Umuvugabutumwa ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza na Zimbabwe, Uebert Angel Mudzanire, yatangaje ko agiye gushinga ishuri ryigisha abashaka gukora ibitangaza bakishyuzwa arenga miliyoni n'igice y'amafaranga y'u Rwanda.
Pasiteri Uebert Angel Mudzanire yabitangaje ku
rubuga rwe rwa Facebook ubwo yahamagariraga abantu bifuza kwiga uburyo ibitangaza
bikorwa bakishyuzwa ikiguzi cy’ubwo bumenyi.
Ubwo yatangazaga iby’iyi myigire yagize ati “Iyandikishe nonaha wige uko bakora ibitangaza kandi birihutirwa kuko ababikeneye ni benshi murasabwa gufatirana aya mahirwe”.
Ubwo yamaraga gutanga iri tangazo, yavuze ko
bitangajwe n’umuhanuzi Uebert Angel. Byatangajwe ko Pasiteri Uebert, ari
mu bakunzwe kandi bakomeye mu murimo w’Imana muri Africa.
Igihe cyo gutangira gutanga aya masomo ni tariki 1
Mata 2024 kugeza tariki 3 Mata 2024. Byatangajwe ko mu minsi itatu amasomo azaba atanzwe ndetse basoje.
Ubumenyi buzatangwa muri iyo
minsi itatu bwo gukora ibitangaza buzishyurwa amayero 999 ahwanye na 1,625,088 Frw.
Nk'uko FOM ibitangaza, kwiyandikisha birarimbanije 'Online' ndetse hitezwe kwiga byinshi ku gukora ibitangaza.
TANGA IGITECYEREZO