Mu ntego zirenga ibihumbi ziza mu byifuzo bya muntu harimo kuzahinduka umuntu ukomeye mu buryo butandukanye nko kuba umuntu w’ingirakamaro ku bamuzengurutse, ku muryango ndetse no kwigeza ku bikomeye.
Bivugwa ko ubuzima abantu babamo ari bo bagira
uruhare mu kubutegura bukazaba bwiza, cyangwa bakitegura kuzakira ubuzima
busharira bitewe no kwirengagiza inshingano zimwe na zimwe.
Ikinyamakuru GlobalEnglishEditing yatangaje ibintu
bikomeye bituma umuntu ahora hasi ntabe ingirakamaro nk'uko yabyifuzaga:
1. Kubaho
ubuzima butagira intego
Ubuzima butagira intego bugaragazwa no kurindira
amanywa ndetse no kurindira ijoro nta kindi kikuri mu mutwe. Kubaho k’umuntu
nta ruhare abigiramo, yisanga ku Isi yahagera nawe agasabwa gukora ibyo
ashoboye.
Ariko kandi biragoye kugera ku bintu bihambaye mu buzima udafite intego utazi n’ibyo ushaka. Batanga inama bavuga ko umuntu muzima wese akwiriye kubyaza umusaruro igihe afite ku Isi akora cyane, agamije gushaka inzira zamubeshaho neza ariko zishingiye ku ntego zifatika.
Gushyiraho
intego bikwiriye kugendera ku bikorwa byiza, kuko bamwe bagira intego
bakagambirira no gukora ibikorwa bibi bishobora no kubazanira inyungu ariko
bikaba bibi mu bundi buryo.
Kugira intego ni byo bitanga impamvu zo gukora, kuko
hari ibyo uba uharanira wifuza kugeraho. Igihe nta bintu wifuza kugeraho
utekereza ukabaho nta ntego biragoye ko waba umuntu w’ingirakamaro mu buzima
bwawe.
2. Guhunga
ibibazo
Abahanga bavuga ko abahunga ibibazo iteka bakomeza
kugongana na byo. Ibi bisanga imvugo ivuga ko ibibazo bitajya biva mu nzira
kugeza igihe bikemuriwe. Umuntu wese uhunga ibibazo aho gushaka ikibizana no
gushaka uburyo yabikemura, ahorana ubwoba bwo gutsindwa bigatuma atagera ku
bikomeye.
Kugira ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bihindura umuntu umunyembaraga akabaho atikanga ahubwo akaba nk’umusirikare uhora witeguye urugamba. Urugero rwa hafi, ushobora gutinya gushora amafaranga yawe wanga guhomba, nyamara na ya yandi wanze gushora ukayarya.
Mu gihe uwashoye agahomba asobanukirwa n’ibyamuteye guhomba, akamenya isoko neza n’uburyo bwo guhangana n’izindi nzitizi ku isoko, inshuro ya kabiri akazesa imihigo. Bivugwa ko gutinya ibibazo, ubuzima bubi, ari bimwe mu biranga ibigwari.
3. Kwita
ku buzima
Kimwe mu bituma abantu bagera ku nzozi zabo no
gukora cyane harimo kuba bafite ubuzima bwiza batarwaye cyangwa ngo babe
bahanganye n’ibindi bibazo bibabaza ingingo.
Kenshi abantu banga kwita ku buzima bagashyira
imbaraga mu gushora no gukora ibikorwa bihambaye, igihe barwaye wa mutungo
uremereye babonye ugashirira mu bitaro. Ubuzima bw’umuntu bukwiriye kwitabwaho
mbere y’ibintu byose, kuko ni rwo rufunguzo rwo kugera ku butunzi buramye.
Iki kintu cyirengagizwa kenshi, ndetse n’ababigerageje
bakitwa abirasi cyangwa abantu bakabya.
Kwita ku buzima harimo kurya ibigizwe n’indyo
yuzuye kandi ku gihe, kuruhuka, gukora imyitozo ngororamubiri, kwishima,
gukundwa no gukunda, ndetse no kunyurwa n’ubuzima ubayemo.
4. Guhangayikishwa n’amakosa yakozwe ahashize
Ahashize [Past] hamunga intekerezo z’umuntu akananirwa kugera ku iterambere. Igihe bavuga ko ahashize hatanga amasomo afasha umuntu kumenya uburyo abaho ndetse ategura n’ahazaza, hari bamwe bakomeza kwirenganyiriza amakosa bakoze bikabangamira imikorere n’ibyishimo byabo.
TANGA IGITECYEREZO