RFL
Kigali

Hakenewe isomo ryo mu 2019! Ibisabwa ngo Rayon Sports ipangurure APR FC

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:6/03/2024 11:37
1


Ntabwo yaba ibikoze bwa mbere, gusa uyu mwaka birasaba Rayon Sports kohereza ku rugamba ingabo zisa nkaho ari iza nyuma kuko APR FC yarabasize cyane.



Iminsi nk'iyi mu mwaka w'imikino 2018/19 haburaga gato ngo abafana ba Rayon Sports batangiye kubona ibyishimo bidasanzwe, mu gihe abafana ba APR FC bashoje shampiyona agahinda ari kose babuze aho bapfunda imitwe, ndetse babuze n'uwo begekaho umusaruro muke ikipe yari ibahaye. Byari agahinda kadasanzwe kubona ikipe muhangana mu buzima bwa we bwose igupangurura amanota asaga 7, igikombe kikagenda kandi wari ugifite mu ntoki.

Ese byagenze gute?

Byari mu mwaka w'imikino 2018-19 ubwo Rayon Sports yegukanaga igikombe cya shampiyona ifite amanota 72 mu gihe yarushaga APR FC ya kabiri amanota 7. Ubonye aya manota APR na Rayon Sports zasozanyije ntabwo wari kubikeka nibura ubwo imikino yo kwishyura yatangiraga.

Reka duhere nibura ku munsi wa 20 wa shampiyona. Kuri uyu munsi, ikipe ya APR FC yari iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 48, mu gihe Rayon Sports yari ku mwanya wa kabiri n'amanota 44 inganya na Mukura yari ku mwanya wa 3.

Byageze ku munsi wa 23, APR FC ikiri ku mwanya wa mbere n'amanota 54, mu gihe Rayon Sports yari ku mwanya wa kabiri n'amanota 51 bivuze ko Rayon Sports yari imaze gukuraho inora rimwe kuva ku munsi wa 20 twari twavuze ruguru.

Ifoto itazibagirana mu mitwe y'abafana ba Rayon Sports ubwo yajyaga i Kirehe igatsindirayo ikipe y'aka Karere ibitego 4-0 ikegukana igikombe cya shampiyona 

Icyo wamenya, ni uko ku munsi wa 22, Rayon Sports yanganyije na AS Kigali igitego 1-1, icyo gihe APR FC itsinda Sunrise FC ibitego 2-0, maze urutonde rwa shampiyona APR FC iruyobora n'amanota 51, mu gihe Rayon Sports yari ku mwanya wa kabiri n'amanota 45, bivuzeko Rayon Sports yarushwaga amanota 6 na APR FC ku munsi wa 22 wa shampiyona mu 2019.

Urugendo rwo gupangurura APR FC

Ibintu bisa naho byenda guhuza imibare ni uko ku munsi wa 23 wa Shampiyona, Rayon Sports yihuriye na APR FC kandi nabwo Rayon Sports niyo yari yakiriye, ubundi iyitsinda igitego kimwe ku busa,urutonde  rwa shampiyona rutangira kwivanga kuko Rayon Sports yari isigaye irushanwa amanota 3 gusa na APR FC, kandi basigaje imikino 7 yo gukina.

Ku munsi wa 24 APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego 3-0, Rayon Sports itsinda AS Muhanga ibitego 3-1. Ku munsi wa 25, Rayon Sports yatsinze Espoir FC ibitego 4-0, Kiyovu Sports inganya na APR FC ubusa ku busa, ibyari amanota 3 bivamo inota rimwe, i Nyarugenge induru zitangira kuvuga.

APR FC yatsinzwe na Espoir FC Inyamirambo icyizere cyose cya shampiyona kiyoyoka bakireba 

Ku munsi wa 26 APR FC yongeye kunganya na AS Kigali ibitego 2-2, Rayon Sports itsinda Police FC igitego kimwe ku busa, Rayon Sports ihita ifata umwanya wa mbere n'amanota 60 APR FC ifata umwanya wa kabiri n'amanota 59. Aya yabaye amaherezo ya APR FC yokongera gufata umwanya wa mbere kuko Rayon Sports yagiye ubwo.

Ku munsi wa 27 wa shampiyona, APR FC yatsinze Gicumbi FC ibitego 3-1, Rayon Sports itsinda Amagaju FC ibitego 2-1, intera y'inota rimwe igumamo.

Ku munsi wa 28, Rayon Sports yatsinze Musanze FC ibitego 3-1, APR FC itsindwa na AS Muhanga ibitego 2-1, buri wese abona ko igikombe kigiye, ariko nka APR FC abantu bakagira ubwoba bitewe n'uburyo ifite amateka muri iyi shampiyona.

Mu gitabo cy'ikinyarwanda mu mwaka wa 6 habamo umwandiko uvuga ngo "Yarakererewe," iyi mvugo yaje kuririmbwa ku munsi wa 29 wa shampiyona, ubwo Rayon Sports yajyaga i Kirehe yatezwe imitego myinshi, itsinda Kirehe ibitego 4-0, icyo gihe Espoir FC yaje i Kigali itsinda APR FC ibitego 2-1, ibintu biba agahomamunwa.

Icyo gihe, Rayon Sports yari ku mwanya wa mbere n'amanota 69 mu gihe APR FC yari ifite amanota 62 hari ikinyuranyo cy'amanota 7 kandi hasigaye umukino umwe, muri make byari byararangiye.

Ku munsi wa nyuma wa 30, Rayon Sports yatsinze Marine FC ibitego 3-0, APR FC itsinda Police FC ibitego 3-0, gusa nti byagira icyo bitanga kuko shampiyona yarangiye Rayon Sports ifite amanota 72 ari iya mbere, naho APR FC isoreza ku mwanya wa 2 n'amanota 65.

Birasaba iki ngo Rayon Sports ipangurure APR FC

Twamaze kubona ko APR FC irusha Rayon Sports amanota 10, ni amanota menshi ugereranyije n'imikino isigaye. Ubu amakipe asigaje imikino igera kuri 7, ihwanye n'amanota 21 kuri ubu Rayon Sports ntiyemerwe kurenza amanota 66 niyo yatsinda imikino yose isigaje.

Rayon Sports yahawe igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda Marine FC ibitego 3-0 

Urugendo rwo gupangurura APR FC Rayon Sports yarutangiye ku munsi wa 23 wa shampiyona ubwo yatsindaga APR FC igitego 1-0. Kuri ubu aya makipe nanone agiye guhura ku munsi wa 24. Mu gihe Rayon Sports yatsinda APR FC, yaba ari intangiriro y'inzozi z'amateka kuko haba hasigayemo amanota 7.

Ni amanota menshi nabwo kuko ubwo APR FC yaba itsinzwe umukino wayo wa mbere yaba isigaje indi mikino 3 idatsinda muri 6 yaba isigaye, ibintu bikomeye ariko bishoboka. Mu 2019, Rayon Sports yatsinze imikino yayo yose yari ifite, mu gihe APR FC yasaruye amanota 11 kuri 21 yagombaga gukinira.

Mu gihe byagenda nk'uko mu 2019 byagenze, Rayon Sports yasoza shampiyona ifite amanota 66, mu gihe APR FC nayo yaba ifite amanota 66 bakareba ibitego.

Ku gira ngo Rayon Sports yegukane igikombe cya shampiyona cy'uyu mwaka, birasaba ko itsinda imikino yayo yose, ikagira amanota 66 mugihe APR nibura yaba yastinzwe imikino ikanganya undi, cyangwa se inganya imikino yose isigaje.

Jules Ulimwengu yashoje shampiyona afite ibitego 20 gusa kuri ubu kubona umukinnyi wakuzuza ibitego 10 muri Rayon Sports bizagorana 

APR FC nibura byayisaba gutakaza imikino 3 kugirango Rayon Sports yibone ku gikombe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Karara jeannbapiste1 month ago
    Kurayo amaso wangu! Nukongera bagasoma muricyo gitabo havuga ko bakererewe !





Inyarwanda BACKGROUND