Umugabo wafashwe yiba icupa ry’inzoga rya Liquor yahanishijwe igihano cyo kuyigotomera aziritse, ndetse bamufatiyeho umuhoro bamukangisha kumutema.
Amashusho yasakaye hirya no hino agaragaza umusore
wafashwe yiba inzoga yo mu bwoko bwa likeri “ Liquor” nyiri iduka amuzirikira
amaboko inyuma, amufatiraho umuhoro amutegeka kugotomera iyo nzoga kugeza
ishizemo.
Ubusanzwe ku banywa inzoga ntibazinywa bazigotomera,
bazinywa gahoro gahoro, ababishoboye bakazivanga n’amazi iyo ziri mu zikarishye
barengera umwijima n’izindi ngingo zabo zirimo impyiko.
Uyu musore asaba imbabazi avuga ko, atigeze yiba
iryo cupa, ahubwo ko yabehsyewe n’umusore mugenzi we witwa Jetu, nyuma agahunga
akaburirwa irengero.
Uyu musore ushinjwa kwiba icupa ry’inzoga yahaswe
kuyigotomera bavuga ko yamennye iduka agambiriye kurisahura.
Abantu bakurikiranye iyi videwo batashywe ubwoba
bavuga ko uyu mugabo ukomoka muri Zimbabwe ataza kubaho kuko inzoga zinyowe
muri ubwo buryo zakwangiriza impyiko cyangwa umwijima, cyangwa akaba yahita
apfa.
Uyu mugabo utaramenyekana yahohotewe nk'uko
Faceofmalawi ibigarukaho, kuko ubuzima bwe butakagombye kugereranywa ‘icupa ry’inzoga
ryibwe, ndetse agatotezwa muri ubwo buryo.
Ibi kandi byagarutswe ho na bamwe bavuga ko umuco wo
kwihanira udakwiye mu baturage kuko
byatuma bamarana.
TANGA IGITECYEREZO