Adidas yasabye ibiro bya Amerika bishinzwe ibirango by’ubucuruzi kwanga ubusabe bw’ikirango cya Black Lives Matter kuko kirimo imirongo itatu ibangikanye ikaba ibangamiye ikirango cyayo isanganywe.
Adidas, uruganda runini rw’imyambaro ya siporo rwasabye US Trademark Office, ibiro bya Amerika bishinzwe ibirango by’ubucuruzi kwanga ubusabe bw’ikirango cya Black Lives Matter (umuryango uharanira uburenganzira bw'Abirabura) kuko kirimo imirongo itatu ibangikanye.
Adidas ivuga ko ikirango cya Black Lives Matter kibangamiye icyayo cy’imirongo itatu. Ivuga ko kandi icyo kirango cy’umuryango Black Lives Matter Global Network Foundation gishobora guteza kwibeshya ku kirango cyayo cyamamaye cy’imirongo itatu ibangikanye.
Adidas yongeraho ko imaze imyaka irenga 70 ikoresha iki kirango (logo) cyayo kandi ko idashaka ko hari abandi bakoresha ikimeze nk'icyabo kuko aribo bacyibanje.
Adidas yasabye ko ubusabe bwa Black Lives Matter bwo guhindura ikirango gisa nk'icyayo cy'imirongo itatu
Black Lives Matter Global Network Foundation ishami rikomeye mu ihuriro ry'umuryango wa BLM movement. Uyu muryango wasabye kugira ikirango cyaryo (trademark) mu Ugushyingo(11) 2020 kigizwe n’imirongo itatu y’umuhondo ngo gikoreshswe ku bicuruzwa birimo imyenda n’ibikapu.
Mu nyandiko ibyamagana yoherereje US Trademark Office, Adidas ivuga ko icyo kirango cya BLM “kirimo imirongo itatu isa mu buryo bwakwibeshywaho n’ikirango cy’imirongo itatu” yayo.
Adidas ivuga ko abantu bashobora kwibeshya ko ikorana na Black Lives Matter kuko ibarango byabo byenda gusa
Iyi kompanyi yongeraho ko abaguzi bamenyereye ibicuruzwa na serivisi zayo “bashobora kwibwira” ko ibyo bahawe n’iyo kompanyi yindi “bivuye ku isoko imwe, bifitanye isano, cyangwa bikorana na Adidas”.
US Trademark Office yahaye Black Lives Matter Global Network Foundation kugeza tariki 06 Gicurasi(5) ngo isubize ku bivugwa na Adidas.
TANGA IGITECYEREZO