RFL
Kigali

Muhanga: Haravugwa kunyereza umutungo wa Leta hifashishijwe konti zirimo iy'umukozi wo mu rugo yashyizweho Miliyoni 400

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:29/03/2024 14:15
0


Mu Karere ka Muhanga haravugwa inyerezwa ry'umutungo wa Leta aho amafaranga Miliyoni 400 Frw yoherejwe kuri konti y'umukozi wo mu rugo.



Raporo y'umugenzuzi w'imari bivugwa ko yagaragaje ko mu karere ka Muhanga hanyerejwe akayabo k'amafaranga harimo miliyoni 400 zanyujijwe kuri konti y'umukozi wo mu rugo.

Amakuru dukesha Umuseke.rw avuga ko hari raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imali ya Leta, yagaragaje ko hubakwa Umudugudu wa Munyinya, uherereye mu Kagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe, hakozwe urutonde rw’amazina ya bamwe batahafite imitungo babafunguriza amakonti muri Banki barangije banyuzaho Miliyoni 800 y’u Rwanda.

Ayo manyanga yagaragajwe n’Umugenzuzi mukuru w’Imali ya Leta, yerekana ko hari Umukozi wo mu rugo witwa Ahishakiye Chantal bamufungurije konti banyuzaho arenga miliyoni 400 y’u Rwanda.

Ayo makuru kandi agaragaza ko hari undi mugore witwa Mujawamariya Daphrose nawe utahafite ubutaka banyujijeho asaga Miliyoni 400 Frw.

Uyu mukozi wo mu rugo bahaye asaga Miliyoni 400 Frw yakoreraga uwitwa Ntihinyurwa Jéremie wari ushinzwe Sosiyete y’Ishoramari ya Muhanga ari nawe wakurikiranaga imirimo yo kubaka uwo Mudugudu wa Munyinya ubu akaba yarahungiye mu Bufaransa.

Muri iyo raporo kandi haravugwa ko ayo mafaranga yanyerejwe muri ubwo buryo atigeze agaruzwa cyangwa ngo aryozwe ababigizemo uruhare bose.

Muri iyo raporo ifite paji nyinshi, hari metero 400 z’umuhanda wa Kaburimbo wagombaga kuva mu Misizi ho muri uyu Murenge wa Shyogwe ukagera ahitwa ku Musaraba batakoze ariko abo mu Ishami ry’Ubutaka, Imiturire n’ibikorwaremezo bayaha Rwiyemezamirimo byitwa ko iyo mirimo yakozwe.

Muri iyo raporo kandi haravugwa kampani yatsindiye isoko ryo kubarura imitungo yose y’Akarere ka Muhanga, irimo itimukanwa, iyimukanwa, amashyamba, inyubako n’ubutaka n’ibindi, uwo Rwiyemezamirimo agahabwa Miliyari na miliyoni ijana na makumyabiri y’u Rwanda(1.120,000,000 Frw) ariko uko ayirangije.

Inyandiko n’amasezerano bigaragaza ko Akarere katigeze kubahiriza ayo masezerano ahubwo ko kagabanyije ayo mafaranga kumvikana n’uwakoze iryo barura ko kagomba kumuha miliyoni 480 frws, gusa nta nyandiko yishyuza ayo mafaranga (Service order) Rwiyemezamirimo yigeze yomeka kuri ayo masezerano.

Bamwe mu bakozi b’Akarere bakavuga ko mu kwishyura uwabaruye iyo mitungo y’Akarere habayemo amanyanga kuko nta hantu abakozi bamufashije gukora iryo barura mu Mirenge 12 bigeze bacumbika.

Bivugwa ko mu kugabanya amafaranga ya rwiyemezamirimo nta tegeko bakurikije  hakiyongeraho ko n’ayo bamuhaye atari ateganijwe mu ngengo y’Imali y’Akarere.

Umwe yagize ati “Kuva mu mwaka wa 2021 kugeza uyu munsi Akarere karacyishyura uwo Rwiyemezamirimo, iyo bajya kuyateganya aba yarayahawe yose uko angana.”

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin yabwiye Umuseke ko ibivugwa muri iyi dosiye batangiye kubikurikana. Ati “Mwaramutse neza, dosiye turayifite turacyayikoraho iperereza.”

Muri iki Cyumweru gishize nibwo Ubushinjacyaha bwatangiye kubaza bamwe mu bakozi b’Akarere barimo uwahoze ari Umuyobozi w’Ishami ry’ubutaka, Imiturire n’ibikorwaremezo witwa Nzabonimpa Onesphore ubu wimuriwe mu Karere ka Gakenke ari nawe bamwe mu bo bakoranaga bagarukaho cyane muri izo raporo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND