RFL
Kigali

Amavubi: Umutoza Carlos umuhate watandukanye n'ubushobozi nashimirwe yitahire

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:19/06/2023 8:04
0


Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi akandagiye mu birenge by'umuntu uri kuruhanya n'igihe, bishobora gutuma Amavubi asoza imikino afite amanota abiri gusa mu gihe atatsinda cyangwa ngo anganye na Senegal mu mukino wanyuma mu itsinda.



Umutoza Carlos Alós Ferrer yujuje umwaka n'igice atoza Amavubi, ariko usibye guhinduranya abakinnyi ntakindi gishya arakora mu ikipe y'igihugu Amavubi. Kuri iki cyumweru, cyatambutse, u Rwanda rwatsindiwe mu rugo na Mozambique ibitego 2-0, bishyira akadomo ku ndoto zo kwitabira imikino y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Cote D'Ivoire umwaka utaha.

Abanyarwanda by'umwihariko abacungira hafi ikipe y'igihugu, bakunze kuvuga ko u Rwanda nta bakinnyi rufite, ariko nanone bakongera bakagaruka bavuga ko niyo nta bakinnyi baba bahari, u Rwanda atari igihugu kimara umwaka n'igice kitaratsinda umukino.

Mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga, aakinnyi batatu nta kipe bafite, Nshuti Innocent wahamagawe ku mugereka, niwe warimo guhigira ibitego Amavubi 

Carlos Alós yahawe inshingano zo gutoza ikipe y'igihugu Amavubi muri Werurwe umwaka ushize, bivuze ko ubu yujuje umwaka hafi n'igice ari mu kazi, ariko umusaruro urimo urarushaho kuba mubi uko ari kugira uburambe mu kazi. Muri icyo gihe Carlos amaze gutoza imikino 7 y'amarushanwa harimo imikino 2 yo gushaka itike y'igikombe cya CHAN, ndetse n'imikino 5 yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika

Imikino y'irushanwa Carlos amaze gukina

2022

Ethiopia 0-0 Rwanda

Rwanda 0-1 Ethiopia

Mozambique 1-1 Rwanda

Rwanda 0-1 Ethiopia

2023

Benin 1-1 Rwanda (A)

Rwanda 0-3 Benin

Rwanda 0-2 Mozambique

Ku manota 21 uyu mutoza yakoreyeho, afite amanota 3 gusa, bivuzeko ari 0.14 by'inota kuri buri mukino. Si amanota gusa yabaye ikibazo kuko muri iyo mikino 7 Carlos amaze gutsinda ibitego 3, bivuze ari 0.42 by'igitego kuri buri mukino.

Impinduka ziraba, ariko umutoza ntahinduka

Mu nshuro 5 Carlos Alós Ferrer amaze guhamagara Amavubi kuva yagirwa umutoza mukuru amaze gukoresha abakinnyi 61 batandukanye ariko muri aba bakinnyi bose, yababuranye umusaruro kandi avuga ko abahamagara bigendanye n'ibyo ashaka gukina.

Umunyezamu Ntwali Fiacre niwe mukinnyi rukumbi utarasiba mu ikipe y'igihugu kuva Carlos yahabwa akazi 

Muri aba bakinnyi, dukuyemo imikino 2 ya CHAN ikinwa n'abakinnyi bakina imbere mu gihugu, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange na Imanishimwe Emmanuel nibo bakinnyi bamaze kubanza mu kibuga mu ikipe y'igihugu mu mikino yose Carlos yatoje y'irushanwa.

Mu bakinnyi Carlos yabanje mu kibuga ku mukino wa mbere yatoje u Rwanda, mu mukino waraye ubaye hagarutsemo abakinnyi 6 aribo; Manzi Thierry, Bizimana Djihad, Serumogo Ali Mutsinzi Ange, Imanishimwe Emmanuel na Hakizimana Muhadjiri. Umukino we wa kabiri mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika bahuye na Senegal icyo gihe; Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Ali Serumogo, Djihad Bizimana, Emmanuel Imanishimwe nibo bagarutse muri ya kipe ya mbere.

Abafana nabo hari aho bagera bakitekerezaho bikabacanga bakumva umutwe urazengurutse kubera Amavubi  

Umukino we wa gatatu yanganyije na Benin icyo gihe, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihad nibo bagarutse muri ya kipe ya mbere. Mu mukino wa 4, Manzi Thierry Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, nibo bakinnyi bagarutse muri ya kipe ya mbere

Carlos yagaragaje guhuzagurika mu bakinnyi bigitangira

Carlos Alós Ferrer akiza mu Mavubi yatangiye gukora impinduka mu bakinnyi, ikipe itangira kugaragaramo amasura mashya. Mu mikino ibiri ya mbere Carlos yari yahamagaye abakinnyi, abenshi bavuze ko ntako atagize ariko abakinnyi yahamagaye ku nshuro ya kabiri abantu ntabwo babakiriye neza, kuko bavugaga ko hari abakinnyi batari bakwiye guhamagarwa kuko badaheruka gukina.

Yaje ari umusimbura wa Mashami, gusa abanyarwanda bamwe bavuye i Huye bavuga ko uwabasubiza Mashami wabo batazongera gusakuza 

Mu bakinnyi bavugwaga harimo Mvuyekure Emery, umunyezamu mukuru wa Police FC, Rwatubyaye Abdul ukinira Rayon Sports ariko akaba yaraherukaga gukina umukino w'irushanwa Carlos ataragirwa umutoza w'Amavubi. Tuyisenge Jacques nawe abanyarwanda bamugarutseho bavuga ko atari mu bihe byiza byo gukinira ikipe y'igihugu, kuko n'ikipe akinira atabanzamo.

Mu kiganiro n'itangazamakuru nyuma y'umukino wa Ethiopia, Carlos Alós abajijwe kuri aba bakinnyi, yavuze ko hari abo yabonye n'abo atabonye. Yagize ati" Tuyisenge Jacques ni rutahizamu ufite uburambe mu kibuga, namubonye mu mikino ya gicuti ikipe ye yakinnye mbona namwitabaza. Rwatubyaye Abdul nabonye amashusho ye mbona yadufasha, gusa ntabwo namubonye akina ariko kumuhamagara ni amahitamo yanjye."

Carlos agorwa n'imikoreshereze y'abakinnyi, ndetse hari nabakinnyi bavugako kubaha bye biri hasi, bigendanye n'uko bamwe bari gusohorwa mu ikipe y'igihugu nabi 

Uhereye mu 2013 ikigero cya 60% cy'abakinnyi binjira mu ikipe y'igihugu, usanga batujuje impamvu zituma umukinnyi ahamagarwa mu ikipe y'igihugu. Abenshi usanga bahamagarwa kubera ibyo bakoze mbere ariko mu makipe bakinira badahagaze neza, abandi ugasanga bakiniye ikipe y'igihugu nta mukino n'umwe bakiniye amakipe y'igihugu y'abato.

Carlos mu bakinnyi yahamagaye niwe ufite ikigero kiri hejuru cy'abakinnyi baje ariko amakipe bakinira badahagaze neza, kugera n’aho yahamagaye abakinnyi badakina ahubwo baje kwivuriza mu Mavubi, twavuga nka Rwatubyaye Abdul ubwo yahamagarwaga n'uyu mutoza bwa mbere.

Mu mikino 7 y'irushanwa uyu mutoza amaze gutoza, Amavubi amaze kuyoborwa na bakapiteni 3, nabo biri mu bimenyetso byo guhuzagurika biranga uyu mutoza 

Mu myaka 15 ishize Carlos Alós niwe mutoza watangiye nabi imikino 6 ya mbere nk'umutoza w'ikipe y'igihugu kuko muri iyi mikino afitemo amanota 3 gusa arushwa inota rimwe na Sellas Tetteh watoje Amavubi mu 2011.

Carlos niwe mutoza wa mbere utoje Amavubi nk'uko imibare ibigaragaza, wananiwe gutsinda umukino n'umwe w'irushanwa mu mikino 7 ya mbere yikurikiranya kuva ikipe y’igihugu Amavubi yashingwa.

Nk'umutoza wari utangiye akazi ko gotoza ikipe y'igihugu bwa mbere, Carlos yazanye umuhate wo gukunda akazi ndetse agerageza icyakorwa cyose ngo ikipe ikipe y'igihugu Amavubi ibone umusaruro harimo kwegereza ikipe abanyamakuru, kumvisha FERWAFA ko ikipe y'igihugu ikwiye kuzamo abanyamahanga, ndetse biza gukorwa kuwo bita Gerard Gohou ukomoka muri Cote D'Ivoire ariko wakinnye rimwe nanubu ntaragaruka.

Ibi byose umutoza yakoze bifatwa nk'umuntu ushaka gukora ikintu n'umuhate, ariko ubuhanga, ubushobozi n'impano zo gukora icyo kintu akaba ntazo afite.

Buvugwa ko Carlos Alós yingerewe amasezerano y'undi mwaka dore ko na FERWAFA yigeze kubigaragaza, gusa intangiriro ze n'aho ageze atoza Amavubi yakabaye yirukanwa ko na mbere nta mutoza watoje Amavubi ngo amare imikino 7 y'amarushanwa adatsinda ngo agume mu kazi.


Ruboneka yabanje mu kibuga umukino we wa 2 mu ikipe y'igihugu 

Biramahire Abbey yongeye kugaruka mu Mavubi nyuma ya 2019 

Manzi Thierry umutoza umukinnyi ntakorwaho wa Carlos, niwe waraye atanze igitego cya kabiri 

Mu bakinnyi bose bagiye gushakishwa hanze ngo baze gutanga imbaraga mu mavubi, Hakimu Sahabu niwe mukinnyi rukumbi ubona mu kibuga ukamenya ibyo arimo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND