RFL
Kigali

Bambwiraga ko nta musore uzandongora! Umukobwa ari gutanga 'Invitation' z'ubukwe bwe abyinira mu muhanda

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:27/03/2024 15:14
0


Umukobwa yakinnye ku mubyimba abamuteze iminsi bamubwira ko nta mugabo n’umwe uzemera kumushaka, abatunguza ubutumire “Invitation” ziteguza ubukwe bwe, anakomoza ku gahinda bamuteye.



Amashusho yagaragaye ku rubuga rwa TikTok uyu mukobwa abyina anyuzamo akanarira ari na ko avuga inkuru yamubabaje yaturutse ku bamukurikira kuri uru rubuga, bavuga ko nta mugabo uzigera amushaka.

Inkuru dukesha Legit ivuga ko uyu mukobwa w’inkumi yabyinanye ibyishimo muri aya mashusho agaragaza izi mpapuro zikoreshwa mu gutumira “Invitations” ashima Imana ko imukuye mu menyo y’abasetsi ikamuha umugabo.

Uyu mukobwa wahawe izina rya @chizzy123_7 yabyiniye ku rukoma akina ku mubyimba abamwoherereje ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze bavuga ko atazigera arongorwa kandi ko nta mugabo uzamwemera. Nubwo hatavuzwe impamvu bavuze ko azagumirwa, ariko umukobwa we yaberetse ubutumire abibutsa.

Yatanze ubutumwa avuga ko burya ubushake bw’abantu ntaho buhurira n’ugushaka kw’Imana, ndetse ko nta muntu ufite ubushobozi bwo kumenya ahazaza h’umuntu. Ati “Umuntu ni Imana, ntabwo uzi ahazaza hanjye wa muntu we”.

Benshi bababajwe n’amagambo yavuzwe kuri uyu mukobwa bamutega iminsi, ndetse bashimishwa nuko Imana yiyerekanye igaca inzira igatanga umunezero kuri uyu mukobwa wababajwe.

Benshi bamwandikiye bamwifuriza kuzahirwa mu rugo rwe, ndetse no kuzabyara hungu na kobwa, ariko batanga inama basaba abantu kwirinda kwatura ibibi kuri bagenzi babo. Ntihatangajwe amazina y'uyu mukobwa n'aho akomoka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND