RFL
Kigali

Ni iki cyakubwira ko umushumba w’itorero ryawe yahamagawe n’Imana? Bishop Prophet Samuel yabisobanuye

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:28/03/2024 19:43
0


Bishop Prophet Sibomana Samuel washinze itorero rya Shekinah Glory Church rifite amatorero muri Nakivale na Mbarara muri Uganda, yasobanuye ibintu bishobora kukubwira niba umupasiteri, umu Bishop cyangwa Apostle yarahamagawe n’Imana cyangwa niba yarihamagaye.



Bishop Prophet Sibomana Samuel, ni inshuti magara y'umuramyi Israel Mbonyi dore ko aherutse kujya mu Buhinde gusezera uyu mupasiteri witeguraga kwimukira muri Amerika. Gusurwa na Israel Mbonyi byakoze ku mutima w'uyu mushumba, aramushimira cyane,

Mu gihe benshi bakunze kwibaza ku bakozi b'Imana b'ubukuri n'abatari ab'ukuri bitewe n'uko bose baba bavuga ko batumwe n'Imana, Bishop Prophet Sibomana yasobanura abashumba bahamgawe abo ari bo. Ati: “Hari abantu bahamagawe n’Imana, hakaba n’abandi bahamagawe n’imiryango, hakaba n’abandi bihamagaye.”

Ibi yabitangarije muri Leta Zunzee Ubumwe za Amerika ku wa 25 Werurwe 2024, mu kiganiro yagiranye na nyiri umuyoboro wa YouTube wa Gitavi TV. Yasobanuye ibyo guhamagarirwa gukorera Imana, ariko yibanda cyane ku itandukaniro riri hagati y’abahamagawe na yo cyangwa abahamagawe mu bundi buryo.

Yakomeje agira ati: “Rero muri kino gihe, urumva hari bamwe bahamagawe n’Imana, hakaba n’abantu bihamagaye. Rero buriya Imana ihamagara uko ishaka, kubera ko iyo umuntu yahamagawe n’Imana aragaragara, iyo umuntu yihamagaye na we aragaragara, n’iyo umuntu yahamagawe n’imiryango aragaragara.”

Bishop Samuel yavuze ko bo ubwabo batandukanira mu mikorere agira ati: “Uwahamagawe n’imiryango ayoborwa n’imiryango, uwihamagaye na we urabyumva nyine ayoborwa na we, ariko uwahamagawe n’Imana ayoborwa n’Imana.”

Aha ni ho uwahamagawe n’Imana atandukanira n’abandi. “Ikintu cyose akora, arabanza agasenga Imana akumva icyo imubwira. Ayoborwa n’umwuka ntabwo ayoborwa na kamere.”

Yagarutse ku nsengero zibamo abayobozi batahamagawe agira ati: “Hari nk’amakanisa usanga harimo umwiryane no guhangana. Iyo ukorana n’abanyamubiri (abapasiteri badasenga), cyangwa se abapasiteri bihamagaye icyo gihe baragorana mu muhamagaro cyangwa se mu itorero.

Ariko umuntu wahamagawe n’Imana n’iyo yaba ari mu itorero akabona hari ibitagenda, akuramo ake karenge agasohoka adateje imvururu mu itorero, adateje urusaku.”

Ibi byatumye avuga kuri Bishop Rubanda wakuyemo ake karenge kuko yabonaga ibyo arimo atari wo muhamagaro we. Yagize ati: “Ndaguha urugero rutoya. Hari umu bishop wansengeye, bamwita Bishop Rubanda Jacques, kuko ni we wansengeye, ni we mubyeyi cyangwa se mwarimu wange.

Hari itorero yabagamo Kicukiro mu Rwanda, arasezera neza, arababwira ati ‘ngewe ndumva naragize umuhamagaro wo gutangira itorero kandi ngiye guhera muri bariya batazi Imana.’ Yahise atangira kubwiriza abo mu kabari no mu muhanda, atangiza itorero hakajya hajyamo Abakristo n’abandi.”

Ibi ni byo bituma mu yandi matorero haba imvururu iyo bidakozwe nk’uko yabivuze ati: “Rero muri iki gihe mu makanisa abapasiteri batayoborwa n’umwuka wera w’Imana bayoborwa n’umubiri, ni cya gihe usanga bagenda bibana Abakristo babikora mu buryo bw’ubucuruzi, ariko abahamagawe n’Imana si uko babigenza, bo barasenga Imana ikihamagarira.”

Umuntu wahamagawe n’Imana umumenyera ku mico ye, no ku masengesho. “Iyo umupasiteri adasenga aba ameze nk’imbunda itagira amasasu. Rero umupasiteri ubuze umwuka w’Imana asoma Bibiliya ariko ntasenge. Uwahamagawe n’Imana arasenga.”

Avuga ko uwo Imana yahamagaye adapfa gufata inshingano gutyo gusa. Yagize ati: “Icyo gihe hari imihango bamukorera yo kumusengera bwaba ari ubupasiteri, ububishop cyangwa ubupotre, kuko byose biri muri Bibiliya. Rero iyo umuryango uteranye ugaha umuntu izina atarasengewe, atarasizwe amavuta, ibyo aba ari gukora aba ari ibintu bibi cyane.”

Iyo umuntu abaye pasiteri, akaba bishop bataramusengeye, agatangira gukora imirimo yose nk’umushumba kandi wabihamagariwe, ingaruka bigira ku bagize itorero ni izihe? Ese Imana ibakira nk’abandi bose? Ese abashyingiwe n’uwo muntu utarasengewe, Imana ibaha umugisha?

Bishop Samuel yasubije agira ati: “Iyo abantu bakora batyo batarahamagawe, nta mugisha uba urimo. Iyo umuntu agenda agasengera abapasiteri atarabiherewe uburenganzira ngo asengerwe, cyangwa se akagenda agashyingira, ibyo bintu rwose nta mugisha w’Imana urimo, kuko aba akora inshingano zitari ize.”

Yavuze icyakorwa agira ati: “Rero birasaba ko bagenda bagasengerwa kuko akenshi ibyo ngibyo ntabwo biramba, usanga imvururu zihora mu matorero kuko ntabwo babihamagariwe. Iyo umuntu akora ibintu atahamagariwe, abikora nabi.”

Ibi yavuze ko ari kimwe no kujya gukina umupira w’amaguru utarabitojwe, cyangwa kujya kuririmba utarabyitoje. “Umupasieri uza atarasengewe, atazi uko bikora, atarabyigishijwe, atarabatijwe n’umwuka, biragoye. Ni yo mpamvu babikora nabi, n’ubundi nta mugisha ubirimo.”

Ku bijyanye n'icyo abakristo bakora kugira ngo bajye bitandukanya n’umuvumo w’umuntu, Bishop Samuel yasubije ati: “Abakristo niba bazi ko bayoborwa n’umushumba utarasengewe, bafite uburenganzira bwo kugenda bakegera umushumba wasengewe bakabimubwira, uwo na we agasengerwa. 

Yabyanga, Abakristo bagahunga bakigendera. Agomba kubanza akabibwira umushumba ari babiri atamuteje abantu, yabona atamwumva akigendera.”

Bishop Prophet Samuel, umuhanuzi ushimira Imana ko ibyo yahanuye byasohoye kubantu banyuranye yagiye ahanurira, akaba anahamya ko mbere y'uko avuka yari yahanuriwe ko azaba umuhanuzi, yavuze ko abantu ubwabo bibwira ahari umwigisha wahamagawe n’Imana, bitabaye ngombwa ko ajya kubyamamaza.

Bishop Prophet Sibomana Samuel atuye mri Amerika hamwe n'umuryango we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND