RFL
Kigali

Amajyaruguru: Bahawe umukoro wo gukemura ibibazo by'imirire mibi mu bana

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:28/03/2024 15:10
0


Mu nama mpuzabikorwa yateguwe na Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango,abayitabiriye bagaragarijwe ibibazo bibangamiye umuryango birimo ikijyanye n'imirire mibi mu bana .



Ibi byatangarijwe mu nama  mpuzabikorwa yo ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, yateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yagiye ifatwa ku bibazo byugarije umuryango.

Imibare yashyizwe ahagaragara yerekana ko mu Ntara y'Amajyaruguru hari ibibazo bikomeye bikomeza kugaragara birimo ubwiyongere bw’abana b’abakobwa bakomeje guhohoterwa bagaterwa inda, aho uturere twa Musanze na Gicumbi tuza imbere aho kuva uyu mwaka wa 2024 watangira abasaga 400 bamaze guterwa inda .

Hagaragajwe ko mu Majyaruguru hari  ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ku buryo biri hejuru ya 30%.

Akarere ka Burera niko kaza ku mwanya wa mbere mu Ntara y'Amajyaruguru mu kugira abana benshi bagwingiye aho kari ku gipimo cya 30.7%, nyamara muri rusange iyi Ntara ari agace gafatwa nk’ikigega cy’ibiribwa.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Dr Uwamariya Valentine yagaragaje ko hakenewe gushyira imbaraga mu ngo mbonezamikurire z'abana bato no kongera gufata izindi ngamba ku bibazo bitarakemuka.


Iyi nama irimo gusuzumirwamo ibibazo bibangamiye umuryango mu Ntara y’Amajyaruguru ikomeje kubera mu muhezo, aho byitezwe ko inzego zitandukanye ziri busase inzobe ku byuho bigaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba ziba zarafashwe n’imari iba yarashowe mu guhangana n’ibyo bibazo, ku mpamvu bidakemuka burundu.

Ivomo: RBA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND