RFL
Kigali

Asaga miliyoni 8 mu yavuye ku gikombe cy'Amahoro niyo FERWAFA izafashisha abahuye n'ibiza

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/06/2023 10:09
0


Miliyoni zisaga 8 z'amanyarwanda, niyo mafaranga FERWAFA izafashisha mu gikorwa cyo gufasha abagizweho ingaruka n'ibiza byibasiye abaturage mu ntara y'i Burengerazuba, Amajyaruguru n'Amajyepfo.



Tariki 23 Gicurasi, nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ryasohoye itangazo ryemeza ko imikino ya nyuma y'igikombe cy'Amahoro yari iteganyijwe tariki 03 Kamena yabereye i Huye, amafaranga azava kuri iyo mikino, igice cyayo kizajya mu bikorwa byo gutabara abagizweho ingaruka n'ibiza. 

Iri tangazo FERWAFA yarishyize hanze nyuma y'ibyumweru  bisaga bitatu u Rwanda byumwihariko agace k'Amajyaruguru, i Burengerazuba ndetse n'Amajyepfo bibasiwe n'ibiza by'imvura, byahitanye abantu basaga 250, ndetse abandi bava mu byabo.

Imikino ya nyuma yahuje ikipe ya Kiyovu Sports na Mukura Victory Sports aho Mukura yatsinze Kiyovu Sports igitego kimwe ku busa yegukana umwanya wagatatu, mu gihe Rayon Sports yatsinze APR FC iyitwara igikombe cy'Amahoro.

Abaturage bo muduce twashegeshwe  n'ibiza, babuze ibyabo ndetse abandi bahatakariza ubuzima 

Kuri uyu mukino hagurishijwe amatike 7516. Mu myanya isanzwe (General) hagurishijwe amatike ibihumbi 6503 byavuyemo miliyoni 13,006,000 Frw. Mu myanya isanzwe itwikiriye (Regular), hagurishijwe amatike 611 yavuyemo miliyoni 3,055,000 Frw, naho mu myanya y'icyubahiro (VIP) hagurishijwe amatike 402 yavuyemo miliyoni 4,020,000 Frw. Aya mafaranga yose angana na Miliyoni 20,081,000 Frw, ari nayo mafaranga yabonetse kuri Sitade.

Amafaranga yaje gukurwamo imisoro, ndetse hahembwa n'abakozi, n'ibindi nkenerwa, hasigara miliyoni 16,165,205 Frw agomba gukurwaho 50% angana na Miliyoni 8,082,602.5 Frw akaba ariyo azakoreshwa mu bikorwa byo gufasha abahuye  n'ibiza. Biteganyijwe ko FERWAFA nisoza ibikorwa bya XCOM mu cyumweru gitaha, aribwo izakora iki  gikorwa  cyo  gufasha  abahuye n'ibiza.

Abafana bari bakubise buzuye kandi mu bice byose bya sitade ya Huye, dore ko hari habereye imikino ibiri ikomeye 

Umukino wa APR FC na Rayon Sports niwo mukino wakira abafana benshi byumwihariko iyo aya makipe ari mu bihe byiza 

FERWAFA igiye kwesa umuhigo yari yahize muri Gicurasi uyu mwaka 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND