RFL
Kigali

Umupasiteri ari kwishyuza asaga Miliyoni n'igice ku muntu ushaka kwiga gukora ibitangaza

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:27/03/2024 13:47
2


Umuvugabutumwa ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza na Zimbabwe, Uebert Angel Mudzanire, yatangaje ko agiye gushinga ishuri ryigisha abashaka gukora ibitangaza bakishyuzwa arenga miliyoni n'igice y'amafaranga y'u Rwanda.



Pasiteri Uebert Angel Mudzanire yabitangaje ku rubuga rwe rwa Facebook ubwo yahamagariraga abantu bifuza kwiga uburyo ibitangaza bikorwa bakishyuzwa ikiguzi cy’ubwo bumenyi.

Ubwo yatangazaga iby’iyi myigire yagize ati “Iyandikishe nonaha wige uko bakora ibitangaza kandi birihutirwa kuko ababikeneye ni benshi murasabwa gufatirana aya mahirwe”.

Ubwo yamaraga gutanga iri tangazo, yavuze ko bitangajwe n’umuhanuzi Uebert Angel. Byatangajwe ko Pasiteri Uebert, ari mu bakunzwe kandi bakomeye mu murimo w’Imana muri Africa.

Igihe cyo gutangira gutanga aya masomo ni tariki 1 Mata 2024 kugeza tariki 3 Mata 2024. Byatangajwe ko mu minsi itatu amasomo azaba atanzwe ndetse basoje.

Ubumenyi buzatangwa muri iyo minsi itatu bwo gukora ibitangaza buzishyurwa amayero 999 ahwanye na 1,625,088 Frw.

Nk'uko FOM ibitangaza, kwiyandikisha birarimbanije 'Online' ndetse hitezwe kwiga byinshi ku gukora ibitangaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Oreste Angel4 weeks ago
    His not a pastor,but a Prophet. Respect men of God please. You wanna visit his branch, it's located at Kimihurura, KIM Hotel
  • Sharon Angel4 weeks ago
    Ubutumwa bwa Kristo ni ubuntu ariko uburyo bugera kuri benshi si ubuntu! Ahubwo sinibyo gusa no kwitaliki 31 azigisha uko wasobanura inzozi! Uzaze ku cyumweru kim hotel kimihurura wirebere! Imana iracyakora ibitangaza munsi yamavuta yumuhanuzi Uebert Angel🙌🏽🙌🏽🙌🏽🙌🏽





Inyarwanda BACKGROUND