Hamisa Mobetto yateje urujijo rwongeye gukurura inkuru zo kwibaza niba koko Dylan Abdul Naseeb ari umuhungu wa Diamond, ariko umubyeyi w’uyu munyamideli yagize icyo abivugaho.
Hamisa Mobetto yafashe umwanzuro wo guha irindi zina
umwana we, ibintu byafashwe na benshi nko gukomeza kumujyana kure y'ibimuhuza na
Se umubyara, Diamond Platunmz.
Niba ukurikiranira hafi ibirebana n’imyidagaduro ndetse
n’imbuga nkoranyamabaga, byange bikunde wamaze kubona ko Hamisa Mobetto
yahinduye ibiranga umuhungu we.
Uku guhindura amazina k’uyu munyamideli uri mu bihagazeho
mu Karere, kwazamuye impaka nyinshi, ahanini bikaba bishingiye ku buryo uyu
muhungu akomeje kwibazwaho byinshi.
Ibi byaje nyuma yuko Hamissa Mobetto atwise
Dylan akemeza ko inda ari iya Diamond Platnumz bikanarangira amwise Abdul
Naseeb amazina y’uyu muhanzi.
Nyamara mu bihe bitandukanye havuzwe inkuru z’uko uyu mwana atari uwa Diamond ndetse uyu muhanzi yanze
kwemera uyu mwana.
Kuba Hamisa Mobetto yafashe umwanzuro wo guha umwana we izina rye aho
kuba irya Se ku mbuga nkoranyambaga, ibi nabyo byongeye kuzamura ibibazo mu
bakunzi b’ibi byamamare.
Ubu uwari Dylan Naseeb ku mbuga nkoranyambaga yabaye Dylan
Mobetto, gusa nyina wa Hamisa Mobetto yagaragaje ko ibyo ntaho bihuriye.
Mu kiganiro na Millard Ayo, Nyina wa Hamisa
Mobetto yagize ati: ”Hamisa yasubiza icyo kibazo neza kundusha kuko twe ubwo twibarukaga
ntabwo ibyo bya Insta byabagaho, gusa guhindura amazina ku mbuga nkoranyambaga
ni ibisanzwe.”
Uyu mubyeyi ariko yongeyeho ijambo rigira riti 'Abanyaburayi nibo bavuga ngo igihe kizababwira', anavuga ko ariko umukobwa we
icyo akoze cyose aba afite impamvu.
Dylan ntabwo we ajya agaragara ari kumwe na Diamond kandi Hamisa mu bihe bitandukanye yumvikana adashaka kugaruka ku buryo afatanya na Diamond kurera uyu mwana wabo.
TANGA IGITECYEREZO