Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donard Trump yatangije ubucuruzi bwa Bibiliya “Imana Ihe Umugisha Amerika” bituma benshi batekereza ku bihe amaze iminsi anyuramo by’imanza byamuteye gutakaza akayabo k’amadolari kubera amande.
Mu busobabanuro Trump yatanze ku byamuteye gutangiza
ubu bucuruzi bwa Bibiliya, yavuze ko Amerika ikabije mu kwishora mu byaba no
gutera Imana umugongo bagakora ibyo bishakiye, ari nabyo byamuteye gutangiza iyi gahunda.
Iyi Bibiliya iri kugura umugabo igasiba undi yahawe
agaciro k’Amadorari 59.99 (77,327 Frw), ndetse ikaba igaragaramo inyikirizo y’indirimbo 'God
Bless The USA' yaririmbwe na Lee Greenwood, Kopi y’Itegeko
Nshinga n’ijambo ry’ubwigenge bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Trump yasobanuye byinshi ku bucuruzi yatangiye
akoresheje urubuga yashinze rwa Trust Social agira ati “Icyumweru cyiza gitagatifu! Reka tugarure
ijambo ry’Imana muri Amerika. Ubwo twerekeza mu munsi mukuru wa Pasika
ndabasaba kugura Bibiliya ya ‘God Bless The Usa’.
Uyu mugabo umaze agihe yiruka mu manza yakomeje agira ati “Abenshi muri mwe ntimwigeze musobanukirwa iri jambo ry’Imana, ndetse ntimwasobanukiwe
n’uburenganzira n’umudendezo mwahawe ariko mushobora kwamburwa ku gihugu cyanyu! Mukeneye
iri jambo”.
Iyobokamana n’ubukiristo biri mu bintu
bidakorwa muri Amerika ariko dukwiye kubigarura vuba na bwangu”.
Ibi bibaye nyuma y'uko Donard Trump anyuze muri
byinshi bimugoye birimo kwishyura amande ya Miliyoni 175 z’amadolari mu minsi
10 abitegetswe n’urukiko rwa New York, ku bwo gutangaza amakuru atari yo ku
mutungo we. Yabwiwe ko narenza iyo minsi azishyura Miliyoni 454 z’Amadolari.
Ibi byatumye hatekerezwa ku bihombo yagize bikomeye bikaba byamutera gutangiza iyi gahunda yikura mu madeni n'ibindi bihe bibi yanyuzemo nk'uko byatangajwe na Associated Press.
Source: NPR
TANGA IGITECYEREZO