birebana n’ubutasi no kurwanya iterabwoba, yakomeje kandi amasomo aza kubona impabumenyi ya Kaminuza mu bya gisirikare.

Yari afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri muri politiki, gukemura amakimbirane  mu bya gisirikare no kubungabunga amahoro.

Akagira kandi iy’icyiciro cya Gatatu mu Bubanyi n’Amahanga.

Yagiye azamurwa mu mapeti ubwo yari afite irya Maj Gen yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere, hari kuwa 15 Nyakanaga 2018 umwanya yamazeho imyaka 3.

Mbere yaho ariko yari yaragiye akora imirimo itandukanye mu mutwe w’Ingabo zirwanira mu Kirere.

Yabayeho indorerezi mu bagisirikare muri Yogoslavia hagati ya 1992 na 1993. Yari umukristo wanayoboye umuryango w’ivugabutumwa mu gisirikare imyaka igera ku 10.

Yabayeho kandi Umuyobozi w’Umuryango w’Ingabo zirwanira mu Kirere muri Afurika hagati ya 2018 na 2019.

Yabayeho kandi Umugaba w’Ingabo wungirije w’ingabo za Kenya.

Kuwa 28 Mata 2023 ni bwo Perezia William Ruto yamuzamuye amukura ku ipeti rya Lt Gen amugira Gen ahita anamugira Umugaba w’Ingabo za Kenya, inshingano yarahiriye kuwa 29 Mata 2023.

Gen Ogolla yari yarashyiranwe na Aileen, bari bafitanye abana 2 baramaze no kunguka umwuzukuru w’umuhungu.Gen Ogolla wari Umugaba w'Ingabo za Kenya waguye mu mpanuka y'indege Ubutumwa bw'akababaro bwa Lorna A Omondi Ogolla umukobwa we avuga ko azabara inkuru za Se umunsi umwe 

Gen Ogolla yari agiye kumara umwaka ari Umugaba w'Ingabo n'Imyaka 40 yinjiye mu gisirikare Cpt Sora ari mu basirikare icyenda bari kumwe na Gen Ogolla batabarutse Sgt Rose Nyawira na we yaguye mu mpanuka y'indege yaguyemo abasirikare bari mu kaziCpt Hilary Litali wari inshuti cyane ya bagenzi be wabaga yishimana abyinana nabo na we yaguye mu mpanuka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND