RFL
Kigali

Rwamagana: Imbamutima z'umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wubakiwe inzu ya Miliyoni 10 Frw

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:19/04/2024 9:22
0


Umukecuru witwa Nyiramudahinga Marie wubakiwe ifite agaciro ka miliyoni 10 z'amafaranga y'u Rwanda, yashimiye Umukuru w'Igihugu kubera kuyobora urugamba rwo kwibohora no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse akayobora neza igihugu.



Ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana bufatanyije n'Urugaga Nyarwanda rw'Amakoperative  kuwa Gatatu tariki 17 Mata 2024, bashyikirije inzu ifite agaciro ka miriyoni 10 z'amafaranga y'u Rwanda, umukecuru witwa Nyiramudahinga Marie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yo kwakira iyi nzu iherereye mu Mudugudu wa Gatare mu kagari ka Rweru, mu Murenge wa Munyaga, Nyiramudahinga Marie yavuze ko ashimira ubuyobozi bw'Igihugu by'umwihariko Perezida Kagame wayoboye urugamba rwo kwibohora no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse akaba yarayoboye neza imibereho y'abaturage igahinduka.

Yagize ati: "Nabaga mu nzu yamviraga ndetse yendaga no kungwira nkaba nshimira Perezida Paul Kagame kuko ibi byiza ni we ubitugezaho. Ubu ngiye kubaho neza kuko ngiye kubaho ntanyagirwa."

Umuyobozi w'urugaga Nyarwanda rw'Amakoperative mu Rwanda, Umurisa Jeannette yavuze ko inzu yubakiwe Nyiramudahinga Marie yubatswe mu rwego rwo gufasha Leta guhangana n'ingaruka zasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gufasha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kwibuka biyubaka.

Yagize ati: "Buri mwaka natwe dusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi tugakora n'igikorwa cyo kubwira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko ejo hazaza ari heza kugira ngo bakomeze kwiyubaka ndetse umwaka utaha bwo tuzubakira batatu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994."

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu karere ka Rwamagana, Kagabo Rwamunono Richards, yavuze ko abarokotse Jenoside badafite amacumbi ubuyobozi buzakomeza kubafasha.

"Twakiriye neza iyi nzu ihawe uyu muryango kuko ni umusanzu ukomeye ku Karere ka Rwamagana. Uyu mubyeyi yari asanzwe ari ku rutonde rw’abantu bazafashwa kubakirwa ku ngengo y’imari ariko iba idahagije. Inzu yubatswe neza kandi yubakishije ibikoresho birambye no mu buryo bubereye umuryango.

Visi Meya Kagabo yakomeje agira ati "Turacyafite imiryango ikeneye kubakirwa kandi turabikora bigendanye n’ingengo y’imari ihari ariko tuzakomeza kububakira.”.




Nyiramudahinga Marie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yubakiwe inzu n'Urugaga Nyarwanda rw'Amakoperative






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND