RFL
Kigali

Batinya ibinyabiziga! Ibyo wamenya ku bantu baruka igihe bafashe urugendo

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:19/04/2024 10:26
0


Hari imihindagurikire iza mu mubiri mu buryo bugoye gusobanura harimo no kuruka igihe umuntu akora urugendo mu modoka mu gihe abandi badashobora kuruka igihe bagenda bikaba nk’ibisanzwe, ariko hagenzuwe ku mpamvu zibitera.



Abantu benshi bahura n’ikibazo cyo kuruka igihe bafata ingendo bari nko mu modoka, mu ndege, gari ya moshi n’igihe bagenda mu bindi binyabiziga bitandukanye. Mu by'ukuri ibi biragoye ndetse bitera benshi kwanga gukora ingendo.

Uzabona benshi bageraho bajya banegekaye, cyangwa byabaviriyemo kurwara n’izindi ndwara kubera kuruka igihe bafashe urugendo,  cyangwa bikabangamira abo bagendana mu rugendo bafashe.

Aba bantu bakunze kwitwaza ibintu barukamo nkaho kuruka ari uburwayi budakira babana nabwo, abandi bakabungira kwicara ku idirishya ry’ikinyabiziga bashaka akayaga kugirango bataruka.

Abakunze guhura n’ikibazo bavuga ko bimwe mu bibafasha harimo kwicara hafi y’idirishya bagakubitwa n’umuyaga, gufunga amaso birinda kureba hanze n’ibindi bibarinda kuruka nubwo bamwe birangira n’ubundi barutse.

Kuruta igihe uri mu rugendo biterwa no kujagarara k’ubwonko igihe bwakira amakuru y’ibyo ubona igihe ugenda n’urusaku rw’ibyo wumva mu rugendo bitewe n’umubiri wa muntu akaruka.

Ugutwi kw’imbere gufite ibice bitatu by’ingenzi byitwa cochlea, semi-circular canals (labyrinth) na vestibule. Ibi bice nibyo byohereza amajwi ku bwonko bigendeye ku byo byumvise byaba bisobanutse cyangwa ari amajwi y’urusaku.

Igihe hahuha umuyaga mwishi cyangwa uri mu rusaku rwinshi hari ubwo wumva amatwi yawe asa naho azibye, ukaba wagira isereri cyangwa ukumva ushaka kuruka, ibyo bice biba bitorohewe no gusobanukirwa n’ibihe urimo cyangwa bikananirwa.

Abaganga bavuga ko iyi ndwara yiswe “ Motion Sickness” yo kuruka mu modoka ishobora gukira cyangwa kugenzurwa ntihabeho guhagarika urugendo cyangwa kuruka mu bandi dore ko bitera n’isoni.

Bati “ Horana amazi ahagije mu mubiri wawe, irinde ibisindisha igihe ufata urugendo, ndetse urye ibiryo bike igihe ugenda kandi bitiganjemo amavuta menshi”.

Bavuga ko abantu babaswe n’itabi bashobora guhura n’iki kibazo cyo kuruka igihe bari mu modoka cyangwa bagenda mu bindi binyabiziga.

Batanga inama ko hari ibintu umuntu akwiye guhugiraho igihe agenda nko kumva umuziki, kurya bombo  zirimo agasenda, cyangwa kunywa imti itangwa n’abaganga mbere yo gufata urugendo.

Imiti ishobora gukoreshwa mu kurinda cyangwa kuvura indwara yo kuruka mu  rugendo irahari kandi irinda abantu kuruka bakagerayo amahoro  gusa imyinsi itera gusinzira.

Imiti ikunze gukoreshwa cyane irimo diphenhydramine (Benadryl), dimenhydrinate (Dramamine), na scopolamine. Iyi ndwara ishobora no gufata abana bato ndetse bo bakaba bahabwa imiti itangwa na muganga gusa.

Indwara yo kuruka [ motion sickness] igira ingaruka ku bantu mu buryo butandukanye, kandi ntampamvu n’imwe ituma abantu bamwe bahura n’iyi ndwara  kurusha abandi iragaragazwa.


Abana bato nabo bahura n'iki kibazo

Uku kuruka gusigira benshi isereri, gucika intege k'umubiri, icyaka kubera gutakaza amazi y'umubiri, bamwe bakaribwa n'umutwe.

Kuruka bikunze  kuba ku bagore batwite cyangwa bakaruka nk’ikimenyetso kigaragaza ko bagiye kujya mu mihango.

Kuruka igihe umuntu agiye mu modoka, mu bwato, mu ndege n’ibindi bintu bitwara abantu, ni ukudatuza k’umubiri igihe umuntu agenda bitewe n’ibyo abonesha amaso ye, ibyo yumva bikabangamira ubwonko.


INAMA:

Igihe uhura n’iki kibazo kenshi vugisha muganga agufashe guhangana nabyo kuko iyi ndwara irakira burundu cyangwa ukajya unywa umuti mbere yo kugenda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND