RFL
Kigali

Perezida Kagame mu bazayobora Inama Mpuzamahanga yiga ku kurandura ubukene izabera muri Amerika

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:28/03/2024 15:25
0


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari ku isonga mu bazayobora Inama Mpuzamahanga yiga ku cyakorwa ngo ubukene burandurwe burundu ku Isi, izwi nka ‘Global Citizen NOW’ izabera mu mujyi wa New York.



Inama Mpuzamahanga y’uyu mwaka ya ‘Global Citizen NOW’ igamije gushyira iherezo ku kibazo cy’ubukene cyugarije isi, izaba ku ya 1 n’iya 2 Gicurasi 2024 ibere i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi nama y’ibgirakamaro izamara iminsi ibiri, igiye guhuza abayobozi bo hirya no hino ku Isi mu birebana na politiki, imyidagaduro, itangazamakuru, abagiraneza, abashinzwe gukora ubuvugizi, ndetse n’abo mu rwego rw’abikorera, aho bazaba biga ku cyakorwa mu rwego rwo kurokora ejo hazaza h’abatuye isi.

Mu bayobozi bakomeye bazitabira iyi nama, harimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Perezida wa Botswana Mokgweetsi Masisi, Minisitiri w’Intebe wa Antigua And Barbuda Gaston Browne;

Minisitiri w’Intebe wa Bahamas Philip Davis, umugore w’umukuru w’igihugu wa Brazil Janja Lula Da Silva, Hugh Jackman, umwanditsi w’ibitabo akaba n’umukinnyi wa filime Danai Gurira, Anitta, umukinnyikazi wa filime Dakota Johnson, Michelle Yeoh, Hans Vestberg, Nir Bar Dea, n’abandi.

Ahanini muri iyi nama hazibandwa cyane ku bitekerezo bitanga umuti wihuse ku cyakorwa ngo nibura buri wese utuye isi abashe kubona ibintu by’ibanze mu buzima birimo ibyo kurya, uburezi, uburyo bwo kwivuza, amashanyarazi n’ibindi, guhanga udushya, ihindagurika ry’ikirere, iterambere ry’ubukungu kuva ku muturage kugera ku gihugu, guhanga imirimo n’ibindi.

Abanyapolitiki bazayobora inama y’uyu mwaka harimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Perezida wa Botswana Mokgweetsi Masisi, Minisitiri w’Intebe wa Antigua And Barbuda Gaston Browne, Minisitiri w’Intebe wa Bahamas Philip Davis, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Suwede Stefan Löfven, na Erna Solberg, wahoze ari Minisitiri w’intebe wa Noruveje.

Si aba gusa bazayobora iyi nama, kuko no mu zindi nzego zirimo urw’abikorera, urw’abafata ibyemezo bitandukanye, urw’itangazamakuru ndetse n’urw’umuco barahagarariwe.


Umuyobozi wa Global Citizen, Hugh Evans yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame ubwo aheruka mu Rwanda mu mwaka ushize



Icyo gihe baganire ku mukoranire hagati y'u Rwanda na Global Citizen ku gitaramo cya Move Africa cyasize amateka akomeye i Kigali

Umuyobozi akaba n’uwashinze ikigo cya Global Citizen gitegura iyi nama, Hugh Evans, yagize ati: “Isi ihagaze mu mayira abiri ariko dufite amahitamo: dushobora kurebera abakene bashonje, bababazwa no kunyura mu biza karemano kandi bakicwa n’indwara zishobora kwirindwa;

Cyangwa se tugafata ingamba ihamye yo kurwanya ubukene, kurengera umubumbe no guharura inzira igana ahazaza heza. Dufite imbaraga zo kurema impinduka ikomeye muri uyu mwaka, ariko tuzabigeraho gusa ari uko twagize ubutwari bwo guhaguruka tukagira icyo dukora ubungubu.”


Umukinnyi wa filime Danai Gurira wamenyekanye cyane mu yitwa 'Black Panther'

Danai Gurira, wegukanye igihembo cy’umukinnyi wa filime mwiza yagize ati: “Nabigize inshingano zanjye gukora cyane ngo nzamure amajwi atabasha kumvikana. Nishimiye cyane kuba umwe mu bagize inama y’uyu mwaka ya Global Citizen NOW, kandi ntegerezanije amatsiko kuzaba mu biganiro bitanga ibisubizo byihuse kandi bifatika ku bibazo by’ingutu no gukemura ubusumbane bukabije bwugarije umugabane wa Afurika.”

Muri iyo nama harimo umuhango wo gutanga ibihembo bya Global Citizen Prize 2024, bihabwa abakoze ibikorwa by’intashyikirwa mu bihugu baturukamo bikagira ingaruka nziza ku baturage baho, haba mu bijyanye n’uburinganire, imihindagurikire y’ikirere, ibiryo nimirire, ubuzima n’inkingo, ndetse n’igihembo cya ‘Cisco Youth LeadershipAward,’ gihabwa umuntu umwe w’urubyiruko ukomeje kugira isi nziza yifashishije guhanga udushya mu birebana n’ikoranabuhanga. Abatsindiye ibi bihembo bose, bazamenyekanamuri Mata 2024.

Inama y’uyu mwaka ya Global Citizen NOW iteganijwe kuzabera ahitwa Spring Studios mu mujyi wa New York, yatewe n’ibigo bikomeye ku isi.

Perezida Paul Kagame ari mu bayobozi bazayobora inama mpuzamahanga irwanya ubukene ya Citizen Global NOW


Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi nawe ari mu bazayobora iyi nama

Umuhanzikazi Anitta ukomoka muri Brazil azitabira inama ya Global Citizen NOW 2024  



Iyi nama igiye kubera i New York ku nshuro ya gatatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND