RFL
Kigali

Kugenda buhoro cyane ni ikimenyetso cy'indwara yo gutakaza ubushobozi bwo kwibuka

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:16/04/2024 10:32
1


Abashakashatsi batangaje ko imbaraga nke mu migendere cyangwa kugenda ku muvuduko muke cyane ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko ubwonko bw'umuntu buri kwerekeza mu bihe by'akaga.



Birasanzwe kuba abantu batanganya intabwe ndetse bakaba bagenda no ku muvuduko utareshya. Kimwe mu byavumbuwe n'abashakashatsi ni uko kugenda gahoro ari ikimenyetso gikomeye ku muntu kuko kigaragaza ko ubwonko bwe buri kwerekeza ku burwayi buzwi nka Dementia bwo kubura ubwonko bwibutsa.

Indwara ya "Dementia" yo gutakaza ubushobozi bwo kwibuka ibintu byabaye ahashize cyangwa n'ibyabaye vuba, imenyerewe ku bantu bakuze ariko n'abandi ishobora kubafata bitewe n'impamvu zitandukanye. 

Bimwe mu bitera iyi ndwara birimo izabukuru, umuvuduko w'amaraso ukabije, isukari nyinshi mu mubiri, umubyibuho ukabije, kuba imbata y'itabi n'inzoga, agahinda gakabije n'ibindi.

Iyi ndwara itera ingaruka nyinshi zirimo kwitwara mu buryo budasanzwe mu buzima bwa buri munsi bw'umuntu, kunanirwa inshingano, n'ibindi.

Ubushakashatsi bwakozwe ku bantu 16,800 bo muri America na Australia bakuze, bagaragaraho iki kimenyetso cyo kugenda gahoro cyane no kugabanya umuvuduko bagendagaho n'amaguru.

Nyuma yuko bapimwe basanganywe indwara yo gutakaza ubushobozi bwo kwibuka, n'abandi batarayirwara bagaragaza ibimenyetso byayo.

Ibi kandi bigaruka ku bushakashatsi bwakozwe ku bantu 17,000 bafite imyaka 65 kuzamura muri Australia, mu myaka ibiri bakaba basanganywe ubu burwayi.

Nk'uko Journal of American Medical Association yabitangaje, umuvuduko mucye cyane igihe umuntu agendesha amaguru ni kimwe mu bigenderwaho hapimwa iyi ndwara yo gutakaza ubushobozi bwo kwibuka.

Abarwaye iyi ndwara bakiri bato bakabimenya, usanga kenshi bandika buri kintu kibaye kugira ngo batakibagirwa. 

Iyo umuntu atangiye kugenda yomboka cyane cyane ku bagifite imbaraga z'abato, hagenzurwa impamvu yabyo, hagapimwa umuvuduko w'amaraso, imirire ye, n'ibindi bintu byaganisha ku ndwara ya dimentia.

Ni mu gihe byakunze gutangazwa ko kugenda gahoro bifite ingaruka nziza ku mubiri nko gutekereza cyane, umuntu akaba yafata imyanzuro ku buzima bwe ndetse akitekerezaho bigiye kure nka kimwe mu bizana impinduka ku buzima bwa muntu. 

Gusa kugenda gahoro bihinduka iki kimenyetso igihe bibaye karande, ndetse kwihuta bikaba ikibazo kuri uyu muntu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jules2 weeks ago
    It is not good to be drunker in order to fight against





Inyarwanda BACKGROUND