Clitorodynia ni indwara ifata igice cya rugongo “Clitoris” igahura n’uburibwe budasanzwe bikabera imbogamizi ikomeye abagabo bafite ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, ndetse ikangiza n'ibyishimo by'umugore hadasigaye n'ingaruka zikomeye yateza.
Rugongo ni kimwe mu bice by’inyuma bigaragara ku
myanya ndangagitsina y’umugore ,kirangwa no koroha cyane no kubabara byoroshye
igihe gikomerekejwe cyangwa cyangijwe mu bundi buryo.
Iki gice kiri mu bikomeye mu bice bigize imyanya y’ibanga y’abagore, kirihariye mu miterere yacyo ndetse kikagira uruhare runini mu gushimisha umugore igihe akora imibonano mpuzabitsina kuko cyumva cyane.
Kwangirika kwa rugongo
bitera umugore kuribwa n’ibindi bice biyizengututse, bityo bikaba byatera
umugore gutinya kubonana n’umugabo we, kuko kwangirika kwayo bimutera gutinya gutonekara.
Iki gice kandi kigira uruhare runini mu kurangiza k’umugore
igihe abonana n’umugabo , bityo bikavugwa ko aka gace gasa naho ari
gato ariko kabitse ibyishimo by’umugore.
Nyuma yo gusobanukirwa akamaro ka rugongo ku
gitsina gore, ni ingenzi kumenya ko ishobora kwibasirwa n’indwara zitandukanye
zifata imyanya y’ibanga zirimo "Clitorodynia".
“ Clitorodynia” iterwa no kuba yakomerekejwe, yahuye na infegisiyo (infections), cyangwa imyanya ndangagitsina y’umugore igaragara y’inyuma yahuye n’ubundi burwayi.
Bimwe mu
bimenyetso bigaragaza ko rugongo yarwaye iyi ndwara harimo kubabuka, guhindura
ibara kwayo ikajya kuba nk’umutuku, kubabara igihe umwenda ukozeho, kuribwa mu kiziba
cy’inda, kubyimba ikiyongera mu ngano n’ibindi.
Bimwe mu bishobora gutera iyi ndwara birimo gukora
imibonano mpuzabitsina nabi, gufatwa ku ngufu rugongo ikangizwa ikomerekejwe
n’igitsina cy’umugabo, kwambara imyenda itumye, kurwara imitezi n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Iyi ni indwara iravurwa igakira ndetse vuba ariko
yatinda kuvurwa ikangiza ibindi bice by’ibanga biri hafi yayo, byatinda
bigakongeza n’iby’imbere nabyo bikangirika.
Rugongo iri hafi y’umuyoboro w’inkari “ Urethra”
niyo mpamvu uwarwaye iyi ndwara agira uburibwe bukabije igihe inkari zisohoka
zikayikoraho, ashobora no kutarangiza kwihagarika cyangwa inkari
zikaza ibice azifunga yongera azirekura. Ibi bishobora gutuma mu nkari
wihagarika zizamo utuntu tw’umweru ndetse nazo zisa nabi cyangwa zinuka.
Iki gice kigizwe n’imitsi yumva cyane, ikaba imwe mu mpamvu abagabo bayifashisha igihe basembura abagore bifuza kuryamana nabo bikabafasha gushaka imibonano byihuse binyuze mu gukora kuri rugongo yabo. Kubabara kwayo nanone bibabaza ya mitsi uburibwe bugakwira umubiri wose byihuse, igihe ikozweho yakomeretse.
Bitewe n’uburebure bwayo, umuntu ashobora kunanirwa
kugenda igihe yarwaye Clitorodynia bitewe no kuba yakora ku bindi bice
biyegereye akababara. Ubu buribwe bwongera kuba bwinshi igihe umuntu agiye mu
rwogero cyane cyane yiyuhagira akoresheje amazi akonje.
Igihe umuntu yicaye nabwo anyeganyeza amatako
ashobora gutoneka iki gice igihe cyarwaye cyane cyane igihe cyababutse cyangwa
yokerwa . Ibi bitera kandi kuribwa umugongo igihe umuntu yicaye cyane,
rimwe na rimwe akumva isereri.
Bimwe mu bimenyetso bikunze kugaragaza iyi ndwara birimo kugira umuriro ndetse no kuribwa mu ngingo zigize umubiri, guhumeka insigane n’ibindi bitandukanye.
Ku barwaye indwara zirimo diyabete birororshye
ko barwara byoroshye imyanya y’ibanga harimo na rugongo [Clitoris]
Inama: Ni byiza kwihutira kwa muganga igihe cyose mu gitsina hasohoka imyanda udasobanukiwe ibara ryayo, ndetse Igihe cyose uribwa igice cya rugongo ukihutira kubaza muganga kuko rugongo iri mu bice bikomeye by’umugore bikwiye kurindwa.
Igihe cyo kubonanA kw’abashakanye, iki ni igice
umugabo akwiye kwitondera yirinda kugikomeretsa kuko kwangirika kwacyo bijyana
ibyishimo by’umugore agahurwa n'imibonano mpuzabitsina.
Abagore basabwa kunywa amazi menshi basohora imyanda
mu mubiri wabo, kuko iyo myanda iyo itinze mu mubiri igasohoka ihera mu bice bimwe
by’ibanga bikarwara, na rugongo kurwara kwayo bikoroha. Abagore basabwa kwita
kandi ku isuku y’imyenda yabo umunsi ku wundi, bakambara imyenda y’imbere
yatewe ipasi cyangwa yashyizwe ku kazuba mikorobe zikabanza gupfa.
Source: Cleverland Clinic
TANGA IGITECYEREZO