RFL
Kigali

Bamwe bakurwa amenyo! Kurota urwana ni ikimenyetso cy’ihungabana

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:19/04/2024 7:55
0


Abashakashatsi bavuga ko umuntu amara nibura kimwe cya gatatu cy’ubuzima bwe asinziriye ndetse ko gusinzira ari kimwe mu bifitiye umubiri wa muntu akamaro kandi buri munsi.



Igihe umuntu asinziriye ashobora kubona inzozi zitandukanye ndetse nyinshi mu gitondo ziba zibagiranye. Abantu benshi biganjemo igitsina gabo barota barwana ndetse bamwe bakaba bakubita abo baryamye hamwe.

Mu gihe bamwe bavuga ko inzozi zo kurota umuntu arwana zigaragaza kuba umunyambaraga no kwigirira icyizere mu byo ukora, abashakashatsi bavuze ko ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza ihungabana

Mu bundi bushakashatsi bwakozwe n'umushinga MEMOTV, bwagaragaje ko ihungabana umuntu yahuye naryo nko gutotezwa akiri mu nda ataravuka, kuvukira ku mubyeyi utotezwa, gukura nta nshuti cyangwa abantu bakureberera bakwereka urukundo, ukimenyera byose n’igihe utarashobora izo nshingano bituma habaho guhungabana mu ntekerezo ukabaho udatekanye.

Inzozi akenshi zigaruka ku byo umuntu acamo, intekerezo zikomeye wiriwemo, niyo utazirota ukarota ibihe bigukomereye cyangwa ukarota uhangana n’ibindi bikurusha imbaraga.

Mu by'ukuri abavuze ko umuntu urota arwana aba ari umunyamabaraga ntabwo babeshye kuko akenshi aba arwana yifuza kudatsindwa no kuneshwa n’ibintu bimuremereye.

Izi nzozi zishobora kuba ku bana bato bitewe n’ibintu bidasanzwe birimo imihindagurikire y’ikirere, kurererwa aho batavukiye bagakura babwirwa ko ubuzima buzabagora n’ibindi.

Nk’uko umushakashatsi w’ubwenge Jim Davies abivuga, abantu benshi barota bahanganye n’ibikomeye, barwanisha inkota, bakubita abanzi kandi wenda bahanganye n’ibibazo birimo inguzanyo ziremeye, ibihe bibagoye by’inyubako, amakimbirane y’umuryango  ashobora kuzamo n’imirwano n’ibindi”.

Uyu muntu yakagombye kurota atoragura amafaranga kugira yishyure inguzanyo imuhangayikishije cyangwa akarota yabonye inyungu nyinshi igiye guhaza kwifuza kwe, gusa bikarangira arose arwana agakubita abo baryamye hamwe kandi wenda yumvaga arwana n’inyamaswa.

Bamwe bararwana barota bagakomeretsa bagenzi babo, bagakurwa amenyo, abandi bakarota ndetse bakanabyuka bakangiza nk’ibikoresho biri mu cyumba babyifashisha barwana . Ibi bishobora gutera abantu ubwoba bakagira ngo umuntu yagize ibibabo byo mu mutwe kandi ari muzima.

 Ubwonko bwacu bushobora kubika amakuru menshi agereranywa m’inyenyeri. Nk’uko urubuga rwa NorthWesternMedicine.org rubitangaza. “Ubushobozi bw’ubwonko mu kubika  bufatwa nkaho butagira imipaka. Ubushakashatsi bwerekana ko ubwonko bw'umuntu bugizwe na miliyari 86 za neuron [neuro niyo igenzura ibikorwa byose by’umubiri birimo kury, kugenda, kuryama n’ibindi].

Psych Central ivuga ko kurota urwana bigaragaza ko umuntu arwana n’intekerezo zikomeye, bikagaragaza ko hari ibibazo byirengagijwe bitarakemurwa bigakomeza kubangamira intekerezo, ndetse bikagaragaza ko hari amakimbirane ari mu buzima bw’uwo muntu niyo byaba bitamugaragaraho.

Intekerezo za muntu zimenywa na we abandi babona ibigaragara inyuma ku mubiri. Umuntu ashobora kwigaragaza nkaho ameze neza nta kibazo afite, nyamara yaryama akarota ashikagurika.

Ni mu gihe urubuga rwa Quora rutangirwaho ibitekerezo rwavuze byinshi kuri izi nzozi, ariko umwe asobanura ko kurota urwana cyangwa uhanganye, bigaragaza ko hari ibintu usunikira kure udakeneye mu buzima bwawe.



INAMA:Igihe cyose uraranye n’umuntu urota cyangwa wahuye n’ibihe bimukomereye by’inzozi ntusabwa kumurwanya, kuko abakoreshwa n’imbaraga atazi atanasobanukiwe aho zituruka, ku buryo yanakwica kandi arota. Ni byiza kumutwara gahoro ndetse agahita yibutswa ko ari kurota, kandi akabwirwa mu ijwi rituje utamurwanya yaba mu magambo cyangwa hakoreshwa ibindi bikoresho umuturisha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND