RFL
Kigali

Nyuma yo kwivugana umukunzi we yirashe mu gatuza

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:27/03/2024 21:44
0


Umugabo Jeff Mulenga ukomoka mu gace ka Libala mu majyepfo ya Lusaka, yiyahuye nyuma y'uko bimenyekanye yo yarashe umukobwa wari umukunzi we.



Umusore yafashe umwanzuro wo kurangiza ubuzima bwe nyuma yuko yishe umukobwa bari mu munyenga w’urukundo akamutwa ubuzima bwe akoresheje imbunda.

Umuyobozi wungirije wa polisi ushinzwe imibanire myiza Danny Mwale yemeje uru rupfu rw’uru mukobwa warashwe ndetse n’urupfu rw’uyu musore wiyahuye amaze kwivugana umukunzi. 

Nk’uko Mwale abitangaza, uyu mukobwa wari ufite imyaka 23, yarashwe amasasu menshi mu nda ye, nyuma atabawe anyanwa kwa muganga, gusa akigerayo yahise ashiramo umwuka.

Ubwo polisi yihutaga ijya gufata uyu musore w’imyaka 25 mu gace ka Stae Lodge, yasanze aryamye mu kidendezi cy’amaraso yirashe amasasu menshi mu gituza avirirana atarapfa. 

Ubwo binjiraga mu nzu yari arimo basanze imodoka ikekwaho kuba ari iye iparitse mu marembo y’inzu yapfiriyemo.Yajyanywe kwa muganga igitaraganya ariko akihagera ahita yitaba Imana.

Polisi yahise itangira iperereza ku byabaye hagati y’aba bantu bakundanaga bapfiriye rimwe nk'uko bitangazwa na FOM.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND