RFL
Kigali

Kayonza: Barinubira indwara ziterwa n'umwanda kubera amazi arimo umwanda bavoma

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:26/12/2022 18:38
0


Abaturage batuye mu midugudu ya Cyabitana na Nyagacyamo mu kagari ka Nkamba, bavuga ko batewe impungenge no kuvoma amazi mabi abatera indwara.



Mu cyumweru gishize  umunyamakuru wa InyaRwanda.com  yageze mu gishanga cya Cyabitana mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza, ahasanga abaturage  bari bamaze kuvoma amazi mabi kandi yumvikana nk’arimo umunuko udasanzwe bikavugwa ko ayo mazi atemba aturuka mu bishanga byo mu karere ka Rwamagana arimo umwanda ukabije.

Abatuye mu midugudu ya Cyabitana na Nyagacyamo baganiriye n'InyaRwanda.com bemeza ko bavoma aya mazi by'amaburakindi, kuko nta mavomo rusange ari hafi yabo. Aba baturage bavuga ko bamaze amezi arindwi  bongeye kuvoma amazi y'ibirohwa, kuko ivomo bahawe ryahise ripfa.

Nizeyimana Isiaka ni umwe mu baturage bavuga ko babangamiwe no kuvoma amazi yuzuyemo umwanda atera indwara.

Yagize ati" Nta mazi dufite kuko nayikondo baduhaye yahise ipfa ,tumaze amezi arindwi nayikondo twavomagaho yarapfuye. Icyo mwadufasha ni uko mwadukorera ubuvugizi tugahabwa amazi meza. Aya mazi tuvoma agira ingaruka ku buzima bwacu, kuko abantu barwara indwara ziterwa n'umwanda kubera aya mazi."

Umuturage utuye mu mudugudu wa Nyagacyamo ahamya ko ayo mazi basangira n'inka, ndetse hakogerezwamo amagare na moto atembana  arimo imyenda.

Ati" Aya mazi n’ubwo tuyavoma tukayatekesha, tukanayanywa ariko aba yuzuyemo umwanda mwinshi uva muri Rwamagana mu gishanga kiri hafi ya Gereza. Kubera aya mazi tunywa dukunze kurwara indwara ziterwa n'umwanda nk'inzoka n'impiswi."

Bisangwa Emmanuel, Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Ruramira yabwiye InyaRwanda.com ko abo abaturage bakangurirwa kenshi kudakoresha ayo mazi yashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati"Abaturage batagerwaho n'imiyoboro y'amazi ni imidugudu ituye hafi y'umubande, dukunze kubakangurira kutavoma ayo mazi atemba kuko ari mabi ndetse akaba atera indwara ziterwa n'umwanda bagomba kwigora bakavoma ahari amazi meza, bakareka kuvoma amazi yabateza ibibazo."

Gitifu Bisangwa anavuga ko abaturage batuye muri ako gace bazagezwaho amazi meza kuko ivomo ryapfuye rizakorwa, ndetse ko bafite amahirwe menshi yo kubona amazi aturutse ku muyoboro wa Wasac.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND