Kigali

Miss Jolly yahuye na Miss Uganda Karema ufite ubwiza butangaje bwatumye bamwe bamwita Umunyarwandakazi-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:1/05/2023 13:12
1


Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly yasangije ibihe by’ibyishimo na Miss Uganda 2023 Hannah Karema ukomeje kuvugisha benshi mu myidagaduro y’Akarere.



Mu butumwa Mutesi Jolly yashyize yagize ati: ”Nahuye na Nyampinga w’ubwiza butangaje Miss Hannah Karema ni umwari ufite icyerezo cyiza. Ntewe ishema no kuzabona ugera ku ntego zawe ukanabasha guhangana n’ibihuha byugarije amarushanwa y’ubwiza.”

Akomeza amuha ikaze mu nzira yatangiye yo kuba Nyampinga ati: ”Ikaze mu muryango mugari wa ba Nyampinga muvandimwe muto. Ndumva ntabasha gutegereza igihe nzakwakirira mu Rwanda.”

Miss Hannah Karema Tumukunde yegukanye ikamba rya Miss Uganda 2023 muri Werurwe ahize abandi bakobwa banyuranye bari bahanganye na we. 

Ubwiza bwe bwahise butuma benshi bamwerekezaho amaso, bamwe banatangira kuvuga ko ari Umunyarwandakazi.

Ni ibintu yaje kugira icyo avugaho, atangaza ko ari Umunya-Uganda, ariko akaba afite inkomoko mu Rwanda kuko Nyina ari Umunyarwandakazi. 

Miss Mutesi Jolly amaze iminsi muri Uganda aho kimwe mu bikorwa bikomeye yagaragaje ko cyamujyanye muri iki gihugu ari ubukwe bwa Fred Mukasa Mbidde, umusirikare uri mu babohoye u Rwanda mu 1994.

Ni n'umwe mu banyapolitike b'inanaribonye mu Mategeko n’Uburenganzira bwa muntu ndetse ari no mu Badepite bahagarariye Uganda mu Inteko Ishingamategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasitazuba.

Miss Mutesi Jolly yishimiye guhura na Miss Uganda 2023 Hannah KaremaMiss Jolly yahaye ikaze Miss Karema anamubwira ko azishimira kumwakira mu RwandaUbwiza bwa Miss Hannah Karema bwatigishije Akarere cyane mu minsi yambikwaga ikamba


Ubwiza bwa Miss Uganda 2023 bukomeje kuvugisha benshi


Ubwiza bwa Miss Karema bwatumye bamwe bavuga ko ari umunyarwandakazi


Miss Karema avuka ku mubyeyi w'umunyarwanda n'undi w'umunyUgandaa-






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yves-love1 year ago
    Ufise ubwiza busa nibikogwa vyawe,ukorukusaaa kbxa



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND