RFL
Kigali

Uko yarokotse Jenoside afite imyaka 11, urugendo rwo gukira ibikomere: Hubert Sugira twaganiriye- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/04/2024 17:41
0


Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yatwaye ubuzima bw'inzirakarengane zisaga miliyoni, isenya igihugu ndetse isigira ibikomere byo ku mutima n'ibyo ku mubiri abayirokotse.



"Gupfobya Jenoside ni ugutoneka inkovu twasigiwe na Jenoside Abayihakana bajye babanza bibaze niba twarigize uku, Abafite ibikomere byo ku mubiri bya Genocide. Turi inzibutso zivuga.” Ni ubutumwa bwa Theophille Nyirumuringa wari umwana mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi wanayirokotse

Biragoye kwiyumvisha uko umwana w'imyaka 11, wari ugeze igihe cyo kubona urukundo rw'ababyeyi, cya gihe cyo guhabwa ibyo umwana muto wese akenera, amahano nk'ayo akaza akamutandukanya n'ababyeyi ndetse n'abandi bo mu muryango we, bakicwa bazira uko baremwe.

Umuhanga mu mibanire y'umuryango, Hategekimana Hubert Sugira, ni uwo mwana warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi afite imyaka 11, aburana n’ababyeyi be n'abandi bo mu muryango we. Yongeye kubonana n’ababyeyi be, ariko asanga bamwe bo hafi y’umuryango we barishwe.

Byamuvuriyemo kubaho mu buzima bushaririye, abaho ari imfubyi by’igihe gito arerwa n’undi muryango, gusa ku bwo kudaheranwa, yaje gukura, abaho, ariyubaka none akomeje no kugira uruhare mu kubaka umuryango n'igihugu muri rusange.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na InyaRwanda, Hubert Sugira usanzwe ari umuhanga akaba n'umujyanama mu bijyanye n'imibanire, yagarutse ku kuntu yarokotse Jenoside ndetse n'urugendo rutoroshye rwo gukira ibikomere.

Amaze igihe atangije ibiganiro yise 'Kigali Family Night' bigamije gufasha imiryango kongera kubana neza, gusasa inzobe ku bibazo bibugarije mu rwego rwo kubishakira umuti, hagamijwe gutegura ejo heza.

Ni ibiganiro byagiye byifashishwamo abantu mu ngeri zinyuranye z'ubuzima, aho bamwe muri bo bagiye bagaruka ku rugendo rw'ubuzima rw'abo, mbere na nyuma y'urushako, ariko kandi hari n'abagiye bagaragaza urugendo banyuze mu gukira ibikomere batewe na Jenoside. 

Hubert avuga ko ibi biganiro bitanga umusaruro wigaragaza biri mu mpamvu zituma arushaho gukomeze kubitegura. Akumvikanisha ko imyaka 30 ishize Igihugu kiyubaka, ari iy'amateka aremereye cyane ‘yaba kuri we ndetse no ku gihugu.

Yibuka ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka 11 y'amavuko akiri umwana utari 'igitamba-mbuga', kandi ko muri iyo myaka yabonye byinshi birimo nk'iy'icwa ry'abo mu muryango we, uko umugambi wa Jenoside wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa wari ugamije kurimbura Abatutsi.

Hubert yavuze ko uko imyaka ishira ariko agenda abona neza amateka y'ibyo yanyuzemo mu gihe cya Jenoside cyane cyane muri iki gihe ari gukora ibiganiro byibanda ku gufasha umuryango.

Muri iki gihe ari gutegura ikiganiro kizibanda ku kugaragaza ingaruka za Jenoside ku muryango n'uko abantu bazirenga. Ati 'Ibintu byabaye mu Rwanda ntabwo ubwenge bubisobanura n'ababibayemo sinibaza ko hari abazi kubyisobanurira, kuko ni indengakamere. 

Ayo rero n'iyo mateka yacu, n'iyo mateka y'Igihugu cyacu n'iyo mateka y'ubuzima bwacu. Tugomba kuyabamo, tugomba kuyamenya ari nayo mpamvu yo kwibuka..."

Hubert yavuze ko Jenoside yagize ingaruka zikomeye ku muryango, binigaragaza cyane mu gihe umuntu yakuze agatera intambwe yo kurushinga, ugasanga bisabye ko hari abantu akodesha kugirango bahagararire ababyeyi be cyangwa se ugasanga amaze kubyara, abuze abo ku muhemba.

Ati "Ugakodesha umuntu wambika ingofero kubera ko nta muryango ufite, aho ubyara ukabura ukwaramira, ukabura uguhemba, ibyo byose ni 'Legacy' igihugu cyacu gifite, imiryango yacu ifite, imiryango ya benshi yubakiyeho, ibyo rero ni ibintu uretse Imana yonyine (yatanga ihumure)."

Gukira ibikomere kenshi bijyana no gutangira urugendo rwo gufasha abandi. Sugira yabashije kurokoka, ndetse n'ababyeyi bararokoka, ariko benshi mu bo mu miryango ya hafi barishwe.

Avuga ko ubuzima yanyuzemo bwatumye hari ibyo atamenya, ariko kandi bitewe n'uko hafi 90% by'inshuti ze biciwe ababyeyi nawe bimugiraho ingaruka n'ubwo biba atari ibye. Ati "Ibyo byose muba mubicanamo, mubigendanamo."  

Avuga ko mu gufasha imiryango adashingira ku biva mu mutima we, ahubwo ashingira cyane ku byo yakozemo ubushakashatsi. Ati "Njyewe ibyo nkora cyane ntabwo bituruka mu by'ukuri mu kuba narakize."

Uyu mugabo yavuze ko gukira ibikomere ari urugendo, atari 'ibintu bishobora kuba umunsi umwe'. Ati "Nkanjye hari urugendo ndimo, kuko buri muntu agira amateka ye."

Yavuze ko umuryango nyarwanda wubakiye ku mateka atandukanye n'ay'abandi bantu ku Isi. Ati “Umuryango wubakira ku muryango, imiryango myinshi yubatse uyu munsi yubatse nta muryango yubakiyeho."

"Ari nayo mpamvu, ibikomere cyangwa amakimbirane cyangwa 'divorce' tugira mu Rwanda, ushobora kubura uko uyasobanura kubera ubwinshi bwabyo, kubera ko hari igihe kigeze kubaho imibare itari myinshi, bucyeye mu gitondo abantu birabayobera uko byagenze."

Sugira yagaragaje ko uko benshi mu barokotse bagenda biyubaka, bamwe bagashinga imiryango bibafasha mu rugendo rwo gukira ibikomere, kuko aba abona ko yatangiye kugira umuryango.

Yavuze ko nta muntu ukwiye kwibeshya ko nyuma y'imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe ibikomere byashize, kuko 'ubu hari abatangiye urugendo rwo gukira ibikomere'.

Sugira avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi irenze intekerezo za muntu, biri mu mpamvu uwarokotse Jenoside atanga ubuhamya bamwe agahinda kakabica.


Uko yaburanye n'umuryango we

Sugira yavuze ko we n'umuryango we bahunze mu 1993 nyuma y'itotozwa ryakorerwaga Abatutsi bari batuye Gatenga ya Kicukiro. Yibuka ko Jenoside itaraba, bararaga munsi y'igitanda, iwabo bagasasa ariko bagashyira ibintu mu madirishya birinda ko amabuye n'ibindi bikoresho byakoreshwaga n'interahamwe byari kwinjira mu nzu.

Avuga ko muri icyo gihe Gatenga hari mu cyaro cyane, kandi ko benshi mu bari bahatuye hari harimo abo mu miryango y'iwabo, ndetse ko bitewe n'ubwoba bimwe mu bikoresho byo mu nzu bari barabihungishije ahantu hanyuranye, ndetse bamwe mu bantu bari barahunze.

Yavuze ko yahunze ari wenyine ubwo yari afite imyak 11 ahura n’umuryango uramurokora, Jenoside irangiye asubira iwabo mu Gatenga yiyumvisha ko ab'iwabo batakiriho. Avuga ko yongeye guhura n'ababyeyi we muri Kanama 1994, nyuma batangira urugendo rwo kwiyubaka.


Ni wo muhamagaro wanjye

Sugira yavuze ko gutegura ibiganiro byubakiye ku muryango byaturutse ku kuba umuryango ari rwo rufatiro rw'igihugu ndetse na sosiyete muri rusange.

Yavuze ko umuryango ari cyo kintu cyangombwa kuri we, ari nayo mpamvu buri wese agomba gushyira imbere gukemura iki kibazo. Ati "Niyo mpamvu njyewe ari ho hantu nshyira imbaraga."

Sugira yavuze ko ibibazo byo mu muryango akenshi ntibigaragara mu ruhame, kuko bikomeza kuba mu byumba, ari nayo mpamvu bigoye kuba umuntu yabibonera umuti urambye.

Uyu mugabo yavuze ko amateka y'u Rwanda asharira, ari nayo mpamvu usanga hari abarokotse Jenoside bagerageza kuvuga ibyabayeho ariko bakananirwa bitewe n'ibihe yanyuzemo. Yavuze ko abantu bakwiye kumenya kuvuga amateka ariko ntakomeretse abamuteze amatwi.

Ati "Hari abatabikora kubera ko batazi uko bikorwa, hari n'abatavuga kubera ko batarakira, rimwe na rimwe abantu bakenera umwanya. Ibikomere bitomokeye mu muryango ntahandi byakomokera, kuko mu muryango niho tuba, umuryango niho dutaha, umuryango nicyo gicumbi cy'amateka, ni cyo gicumbi cy'ubuzima."

Yagaragaje ko abantu benshi batarabasha gukira ibikomere ahanini biturutse ku kuba nta miryango ihari yakabafashije gukira ibyo bikomere. Ati "Ni miryango ihari iri ku manegeka! 

Nakubwiye ngo umuryango wubakirwa ku muryango, niba wubatse umuryango nta muryango wubakiweho utarabimenye ngo umenye ugire ubuntu bwo kumenya kubikora, biba bigoye."

Sugira yavuze ko gukira ibikomere ari ibintu bishoboka, ariko kandi bibanzirizwa no kubanza kwemera ko ufite igikomere kandi ukabigaragaza.

Ati "Abanyarwanda barabivuze mu migani baravuga. Intambwe ya mbere yo gukira, ni ukumenya ko ufite indwara, ubundi ukabona gukira. si ibintu by'umunsi umwe, ariko birashoboka."

Ku wa 30 Mata 2024, nibwo hazaba gahunda ya ‘Kigali Family Night’ izaba yubakiye ku kugaragaza ingaruka za Jenoside ku muryango n’uko abantu babasha gukira ibikomere.

Bizabera kuri Park Inn Hotel mu Kiyovu. Mu batumiwe gutanga ikiganiro harimo Claver Irakoze wanditse igitabo "That Child is Me" akaba n’uwashinze umuryango Umurage Parenting Centre (UPC).

Hari kandi Dimitrie Sissi Mukanyiligira wanditse igitabo ‘Don’t Accept to Die’, Ngabo Brave Olivier washinze umuryango ‘Your Well Being Center’, Akaliza Laurette Annely uri mu komite y’Umuryango w'Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (AERG), ndetse na Ancilla Mukarubuga uri mu bashinze Umuryango w'Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi (AVEGA).


Hategekimana Hubert Sugira yavuze ko yarokotse Jenoside afite 11 y’amavuko aburana n’ababyeyi be, bongera kubonana hashize igihe

Hategekimana Hubert yavuze ko gukira ibikomere ari urugendo, kuko atari ibintu biba umunsi umwe

Sugira Hubert yumvikanishije ko imibereho y’umuryango muri iki gihe, ihura n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 


Ku wa 30 Mata 2024, hazaba gahunda ya 'Kigali Family Night' izagaruka ku ngaruka za Jenoside ku muryango

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAHIYE TWAGIRANYE NA HUBERT SUGIRA

">

VIDEO: Jean Nshimiyimana-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND