RFL
Kigali

Davido na kompanyi yo muri Amerika mu mushinga wa Miliyoni z’Amadorali

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/04/2024 8:00
0


David Adedeji Adeleke agiye gufatanya na Steve Stoute, umuhanga mu birebana n’umuziki akanaba nyiri UnitedMasters ku mushinga wa Nine+Records witezweho guhindura byinshi mu muziki.



Iyi mikoranire kandi ikazajya irebererwa mu buryo bw’amategeko na BFA&Co Legal ikompanyi iri mu zigezweho mu myidagaduro.

Umushinga Davido agiye gukoranaho na UnitedMasters wa Nine+ Records witezweho kuba umwe mu izahindura umuziki mu nguni zose z’Isi.

Kuri iyi ngingo   yaba Davido atari agafu k’imvugwa rimwe na Steve Stoute yanyuze muri kompanyi zikomeye mu by’umuziki nka Interscope Geffen ya Universal Music Group, yanakoreye Sony kugeza atangiye kwikorera agafungura kompanyi zirimo UnitedMasters icuruza umuziki.

Ikaba kandi ari intambwe nziza Davido ateye yinjira byihariye mu bushabitsi mu ruganda ahagazemo neza bitari ugufasha abahanzi bato bakorana indirimbo gusa ahubwo no kureberera inyungu zabo.

Umushinga wa Nine+Records witezweho kuzana impinduka mu muziki werekanwe bwa mbere muri 2023.

Stoute bikaba byemezwa ko ari na we wegereye Davido agira ngo bakorane kuri Label igamije guhindura ibintu mu muziki ku Isi mu njyana zitandukanye.

Davido atangaza ko yiteguye gufasha abahanzi bashya kandi ko ari ibintu akunda, agaragaza kandi ko ubunararibonye n’ubuhanga bwa Steve Stoute buzarushaho gutuma imikoranire yabo itanga umusaruro.

Ubuyobozi bwa BFA&Co Legal izareberera mu buryo bw’amategeko iyi mikoranire, bwavuze ko bizeye ko uyu mushinga uzatanga umusaruro.Davido agiye gutangira imikoranire na UnitedMasters ku mushinga wa United+ Records, Label yitezweho guhindura byinshi mu muziki

Steve Stoute umuyobozi wa UnitedMasters aha yarimo asangira na Beyonce na Jay Z ibya saa sitaSteve Stoute aganira na DJ Khaled, benshi bubaha ubushobozi n'ibitekerezo by'uyu mugabo utunze abarirwa muri Miliyari 65.7Frw

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND