Mu birori by’imideli bya Bianca hamuritswe imyambaro mishya yatunganijwe n’Inzu y’imideli ye, yerekanwe n’abakobwa biganjemo abafite amazina akomeye mu marushanwa y’ubwiza.
Bianca usanzwe ari umunyamakurukazi ni umwe mu bashyushyarugamba
beza, ndetse akanagira impano mu kubyina imbyino zigezweho. Nyuma y’ibyo byose, yinjiye by’umwuga mu ruganda rw’imideli.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Kanama 2022 akaba aribwo habaye
ibirori byitiriwe izina rye bya ‘Bianca Fashion Hub’, byaranzwe n’ibintu
bitandukanye.
Muri ibyo harimo no kumurika imyambaro mishya yitiriwe izina
ry’ibi birori, yamuritswe n’abakobwa biganjemo abazwi cyane.
Ku ikubitiro mu bakobwa bamuritse iyi myambaro hakaba hari
umukobwa ufite ikamba ry’Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2022, Keza Maolithia.
Hari kandi n’abandi bakobwa bazwi nka Miss Talent 2022, Saro
Amanda, Ruth Bahali, Mutabazi Isingizwe Sabine n’abandi.
Iyi myambaro ikaba ifitanye isano n’iyo Bianca akunze kwambara, ubona ko ifite umwihariko w’uruvange rwa kizungu na gakondo.
Aba bakobwa bakaba baratojwe n'itsinda rigari rya Bianca, afashijwe na Franco Kabano.Bianca yafashije aba bakobwa kumurika imyambaro ye
Imyambaro ya Bianca ivanze uruzungu na gakondo bituma igira umwihariko wayo
Saro Amanda ufite ikamba rya Miss Talent 2022 kubera ubuhanga bwe mu kuririmba no kumurika imideli biragoye kumuhiga
Keza Maolithia, Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2022 ari mu bamuritse imyambaro ya Bianca
Abakobwa bamuritse imyenda ya Bianca biganjemo abazwi mu marushanwa y'ubwiza
AMAFOTO:BABOU PHOTOGRAPHY-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO