RFL
Kigali

Ibitego 262, Imituku 11: Imibare yaranze imikino ibanza ya shampiyona 2023-24

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:14/12/2023 16:04
0


Umukino wa Etincelles FC yatsinzemo Gasogi United ibitego 2-1 niwo washyize acadomo ku mikino ibanza ya shampiyona, yabonetsemo ibitego 262.



Tugiye kureba hamwe imibare y'ibanze yaranze igice cya mbere cya Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda umwaka w'imikino 2023-24, ikaba shampiyona yaranzwe n'ihangana ku ikipe ya Musanze FC ndetse na APR FC itaratsindwa umukino n'umwe.

Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino 2023-24, yatangiye tariki 18 Kanama 2023, ikaba yaratangiwe n'amakipe 16 nk'ibisanzwe.

Imikino 120 niyo yakinwe muri aka gace ka mbere, aho buri kipe yakinnye imikino 15. Muri iyi mikino yose, habonetsemo ibitego 262, bivuzeko ari ibitego 2.1 kuri buri mikino.

Umukino wa mbere wahuje Rayon Sports yatsinze Gasogi United ibitego 2-1. Igitego gifungura Shampiyona cyatsinzwe n'Umugande Charles Bbaale.

Muri iyi mikino 120, habonetsemo amakarita atukura 11, aho ikarita ya mbere y'umutuku yahawe Umuzamu wa Bugesera FC Patient ku mukino w'umunsi wa mbere ubwo bahuraga na AS Kigali kuri Kigali Pele.

Rukundo Abdulrahaman niwe watsinze igitego cyihuse muri Shampiyona kuko yagitsinze ku isegonda rya 20 mu mukino Amagaju FC yanganyijemo na Mukura ibitego 1-1.

Victor Mbaoma ayoboye abafite ibitego byinshi, 12 Ani Elijah abafite ibitego 9, Peter Agblevor afite ibitego 8, Abdul Rukundo na Abedi Bigirimana bafite ibitego 7.

Mu minsi 15 y'imikino, umunsi wa 13 n'umunsi wa 14 niyo yabonetseho ibitego byinshi 28, mu gihe umunsi wa 2 ariwo wabonetseho ibitego bike 10.

Ibitego 120 nibyo byabonetse mu gice cya mbere, bivuze ko amakipe akunze gutsinda mu gice cya kabiri. Umunsi w'umukino wabonetseho ibitego byinshi mu gice cya mbere ni umunsi wa 11 ufite ibitego 2, mu gihe umunsi wa 13 na 14 yabonetseho ibitego 14.

Ikipe ya Musanze FC na APR FC nizo zayoboye urutonde rwa shampiyona gusa, aho Musanze FC yayoboye iminsi iminsi 11 yashakaga, APR FC iyobora iminsi 4.

Amakipe yose y'i Burasirazuba yabayeho aya nyuma, aho ikipe ya Etoile de L'Est yabaye iya nyuma inshuro 7 Sunrise FC inshuro 5, Muhazi United inshuro 2 na Bugesera FC inshuro 1.

APR FC ntabwo iratsindwa umukino n'umwe kuva shampiyona yatangira

Umukino wabonetsemo ibitego byinshi ni umukino Kiyovu Sports yatsinzemo Etoile De l'Est ibitego 6-1. Heritier Nzinga Luvumbu niwe mukinnyi rukumbi watsinze ibitego 3 (Hat trick) mu mukino umwe, yabikoze ubwo Rayon Sports yatsindaga Sunrise FC ibitego 3-0.

Shampiyona yatangiye ifite abatoza bakuru 16 ariko ababashije gusoza imikino ibanza ni 10, Bivuze ko batandatu bamaze gutandukana n'amakipe yabo barimo: Yamen Zelfani watozaga Rayon Sports, Petros Koukouras (Kiyovu Sports), Nshimiyimana Maurice (Etoile De l'Est) Muhire Hassan (Sunrise FC) Eric Nshimiyimana (Bugesera FC), Cassa Mbungo Andre (AS Kigali).

Amakipe yatsinze umukino yabonye ikarita y'umutuku

Amakipe 6 niyo yabonye itsinzi yahawe umutuku

Mukura VS  1-0 Marine FC

Sunrise FC  1-0 Bugesera FC

Rayon Sports 2-1 Etoile De l'Est

Musanze FC  1-0 AS Kigali

Gorilla FC  1-0 Etoile De l'Est

AS Kigali 2-1 Rayon Sports

Etoile niyo kipe imaze kuba iya nyuma inshuro nyinshi kuko mu nshuro 15 yabaye iya nyuma inshuro 7, ndetse binateye impungenge 

Nta kipe n'imwe yatsinzwe igice cya mbere cy'umukino ngo yive inyuma itsinze umukino wose ndetse nta Kipe n'imwe yatsinze igice cya mbere cy'umukino ngo itsinndwe umukino wose. Police FC niyo kipe yatsinze imikino myinshi mu gihe igice cya mbere cy'umukino cyarangiye inganya, yatsinze imikino 7, aho ikurikirwa na Mukura n'imikino 6.

Rayon Sports na Musanze FC nizo kipe zatsinze imikino myinshi mu gihe igice cya mbere cy'umukino cyarangiye zatsinze, zimaze kubikora imikino 6 yose. Sunrise FC, Bugesera na Etincelles FC nizo kipe zatakaje imikino myinshi mu gihe igice cya mbere cy'umukino cyarangiye zinganya umukino gusa mu gice  cya kabiri bikarangira zitsinzwe umukino.

Luvumbu ni we mukinnyi rukumbi watsinze ibitego 3 kuzamura, mu mukino umwe

Ikipe ya Police FC niyo yatsinze ibitego byinshi 24, As Kigali na Etoile de L'Est bakaba aribo batsinze ibitsinze bike, 10. Ikipe ya Etoile de L'Est kandi, niyo yatsinzwe ibitego byinshi 25, bivuze ko mu bitego 262, ifite uruhare rwa 9.54%,  mu gihe APR FC ariyo yatsinzwe ibitego bike 9.

Mu mikino amakipe yakiniye mu rugo

Mu mikino amakipe yakiriye murugo, Police FC na Musanze FC zasaruyemo amanota 19, Kiyovu Sports amanota 18, ariko izi zose zikaba zarakinnye imikino 8, mu gihe Rayon Sports iza ku mwanya wa 4 n'amanota 17, ikaba yarakinnye imikino 7.

Rayon Sports, Kiyovu Sports na APR FC, nizo kipe rukumbi zitigeze zitsindwa umukino wo mu rugo. Gorilla FC niyo kipe yatsinze imikino mike mu rugo, aho yatsinze umukino umwe gusa, ikaba mu mikino 7 yakiniye mu rugo ifitemo amanota 6 gusa.

Mu mikino amakipe yakinnye yasuye

APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona mu manota yo hanze, aho mu mikino 8 yakinnyi ifitemo amanota 20, igakurikirwa na Police FC ifite amanota 12 inganya na Gorilla FC, naho Gasogi United ikagira 11. Ikipe ya APR FC niyo yonyine itaratsinzwe umukino n'umwe yasuye, mu gihe Bugesera FC na Kiyovu Sports nta mukino n'umwe zatsinze zasuye. 

Hakizimana Muhadjiri ashoje imikino ibanza ari ishanyarazi 

As Kigali niyo ishoje imikino ibanza ya shampiyona iri mu bwatsi itamenyereye 

Usibye APR FC na Police FC, Gorilla FC niyo kipe iteye ubwoba mu mikino yakiniye hanze y'ikibuga cyayo (yasohotse) 

Manishimwe Djabel niwe mukinnyi mu mikino ibanza wavuye mu ikipe aguzwe, akaba yarakiniye Mukura imikino itarenze 4 

Yamen Zelfani mureba yicaye yitonze, niwe wabimburiye abatoza bose gutandukana n'amakipe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND